× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’uko basoje igiterane bise "Mbazaniye ihumure", indirimbo "lhumure" yahise ijya hanze-VIDEO

Category: Choirs  »  3 months ago »  Alice Uwiduhaye

Nyuma y'uko basoje igiterane bise "Mbazaniye ihumure", indirimbo "lhumure" yahise ijya hanze-VIDEO

Korali Jerusalem ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, ururembo rwa Rubavu, paruwase ya Rubona ku itorero rya Rushagara ikaba ari korali ifite abaririmbyi bagera kuri 80.

Nk’uko Paradise yari imaze iminsi ibagejejeho amakuru ya Korali Jerusalem ubwo yari iri mu myiteguro yo gukora indirimbo ku itariki 09, 10 Werugwe 2024, ni bwo iyi korali yari ifite album launch bise "Mbazaniye lhumure", akaba ari Album ya kabiri y’amajwi n’amashusho kuko album ya mbere yitwa "Ukuboko kwa Yesu" yakozwe mu mwaka wa 2012.

Muri iki giterane giterane cyabereye ku mashuri ya Rambo ahazwi nka Blarirwa ni wo iyi korali yakoze indirimbo eshanu ari zo "Ihumure" ," Inkuru z’ibyishimo", "Imbabazi zawe", "Ineza yawe" na "Dutite umukiza".

Izi ndirimbo zabanjirijwe na Ihumure yahise ijya hanze akaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza yururutsa imitima kandi ikoranye ubuhanga.

Mu kiganiro kigufii yagiranye na Paradise, Vedaste Habimana umuyobozi wa korali Yerusalem yagize ati: "Korali Jerusalem ikomeje ivugabutumwa hirya no hino ivuga imirimo n’ibitangaza imana igenda ikora kandi ibwira abatarakizwa ko ntahandi hari ubuhungiro uretse kwa Yesu.

Imishinga ni myishi ariko ibyihutiwa ni ukwamamaza ubutumwa bwiza no gushaka ibikorwa byinjiriza korali amafaranga kugirango bidufashe kwagura ibihangano byacu no gufasha aho bishoboka".

Tubibutse ko iyi korali iri mu makorali amaze kugira abaririmbyi benshi kuko yabyaye korali Hermoni ari nayo yaririmbye "Amatunda". Ni korali ifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino binyuze mu ndirimbo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana yo mwijuru Ibashyigikire bene data kuberako uy umurimo dushobozwa na kriston Uduha Imbaraga ikindi musenge cyane kuru sha Ibindi kuberako mugusenga niho havamwo ibyiza byose twifuza hanyuma ubutaha bibakundiye mwazakora Indirimbo muburyo bwa live recording nkuburyo bwiza bwizewe kandi bugezweho murakoze ndabakunda narushijeho no kubakunda kubera narindi mugiterane naremeye nturuka kigali murakoze

Cyanditswe na: Byishimo steven   »   Kuwa 13/03/2024 08:08

Iyo chorale ikomeze itere imbere

Cyanditswe na: Kodo Patrice  »   Kuwa 13/03/2024 05:05

Imana nikomeze kwagura umurimo wayo kandi ibashyigikire

Cyanditswe na: Hagenimana Jonas   »   Kuwa 12/03/2024 17:14