× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo turiho ariko imbere twarapfuye - Abageni batewe n’inkongi y’umuriro nyuma yo kuva mu rusengero

Category: Wedding  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Nubwo turiho ariko imbere twarapfuye - Abageni batewe n'inkongi y'umuriro nyuma yo kuva mu rusengero

Umusore w’umukirisitu Revan w’imyaka 27, uzwi ku izina rya Ivan Esho (L) n’umugeni we Haneen (R) w’imyaka 18, batewe n’inkongi y’umuriro watwitse abitabiriye ibirori byabo by’ubukwe muri Iraki, bagize icyo batangaza nyuma y’ibyo byago.

Ku wa 26 Nzeri, umukwe n’umugeni we b’abakirisitu babuze inshuti n’abagize umuryango barenga 100 nyuma y’inkongi y’umuriro yagaragaye mu birori by’ubukwe bwabo mu cyumba cy’ibirori muri Iraki mu Majyaruguru y’intara ya Nineveh, bavuga ko nubwo barokotse umuriro, bumva bapfuye imbere.

Umukwe Revan, ufite imyaka 27, uzwi kandi ku izina rya Ivan Esho yagize ati: "Nibyo koko nubwo turiho ariko imbere twarapfuye."

Umuvugizi w’ingabo zishinzwe ibikorwa bya Iraki, Jenerali Majoro Pilote Tahseen Al Khafaji yabwiye CNN ko hari abashyitsi bagera ku 1300 bitabiriye ibirori ubwo umuriro watangiraga ahagana mu ma saa 10:45.

Abacitse ku icumu babwiye Reuters ko abashyitsi bari bateraniye mu cyumba cy’ibirori nyuma yo kuva mu rusengero. Usibye abantu bapfuye, abandi barenga 150 basigaye bakomeretse.

Revan, uvuga ko umuryango we wose washenywe, yavuze ko atiyumvisha ahantu iyi nkongi yaturutse ko hari ababiri inyuma kandi bakurikiranwa bakabiryoza atari ibiza bisanzwe.

Yakomeje agira ati: "Umuriro watangiriye mu gisenge. Twumvise ubushyuhe nuko numva urusaku, nitegereza igisenge. Hanyuma igisenge cyose gitangira gushonga. Abantu batangiye "gutaka" no "guhunga," Revan yavuze ko yafashe Haneen aramuhungisha.

Yavuze ko byari bigoye kuko umugore we atashoboraga kugenda kubera imyenda y’ubukwe bwe ati: "Nafashe umugore wanjye, ntangira kumukurura. Nakomeje kumukurura no kugerageza kumuvana mu muryango w’igikoni." abantu bamukandagira. Amaguru ye arakomereka.

Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cya Iraki ryagaragaje ko: “Amakuru ya mbere yerekana ko imirishyo yakoreshejwe mu gihe cy’ubukwe, yakongereje umuriro imbere muri mu cyumba cy’ ibirori, inkongi y’umuriro yakwirakwiriye vuba cyane, kandi ikibazo cyarushijeho kwiyongera kubera imyuka ihumanya ikirere ijyanye no gutwika imbaho za plastike ya Ecobond yaka cyane, bigatuma abantu bahitanwa baranakomereka”.

Revan yavuze ko we n’umugeni we batagishoboye kuguma mu mujyi wabo kubera ibyago. Ati "Nibyo, ntidushobora kubaho hano. Ntidushobora gutura hano. Ndashaka kuvuga ko, igihe cyose tugerageje kugira umunezero runaka, ikintu kibabaje kitubaho kandi cyangiza umunezero wacu. Rero, ni byiza ko tugenda".

Yongeyeho ati: "Abavandimwe bacu, inshuti zacu, abo dukunda bose barashize, dushyingura buri munsi abandi bamerewe nabi". Yakomeje yibaza ati "Mu ijoro ry’ubukwe, kuki ibi byabaye Twakoze iki? Kuki ibi byabaye"?

Revan w’imyaka 27 n’umugeni we Haneen w’imyaka 18, batewe n’inkongi y’umuriro nyuma yo kuva mu rusengero

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.