Umuramyi Patrick Maz, Murumuna wa Aime Frank, yasohoye indirimbo nshya yise "Niringiye" nyuma yo guhurira mu ndirimbo n’umuryango we, benshi bakamusaba kuzakora indirimbo ye bwite.
Amezi arindwi arashize umuryango wa Aime Frank utuye muri Amerika uhuriye mu ndirimbo bise "Nzahora ngushima". Ni indirimbo yagaragayemo ubuhanga bw’umuramyi Patrick Murumuna wa Aime Frank aho benshi banyuzwe n’ijwi rye risize ubuki bw’ubuhura.
Kuri ubu benshi bakomeje kugaragaza ko bifuza kubona uyu muramyi ashinga ikirenge mu cya mukuru we Aime Frank batangiye kubyinira ku rukoma. Kuri ubu yashimangiye ko yinjiye mu muziki mu buryo bweruye.
Mu kiganiro na Paradise, Patrick yavuze imvano y’iyi ndirimbo. Ati: "Iyi ndirimbo yamanutse ubwo umushumba wanjye Willy Nkurunziza yabwirizaga ijambo ry’Imana ku nsanganyamatsiko ivuga ngo impanda y’Uwiteka izavuga abantu bose bazayumva udakuyemo n’abazaba bari mu bituro bazayumva bazuke dusanganire umwami aricyo gihe iyo ndirimbo yaje nyandikira mwikanisa yose."
Umusaruro wavuye mu ndirimbo yakoranye n’abagize umuryango barimo na Aime Frank.
Avuga ku musaruro wavuye muri iyi ndirimbo, Patrick yagize ati: "Indirimbo nasohoranye na Aime Frank n’umuryango wose yakiriwe neza twakiriye ibitekerezo byinshi bidusaba gukora izindi ndirimbo kuko iyo twakoze yarakunzwe cyane inahembura imitima ya benshi
Icyo bivuze: Kuba avuka mu muryango w’abaramyi barimo Aimé Frank:
Kuba avuka mu muryango urimo Aime Frank ukomeje kugaragaza ko ari umwe mu baramyi beza babarizwa muri diaspora, Patrick abifata nk’amata yabyaye amavuta.
Avuga kuri iyi ngingo yagize ati: "Kuvukana n’abaramyi barimo na Aime Frank bisobanuye ikintu kinini cyane kuko akenshi ntibingora mu gutunganya indirimbo kuko tuba turi kumwe tugafatikanya".
Yakomeje ati: "Guhera cyera nifuzaga ko igihe nzatangira kuririmba ku giti cyanjye nzaba ndi kumwe n’umuryango wose kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka."
Hari abaramyi bagera muri diaspora bamara kugwiza amadorari bakamanika inanga. Patrick yabyamaganiye kure. Hari igihe umuramyi agwiza igikundiro yamara kugwiza inoti agaha umwanya imari akimura Imana.
Patrick yahumurije abakunzi be. Ati: "Icyo nababwira ni uko ibyo bitazigera bibaho kuko kuririmba, kuramya Imana ni ubuzima bwanje mbese igihe nabivamo naba mvuye mu buzima."
Patrick na Aime Frank
Umuramyi w’icyitegerezo Patrick
Umuramyi Patrick yavukiye mu muryango ukijijwe w’abaramyi bituma kuramya no guhimbaza Imana biba umuco. Ntiyigeze aba mu buzima bwo hanze y’urusengero dore ko yatojwe gusenga akiri mutoya. Ababyeyi babo babatozaga gusenga no kuririmba bibaga icyerekezo.
Nyuma we na Aime Frank n’abandi bavandimwe baje kubatizwa bakomeza gukura mu buryo bw’umwuka. Bakomeje kuririmba mu makorali yo mu nsengero none kuri ubu ni abaramyi bafite icyerecyezo."
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NIRINGIYE" YA PATRICK MAZ