Nyuma y’amasaha make indirimbo "Mema" isohotse, kuri ubu iyi ndirimbo ikomeje gutanga ubutumwa kuma televiziyo mpuzamahanga.
Mu rukerera rwo kuwa Gatandatu, nibwo umuramyi Bobo Muyoboke utuye mu gihugu cya Canada yasangije abakunzi be indirimbo "Mema" ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo umurongo wa YouTube .
Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili yasamiwe hejuru n’abatuye muri Kenya na Tanzania na Uganda. Mu masaha make iyi ndirimbo yari yatangiye gucurangwa ku ma televiziyo arimo Citizen TV yo mu gihugu cya Kenya imwe muri Televiziyo zikurikirwa cyane.
Nyuma yo kwibonera iyi ndirimbo ikinwa mu gihugu cya Kenya, Paradise yaganiriye na Bienvenue umurundi utuye mu gihugu cya Kenya adutangariza ko iyi ndirimbo yakiriwe neza muri kiriya gihugu. Yavuze ko kuri ubu abanyakenya bakora ubucuruzi batangiye kuyihererekanya ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko uyu muramyi ashobora kuzafata bugwate imitima y’abakunzi ba Gospel muri Kenya dore ko bigoranye kubona umuntu wasohoye indirimbo y’igiswahili bwa mbere igacurangwa n’amateleviziyo atandukanye.
Ishyangaryera Oscal ni umuramyi utuye muri Uganda ariko akaba yarahoze atuye mu gihugu cya Kenya. Gusa yaje gukomereza ubuzima muri Uganda aho yagiye gufasha umurimo w’Imana mukuru we witwa Mukristo Richard ufite itorero rikomeye mu gihugu cya Uganda (Aba bombi ni abahungu ba Pastor Kayitare Jean Baptiste umwe mu bapasiteri bakomeye mu itorero rya ADEPR by’umwihariko mu burasirazuba.)
Yagize ati: "iyi ndirimbo ni nziza, muri Uganda yahageze, twayakiriye neza." Yongeyeho ko Bobo Muyoboke ari umuramyi mwiza uri ku rwego mpuzamahanga.
Aganira na Paradise, Bobo Muyoboke yavuze ko kuba iyi ndirimbo yasamiwe hejuru n’abakunzi ba Gospel muri biriya bihugu ari ikimenyetso simusiga ko Imana ishyigikiye umuhamagaro we. Yongeyeho ko ibi bimutera akanyabugabo ko gukomeza gukorera Imana ubudatuza.
Mbere gato y’uko iyi ndirimbo isohoka, uyu muramyi yari yavuzeko "MEMA" ari agaseke yateguriye abakunzi be akaba yarashakaga kuvuga Ineza y’Imana. Yongeyeho ko iyi ndirimbo yanditswe ashaka kwibutsa abantu Ineza y’Imana no kutibagirwa Imirimo y’Uwiteka ku buzima bwabo.
Uyu muramyi afite indoto zo gushinga ikirenge mu cya Israel Mbonyi ukomeje guhesha ishema u Rwanda mu mahanga binyuze mu ndirimbo zomora imitima zisohoka ubutitsa ari na ko zifata bugwate abanyarwanda n’abanyamahanga dore ko aherutse kwandikira amateka adasibika muri Kenya na Uganda.
Bobo Muyoboke yakiriye Kristo nk’umwami n’umukiza kuva mu bwana bwe. Kuririmba si inzaduka kuri we dore ko arambanye impano yo kugusha neza ubwami bw’Imana binyuze mu bihimbano biryoheye amatwi y’umubiri n’ay’umwuka.
Azwi mu ndirimbo nka "Man’uranzi,Twasanze bakuvuga,arankunda,ukuri kwayo n’izindi..
Indirimbo nshya ya Bobo Muyoboke yishimiwe cyane