Ambassadors of Christ Choir, korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, yatangaje ko amatike y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa azatangira kugurishwa ku wa 5 Kamena 2026.
Iki gitaramo gikomeye cyiswe “30 Years of Ambassadors of Christ”, kizaba ku wa 30 Kanama 2026 muri BK Arena, aho iyi korali izizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo.
Mu itangazo yashyize hanze, Ambassadors of Christ yavuze ko iki gitaramo kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imana ni yo yanditse amateka yacu” [God Painted our Story], mu rwego rwo kurebera hamwe urugendo rw’iyi korali kuva yatangira kugeza ubu.
Nyuma y’uko abakunzi bayo bakomeje kwibaza igihe amatike azabonekera, iyi korali yamaze gutangaza ko azatangira kugurishwa ku wa 5 Kamena 2026.
Ambassadors of Christ yavuze ko muri iyi myaka 30 ishize, yakoze umurimo ukomeye wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo, ibiterane ndetse n’ibikorwa byo gufasha no guhumuriza abantu batandukanye.
Mu bikorwa biri muri gahunda yo kwizihiza iyi sabukuru harimo gutera ibiti, gusura urubyiruko rugororerwa mu bigo ngororamuco no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igitaramo cyo ku wa 30 Kanama 2026 gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel, cyane cyane abakurikiranye Ambassadors of Christ Choir mu rugendo rwayo rw’imyaka 30.