Hyssop igizwe n’abaririmbyi 68 bari mu bice bibiri (2) aho 56 babarizwa mu gihugu naho 12 bakaba babarizwa mu bihugu by’amahanga).
Hyssop choir, iri mu ma makorali ari kwifuzwa cyane muri iyi minsi, ifite indirimbo nshya yageze hanze saa yine za mu gitondo ku wa 29 Ugushyingo 2023. Ni indirimbo bise "Umucunguzi" yasohokanye n’amashsho yayo.
lyi ndirimbo yabo nshya "Umucunguzi" igiye hanze nyuma y’uko aba baririmbyi ba Hyssop choir bavuye mu ivugabutumwa bari batumiwemo kuri ADEPR Segeem Gikondo muri Yubile ya korali Goshen.
Hyssop Choir yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2004, itangira ari korali y’abanyeshuri bo kw’itorero rya Kiruhura. Bakoraga umurimo mu gihe cy’ibiruhuko (vacance) gusa ariko nyuma bamwe na bamwe bamaze kurangiza amashuri yisumbuye (Secondaire) nibwo batangiye gukora muburyo buhoraho!
lyi korali ifite ikataje mu ivugabutumwa hirya no hino mu ntego igira iti :"lntego ni ukujya mu mahanga yose tukababwira ubuntu twagiriwe n’Imana muri Yesu Kristo, wemeye kubambirwa ibyaha byacu kugira ngo twe tubabarirwe gukiranirwa kwacu kose akaduha agakiza k’ubuntu ntakiguzi dutanze;
Kugira ngo abazizera ibyo bave mu byaha nabo bakire kuba abana b’Imana batabiheshejwe n’ikindi kintu icyaricyo cyose ahubwo babiheshejejwe no kwizera Yesu Kristo bityo ntibazarimbuke ahubwo bazabane n’Imana iteka ryose kuko ariwo mugambi wayo k’umuntu!"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "UMUCUNGUZI" YA HYSSOP CHOIR
I love this choir