× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’Imyaka 5 batwikirije itabaza intonga, True Promises bagarukanye igitaramo cy’amashimwe

Category: Choirs  »  November 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma y'Imyaka 5 batwikirije itabaza intonga, True Promises bagarukanye igitaramo cy'amashimwe

Nyuma y’Imyaka 5 badatarama, True Promises bagiye kongera gukora igitaramo gikomeye cyiswe "True Worship Live Concert" giteganyijwe ku Cyumweru tariki 01/12/2024 mu ihema rya Camp Kigali (KCEV) guhera saa 04:30 PM.

Ibi byatumye kuri uyu wa Kabiri tariki 26/11/2024 iri tsinda rigirana ikiganiro cyihariye n’itangazamakuru hagamijwe kuganira byimbutse ku myiteguro y’iki gitaramo. Abanyamakuru baboneyeho kubaza Ibibazo bitandukanye no gutanga ibitekerezo.

Perezida wa True Promises, Mandela Ndahiriwe; Tresor Ndayishimiye Zebedayo, Tresor Nguweneza, Serukiza Esther umukobwa wa Apotre Serukiza Sosthene n’abandi baririmbyi batandukanye b’iri tsinda ni bamwe mu bitabiriye iki kiganiro.

Iri tsinda ryaherukaga gukora igitaramo mu mwaka wa 2019 ubwo bamurikaga album eshatu. Ubwo babazwaga icyo bazaniye abakunzi babo, Mandela ushumbye iri tsinda ku Rwego rw’isi, yagize ati: "Tubazaniye Kristo nka True Promise, no kuramya Imana mu kuri no mu mwuka". Yongeyeho ati: "Kuramya ni ubuzima bwacu bwa buri munsi".

Umwe mu banyamakuru yabajije ubusobanuro bw’ishusho isa n’ibishashi igaragara muri Flyer y’igitaramo cy’iyi korali, Mandela asubiza ko isobanura ikibatsi cy’umuriro bitewe n’uko biteguye kuzaramya Imana mu kuri no mu mwuka, umwuka w’Imana akamanuka.

Ku byarekeranye n’amatike, hasobanuwe ko amatike agihari akaba akomeje gucuruzwa, gusa bikaba bisaba kuyigura hakiri kare mu rwego rwo kwirinda kuzagurura. Amatike aboneka kuri www.ishema.rw cyangwa ugakanda *797*30#. Kuri ubu amatike aragurishwa kuri macye mu gihe ku munsi w’igitaramo, itike y’ahasanzwe azaba ari 7,000Frw, muri VIP ari 15,000Frw, muri VVIP bizaba ari 25,000Frw naho Table y’abantu 6 azaba ari 200,000 Frw.

Kuba True Promise izajya ku ruhimbi yonyine mu gihe ari ryo tsinda rizwiho kugira akamero k’imibanire myiza n’andi matorero n’amatsinda, Umuyobozi mukuru w’iri tsinda yagize ati: "Impamvu twahisemo gukora twenyine, kuba tuzaririmba indirimbo zigize Album 5 kuzanamo abandi bahanzi cyeretse dufite umunsi wose wo guhimbaza Imana."

Mandela ati: "Kuva mu mwaka wa 2019, twatekereje kuzamura abandi bana bato, mu ndirimbo 25 tuzaririmba dutumiye abandi twaririmba indirimbo 12". Yavuze ko kuri ubu True Promises ifite abana bato b’abahanga bashaka kumenyerezwa kuyobora indirimbo hagamijwe kuzazamura impano zizashinga ikirenge mucya Diane na Tresor.

Habajijwe kandi aho iyerekwa rya True Worship Live Concert ryavuye n’umusaruro iri tsinda ryakuye mu gushinga amashami hirya no hino ku isi.

Furaha Umuyobozi Wungirije yagize ati: "Izina True Worship bwa mbere turitekereza twatekerezaga kuri vision ya True Promise". Yavuze ko bagomba kuramya Imana bivuye ku mutima.

Ku byerekeranye n’umusaruro wavuye mu mashami bashinze hirya no hino ku isi nka USA, UK, Kenya n’ahandi, yavuze ko gushinga amashami byagize umusaruro mu buzima bwa gikristo. Ati: "Umurimo waragutse bituma ubushobozi bw’Imikoranire bwiyongera".

Izindi nyungu zo gushinga amashami, yagize ati: "Dukoresha imbuga nkoranyambaga zimwe, bituma tugira ubumwe, bituma abagiye hanze bagira indangagaciro zimwe natwe. Muri iri tsinda kuri ubu rifite abanyamuryango bakabakaba 261.

Ubuyobozi bw’iri tsinda bwasobanuye ko igitaramo cyabaye mu mwaka wa 2019 cyatumye bamenya ko bafite impano nyinshi. Ni igitaramo cyatumiyemo Pastor Benjamini Dube wo muri Afurika y’Epfo. Aha hashibutsemon imibanire mpuzamahanga n’ikipe ya Benjamin Dube nawe ubwe bituma bakurikira platform zabo.

Icyitezwe muri iki gitaramo kizagaburwamo ijambo ry’Imana na Apotre Christophe Sebagabo, ubuyobozi bwa True Promises bwagize buti: "Twitezemo guhembuka kw’Imitima yacu nk’abaririmbyi ba True Promises n’abazitabira igitaramo".

True Promises ni itsinda rifitanye imikoranire n’imibanire myiza n’abahanzi bafite amazina aremereye nka James umugabo wa Daniela ufatwa nk’umujyanama muri iri tsinda ribarizwamo abahanzi bafite amazina aremereye nka Mubogora Desire, Manzi, Bonke, Diane usigaye abarizwa muri Amerika n’abandi bahanzi babarizwa muri True Promises.

Umunyamakuru wa Paradise yabajije niba kwaguka kw’itsinda bitazakurura Intambara nk’uko bigenda mu yandi matsinda n’amatorero. Perezida wa True Promises, Mandela yagize ati: "Ntabwo tuzi imbere uko bimeze nubwo tubisengera kugira ngo dukomeze kuba umwe".

Yavuze ko uburyo True Promises yubatse n’uko umuntu badahuje vision ashobora kugenda yakomeza kuvuga ubutumwa bwiza bakamushyigikira.

Hari uwabajije iby’ihagarikwa rya bamwe mu baririmbyi barimo na bamwe mu bayobozi bw’iri tsinda nk’uko byavuzwe mu mwaka wa 2021.

Mu 2021 ubuyobozi bw’iri tsinda bwatangaje ko bwahagaritse Ndayisenga Esron na Niragire Tresor uzwi nka Doux aho bandikiwe ibaruwa bamenyeshwa ko bahagaritswe bitewe n’imyitwarire mibi bakomeje kugaragaza idahesheje agaciro umurimo w’Imana iri tsinda rikora.

Gusa mu kwisobanura, Ndayisenga Esron yatangarije IGIHE ati: "Dutewe ishema no kuba twazize Yesu, batwirukanye kuko twangaga ko ijambo ry’Imana ryigishwa uko ritari.”

Kuri iyi ngingo, ubuyobozi bwa True Promise bwasobanuye ko mu mwaka wa 2021 batigeze birukana abanyamuryango, yavuzeko bafite amategeko shingiro bagenderaho.

Mandela ati: "Ntabwo twari gupfa Kristo n’uko byasobanuwe nabi, ni abantu badushyigikira natwe dushyigikira basohora indirimbo tukabashyigikira natwe twasohora indirimbo bakadushyigikira.

Iri tsinda ntiryasigaye inyuma mu bikorwa by’umusamariya mwiza dore ko mu bihe bitandukanye batanze matela, minerval na mituweli ku batishoboye. Bafashije kand abafite ubumuga, bubakira abakene ubwiherero n’ibindi.

Mandela niwe Muyobozi wa True Promises Ministries

True Promises igiye gukora igitaramo cy’amateka

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NI BANDE" YA TRUE PROMISES IMWE MU ZIKUNZWE CYANE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.