Jado Sinza uherutse guhabwa umugisha wa kibyeyi n’umushumba mukuru wa ADEPR Rev Pastor Isaie Ndayizeye kuri ubu yatangiye guha abakunzi be ku matunda yasoromye muri iki Gitaramo akaba ahereye ku ndirimbo "Agakiza" yakoreye ’Live Recording’.
Iyi ni indirimbo yasohotse mu bihe byo kwizihiza Pasika agamije gukomeza kwibutsa abakunzi be inkomoko y’agakiza Ndetse n’akamaro k’umusaraba wa Yesu Kristo ku itorero .
Aganira na Paradise, Jado Sinza yabanje gusuhuza buri wese uzabasha gusoma iyi nkuru aniguriza Pasika nziza abakunzi be abashimira uburyo bamushyigikiye muri Redemption live concert.
Yagize ati: "Muri iyi ndirimbo nashakaga gufatanya n’abakunzi bajye kwishimira icyo umwami Yesu Kristo yakoze binyuze mu rupgu rwe, binyuze mu mibabaro ndetse binyuze mu rugendo yakoze ruganisha ku gucungura umuntu.
Muri iyi ndirimbo Jado Sinza agira ati: "Singiciriweho iteka,ubu njyenda nemye,ndi umwana w’Imana ndi n’umuragwa w’ijuru.Mbeshejweho n’ubuntu butagira akagero nagiriwe n’Imana nagiriwe na Data !!!" Ni imwe mu ndirimbo aririmbira mu Mbaraga nyinshi ubona ko Ari kumwe na mwuka wera.
Iyi ndirimbo Ikaba ibimburiye izindi ndirimbo live mu gitaramo "Redemption live recording" ndetse akaba ateganya gusohora izindi nk’uko ubwe yabitangarije Paradise.
Amakuru paradise ikesha umwe mubateguraga redemption live recording avuga ko uyu muramyi yakoranye indirimbo zirenze eshatu na rurangiranwa Zoravo umuramyi ukomoka muri Tanzania wanitabiriye iki gitaramo akanaha ibyishimo bisendereye imitima abitabiriye Ewangelia Easter Celebration.
Agaruka kuri redemption live recording, Jado yavuze ko yishimiye uburyo Imana yamushyigikiye muri iki gitaramo kikitabirwa ku Rwego rwashimishije umutima we. Yongeyeho ko iki gitaramo cyamweretse ishusho y’Umuziki we binamuha umukoro wo kumenya icyo agomba kongeramo Imbaraga igihe azaba ari gutegura ikindi gitaramo.
Jado Sinza ni Umuramyi ukomeje kubaka ibigwi n’ibirindiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Uyu muramyi wakunzwe bikomeye ahanini biturutse mu ndirimbo "Ndategereje" akaba na mwishywa wa Bosco Nshuti. Ni umwe mu baramyi barangwa no gucisha macyeya no kwicisha bugufi
Jado Sinza aherutse gukora igitaramo cy’amateka