Umukobwa wa Liliane Kabaganza agiye gukora ubukwe ku wa 1 Kanama 2026
Umukobwa w’imfura wa Liliane Kabaganza, umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere, agiye kurushinga n’umusore yihebeye witwa Marshall.
Joyce Nimwiza, ari we mukobwa wa Liliane Kabaganza, yamaze gusohora ubutumire bwa “Save the Date”, bugaragaza ko ubukwe bwe buzaba ku wa 1 Kanama 2026 i Kigali mu Rwanda.
Mu kiganiro na Izuba Radio/TV, Liliane Kabaganza yavuze ko yishimiye cyane kubona umukobwa we agiye gutangira ubuzima bushya bw’urugo.
Yagize ati: “Ni byo koko umukobwa wanjye Nimwiza Joyce agiye kurushinga. Ubukwe buzabera mu Rwanda nubwo ubu turi kumwe muri Kenya.”
Aya makuru yakiriwe neza n’abakunzi ba Liliane Kabaganza ndetse n’ababa hafi umuryango we, benshi bamwifuriza umugisha muri uru rugendo rushya rw’umukobwa we.
Liliane Kabaganza ni umwe mu baramyi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel. Azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no mu buhamya bwe bwagaragaje urugendo rurerure rw’ubuzima bwe busanzwe no mu murimo w’Imana.
Abakunzi be benshi bakomeje kwishimira uburyo yakomeje kuba hafi y’umuryango we ndetse no kubona ageze ku rwego rwo gutegura ubukwe bw’umukobwa we w’imfura.
Nimwiza na Liliane, umukobwa na mama we
Nimwiza na Marshall bagiye gushyingirwa