× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

France: Umuramyi Fortran Bigirimana yateguje igitaramo azafatiramo amashusho

Category: Rwanda Diaspora  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

France: Umuramyi Fortran Bigirimana yateguje igitaramo azafatiramo amashusho

Umuramyi Fortran Bigirimana ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa yishimiye kumenyesha abakunzi be igitaramo cye arimo gutegura cyo gufata amashusho kizabera muri Kigali tariki ya 14/1/2024, saa kumi n’imwe z’umugoroba muri New Life Bible Church, Kicukiro.

Iyi gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo nshya ni uburyo bwo kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Biteganyijwe ko abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda bakaba n’inshyuti cyane z’uwo muramyi James & Daniella ari bo bazafatanya na we muri iki gitaramo.

Iki gitaramo kukitabira ni ubuntu ariko kubifuza gutera inkunga iri vugabutumwa ni ibihumbi 20,000 by’amafaranga y’u Rwanda (Rwf).

Fortran Bigirimana ni umwe mu baramyi bakundwa cyane mu Rwanda no mu Burundi ndetse no mu mpande zitandukanye z’Isi mu ndirimbo ze zinyura imitima ya benshi zirimo nka: Ko ngufise n’amahoro, Ntaco nzoba, Nimumfashe Dushime, Azonyambika, Ndakengurutse,Birakumvira yafatanyije na Adrien Misigaro n’ izindi nyinshi.

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, uyu muhanzi ufite izina rikomeye yakoreye ivugabutumwa muri Canada mu bice bya Ottawa na Montreal, ivyo bikorwa bikaba vyasize ishusho ryiza cyane ry’umuziki mpimbazamana kubwo kw’itabirwa ku bwinshi. Yari afatanyije n’abahanzi bandi barimo Adrien Misigaro na Gentil Misigaro

Ushaka amakuru arambuye kuri iki gitaramo yabariza kuri izi nimero:

0782532830
+33 6 25 25 48 00

Fortran Bigirimana azwiho gukora ibitaramo bikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.