Iradukunda Juvenal Amani, uzwi nka Evangelist Amani, umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri uyu wa 30 Kamena 2025, nyuma y’ukwezi kurenga agarutse mu Rwanda avuye muri Kenya, aho yakoreye indirimbo n’ivugabutumwa.
Uyu musore ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Shekinah Missions, wo mu Karere ka Rubavu, aho yanavukiye, mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Murenge wa Cyanzarwe, avuga ko yinjiye mu muziki atari ku bw’impamvu yihariye ye bwite, ahubwo ko “ari Imana yamuhamagaye kugira ngo ayikorere.”
Mu kiganiro yagiranye na Paradise ku kibuga cy’indege i Kanombe, yavuze ko yari amaze ukwezi muri Kenya, aho yari yaragiye gukorera indirimbo no gukora ivugabutumwa. Yagize ati: “Nari naragiye mu buryo bwo gukora indirimbo no mu buryo bw’ivugabutumwa busanzwe.
Nakoreyeyo indirimbo ebyiri, ni umugisha ukomeye kuko Imana yamfashije ngakorerayo indirimbo, nkaba ngarutse aha ngaha mu Rwanda amahoro, kandi hakaba hari ikintu gikoretse. Imana ihabwe icyubahiro.”
Indirimbo zakorewe muri Kenya ni zo za nyuma zikozwe mu ziri kuri album
Mu ndirimbo ebyiri yahakoreye, imwe yitwa “Uwezo Wake (Ubushobozi Bwe)”, mu kugenekereza kandi ugahuza n’ibyo umuhanzi azaririmbamo, we ubwe ahamya ko bisobanuye “Uwiteka arashoboye”.
Iyo ndirimbo yayikoze wenyine, kandi nk’uko abyivugira, izo ebyiri zose yazikoze ari wenyine. Hari indi ndirimbo yasize muri studio, kandi izagaragara kuri album ari gutegura, akaba yarayikoranye n’umwe mu bahanzi bo muri Kenya. Ati: “Mu minsi iri imbere nzamubatangariza.”
Ev. Amani yavuze ko nubwo yakoze izo ndirimbo mu rurimi rw’Igiwayile, Ikinyarwanda atakibagiwe, kuko yakoze indirimbo nyinshi zirimo: Nta Ho Itakura Umuntu, Mu Biganza Byawe, Uranzi Yesu, Isezerano, n’izindi. Indirimbo “Nta Ho Itakura Umuntu” ayifata nk’ifite agaciro gakomeye kuri we nk’uko abihamya ati: “Yamfunguriye imiryango ingeza kure, ikaba ari yo mpamvu nambara umupira byanditseho.”
Ubuzima bwo muri Kenya, umuziki waho n’agashya kamubayeho!
Yashimiye Imana ku bwo kugaruka amahoro, ariko hari n’inkuru y’urwenya yagarutseho y’ibyamubayeho ku bijyanye n’indimi. Avuga ko hari ijambo “Manda Manu” yabwirwaga, akagira ngo bivuze ko “umugisha uzaboneka ejo,” nyamara byavugaga “imyigaragambyo” na “guma mu rugo” yari igiye kuba.
Ati: “Nagiraga ngo Manda Manu bisobanuye ko ejo ibintu biraba bimeze neza, nyamara bavugaga ko ku munsi wari gukurikiraho hari kuba guma mu rugo. Guma mu rugo nayikoreye muri Kenya, bidatewe n’icyorezo, ahubwo bitewe n’icyo bita demokarasi gituma bigaragambya.”
Yavuze ko umuziki wo muri Kenya umeze neza, ariko ko ku muntu utazi Igiswayile (ururimi bakoresha) yahura n’imbogamizi, kuko producers baho ngo “Boroshye gukorana na bo iyo uzi ururimi.” Yahuye n’umuhanzi umwe gusa bakorana indirimbo, hanyuma ajya mu nsengero zitandukanye z’aho, akorana n’abapasiteri mu ivugabutumwa, aboneraho no gushimira Imana.
Inshuro ya mbere mu ndege: “Sinari nzi ko bishoboka”
Ev. Amani yavuze ko bwari ubwa mbere agiye mu ndege. Yagize ati: “Ni yo mpamvu ndi gushimira Imana kuko sinari nzi ko bishoboka.” Yavuze uko abari kumwe bamubazaga niba koko ari bwo bwa mbere, akabibemerera.
Yavuze uko yabonye ibintu bidasanzwe, aho yagiye kwicara ku idirishya ngo arebe inyubako, ariko akabona “Nta kintu, cyaba inzu cyangwa ikindi, usibye ibihu gusa.” Yatangajwe n’uko mu ndege hatabaho “kubaza ngo tugeze he” nk’uko bigenda mu modoka, ahubwo umuntu akurikiza iminota akamenya aho baba bageze.
Yagize ati: “Nageze mu ndege twagera ahantu nkumva wagira ngo hari amabuye (nk’igihe imodoka iba igeze mu mikuku). No mu kirere habamo amakoni.”
Yavuze ko bahagurutse muri Kenya Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba, bakagera mu Rwanda Saa Moya zuzuye, ibyo bikaba byamworohereje urugendo nk’umuntu wari ufite gahunda nyinshi, kuko ngo iyo agenda n’imodoka yari kumutwara amasaha 24, ibintu avuga ko “byari kumunaniza cyane.”
Aho yari aherereye, abapasiteri bamwakiriye n’ukuntu yakoze ivugabutumwa
Ev. Amani yari aherereye muri Kenya–Nairobi, Kasarani, Santon. Avuga ko abapasiteri bo mu Rwanda ari bo bamuhuje n’abo muri Kenya bakoranaga ivugabutumwa, kandi ko nta mipaka abavugabutumwa bagira. Yagize ati: “Ahantu hose tuhakorera ivugabutumwa.”
Yashimiye Imana ko yamugize umuhanzi mu ijambo ryayo, ndetse ikamwagurira impano. Yagize ati: “Ndushaho kugenda ntera imbere mu kuvuga ubutumwa, aho ubu nifashisha n’impano yampaye yo kuririmba.”
Album iri gutegurwa, izasohoka mu 2025
Yemeje ko album ari yo yamujyanye muri Kenya. Yavuze ko izasohoka bitarenze 2025, ikazaba igizwe n’indirimbo 12, zose zizasohotse mu majwi (audio) n’amashusho (video). Ati: “Zose zizasohoka ari amashusho. Nzazisohora mu byiciro, cyane ko ubsanzwe nsohora audio, nkanasohora video.”
Indirimbo ebyiri zakorewe muri Kenya ni zo zizuzuza album. Yongeraho ati: “Indirimbo izasohoka vuba cyane, kuko amajwi (audio) arahari, ikibura ni amashusho (video) kandi ni yo nje gukorera mu Rwanda.”
Abamushyigikira n’ibyo avuga ku muziki w’u Rwanda na Kenya
Ev. Amani nta label abarizwamo, ariko avuga ko hari abamushyigikira, barimo umuhanzi Jabastar, bakoranye no mu ndirimbo “U Rwanda Ruraberewe.” Undi umufasha ni Pastor Mababa.
Ku bijyanye n’urwego rw’umuziki wo mu Rwanda n’uwo muri Kenya, avuga ko nta cyo u Rwanda rwakwigira kuri Kenya, ahubwo ko Kenya ari yo yarebera ku Rwanda, cyane mu bijyanye n’ikinyabupfura n’ubumuntu.
Ubutumwa buhanitse mu ndirimbo “Uwezo Wake” yenda gushyira hanze
Mu butumwa buri mu ndirimbo ye “Uwezo Wake”, yagize ati: “Mu bibi no mu byiza ukomeze ushime Imana, kandi uge urushaho gusenga buri munsi kuko igihe cyose tuba turi mu maboko y’Uwiteka Imana.”
Yasoje ashimira umuryango we, inshuti n’abakunzi b’ibihangano bye, ati: “Baransengeye cyane bifatika kugira ngo ngere aho ngeze ubu.”
Ev. Amani (ufite indabo) yavuze ko bwari ubwa mbere agiye mu ndege, arenzaho ko nta ho Imana itakura umuntu
Ev. Amani ubwo yari muri Kenya yitegura gufata indege imuzana mu Rwanda
REBA INDIRIMBO “NTA HO ITAKURA UMUNTU” YA EV. AMANI KURI YOUTUBE: