× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’indirimbo "Igitebo" New Hope Family Choir yo mu Byangabo igiye gutaramana na Ambassador of Christ

Category: Choirs  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma y'indirimbo "Igitebo" New Hope Family Choir yo mu Byangabo igiye gutaramana na Ambassador of Christ

Hashize iminsi mikeya ku mbuga nkoranyambaga igitebo kibaye igitebo bitewe n’indirimbo "Igitebo" ya New Hope Family Choir.

Kwishima ni byiza, Kwishimira muri Kristo bikaba akarusho, gusoma igitabo cyitwa Intambara ikomeye ukagisoma wumva indirimbo "Igitebo" ni Ubuntu bugeretse ku mugisha.

Abakunzi b’iyi korali kuri ubu ecouteur zabaye indangamatwi nyuma yo gusohora indirimbo igitebo. Iyi korali ikomeje kuzana urugara, kugandara ndetse no kwanda.

iyi ndirimbo n’iki gitaramo byanyeganyeje intebe y’inyegamo ya Paradise yagiranye ikiganiro n’ubuyobozi bwa New Hope Family Choir bwasobanuye ko indirimbo "Igitebo" ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko uwo Yesu ahaye umugisha igitebo cye cyavoma amazi.

Muri iyi ndirimbo bagira bati: "Mujye mushima Uwiteka ku bw’imbabazi agira nta warugereranya. Yatembesheje amazi ku butaka buguye umwuma asohoza amasezerano ku bari babaye ingumba uwo ahaye umugisha igitebo cye kivoma amazi."

Tariki ya 27/09/2025 ni itariki y’umugisha ku bakunzi b’iyi korali dore ko benshi bambariye kuzasangira nayo umunezero no kwerekeza mu Byangabo mu gitaramo cyiswe "A symphony Gratitude concert" aho iyi korali izataramana na Ambassador of Christ iherutse gukoreshwa iby’ubutwari n’Uwiteka mu gitaramo cyabereye mu gihugu cya Uganda.

Kubwirwa Iki gitaramo ni igihombo. Erekeza mu Byangabo iwabo wa Marakuja.

New Hope Family Choir ni Chorale ibarizwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi rya Byangabo, ni mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze, ikaba yaratangiye umurimo wo guhimbaza Imana mu mwaka wa 2016.

Abakobwa beza mu mwambaro mwiza biteguye gutega amaboko bagataramira Imana.

Mu ntangiriro zo guhamagarwa yari Korali y’abana ariko kuri ubu Ingoma ya Kristo yabahindiriye amateka dore ko igizwe nabantu 30 biganjemo abanyeshuli.

New Hope Family choir igizwe n’abasore b’abanyamugi. Barambara bakaberwa wagira ngo bafite icyicaro i Nyarugenge.

Amashimwe ni yose kuri bo ndetse akomeje kubyiganira mu mitima yabo. Igihe nk’iki, New Hope Family Choir bicaye ku ntebe yitwa "Mfitimana".

Barashima Imana yabateje intambwe ibagejeje ahatambika baturutse ahanyerera bakaba bazatamba igitambo cy’amashimwe muri iki gutaramo kigamije gushima Imana.

Ambassador of Christ Choir kuri ubu ibarizwa mu gihugu cya Uganda igiye kwerekeza mu bya Ngabo

Indirimbo "Igitebo" ni imwe mu ndirimbo nziza yandikanywe ubuhanga ikaba iteretse mu biganza byiza byahawe umugisha dore ko amashusho yayo yatunganyijwe na Director Musinga umuvandimwe w’umuramyi Papi Clever, akaba umwe mu batunganya amashusho bazwiho kugira ukuboko kwiza muri uyu mwuga.

Amajwi y’iyi ndirimbo aryohereye nk’umutobe wa marakuja wo mu bya ngabo binyuze muri MPANO Élysée uri mu banyamuziki bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

igitekerezo cyange kiragiragite dushime uwiteka akiribugufi tumushakane umutima ukunze nawe azaduha umugisha rero new hope nkinshuti nibakomereze ahongaho bitazaba ibyubusorekukosibyotwifuza ahubwobizarenge ubusore kugeza mubusaza natwe tirikumwenabo ibihebyose amen

Cyanditswe na: ngizwenayo eric   »   Kuwa 12/09/2025 15:35

Ni byiza cyane rwose biranshyumishijy nukur p

Cyanditswe na:   »   Kuwa 10/09/2025 17:39