× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana yifashishije Jeanne Nayo mu gukora ku mitima y’abazumva indirimbo ye nshya “Nkoraho”

Category: Artists  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Imana yifashishije Jeanne Nayo mu gukora ku mitima y'abazumva indirimbo ye nshya “Nkoraho”

Umuramyi Jeanne Nayo yasohoye indirimbo nshya “Nkoraho” yiteze ko izahumuriza imitima ya benshi

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dufashwanayo Jeanne uzwi cyane nka Jeanne Nayo ku mbuga nkoranyambaga, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Nkoraho”, yasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026 Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Ni indirimbo nshya yari imaze iminsi itegerezanyijwe amatsiko n’abakunzi be, cyane cyane nyuma y’uko ayitangarije abantu avuga ko izaba ifite ubutumwa bwo guhumuriza no kongera ibyiringiro mu bantu banyuze mu bihe bikomeye.

“Nkoraho” ije ikurikira izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Utugarure”, “Amahoro Arabuze”, “Hari Umunsi”, “Ubushake Bwawe” n’izindi zamufashije kumenyekana cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Mbere y’uko iyi ndirimbo ijya hanze, Jeanne Nayo yari yatangaje ko yayikoze ashaka kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure n’amasengesho, cyane cyane ku bantu bafite imitima imenetse cyangwa bari mu bihe byo kwiheba.

Mu butumwa yari yatanze, yagize ati: “Nkoraho ni indirimbo nziza y’ihumure n’amasengesho. Nizeye ko izagera ku mitima ya benshi kandi igahindura ubuzima bw’abantu.”

Abakurikiranira hafi ibikorwa bye bavuga ko Jeanne Nayo ari umwe mu bahanzi bakomeje kwitwara neza mu ndirimbo zo kuramya Imana, cyane cyane kubera amagambo yuje ihumure akunze gukoresha mu bihangano bye.

Indirimbo “Nkoraho” na yo ikomeje uwo murongo wo gushishikariza abantu kwegera Imana no kuyiringira mu bihe byose, yaba ibyiza cyangwa ibikomeye.

Uyu muhanzikazi amaze igihe agenda yubaka izina rye mu muziki wa Gospel, aho akunze gukora indirimbo ziganjemo ubutumwa bwo gusubiza abantu ibyiringiro no kubafasha gukomeza urugendo rw’agakiza.

Nyuma yo gusohoka kwa “Nkoraho”, abakunzi be batangiye kuyakira neza ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batangaje ko bamaze gukorwa ku mutima n’ubutumwa buyirimo.

Jeanne Nayo yasabye abakunzi b’umuziki we gukomeza kumushyigikira no gusangiza abandi iyi ndirimbo nshya kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kuri benshi.

“Nkoraho” iri mu ndirimbo nshya zitezweho gukomeza gukora ku mitima y’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri uyu mwaka wa 2026, kuko itari yo ya nyuma ashyize hanze muri uyu mwaka.

IMANA NAWE IGIYE KUGUKORAHO MU GIHE URABA WUMVA IYI NDIRIMBO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.