× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurizabageni Nadia yahogoje abageni! Udushya 5 twaranze ubukwe bwa Johnson na Adeline basengera muri ADEPR

Category: Wedding  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umurizabageni Nadia yahogoje abageni! Udushya 5 twaranze ubukwe bwa Johnson na Adeline basengera muri ADEPR

Yari weekend y’umugisha ku batuye mu karere ka Nyagatare, Umurenge Matimba, akagari k Rwentanga, umudugudu wa Rwentanga aho abahatuye babashije kwiyogereza amaso bitewe n’ibirori byabereye muri sale Vivante.

Kuwa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2024 wari umunsi w’akataraboneka kuri Tuyisenge Johnson - umusore uvuka i Nyagatare ndetse na Umuhoza Adeline - umukobwa uvuka I Gicumbi ahitwa i Rushaki.

Nyuma yo guhamya isezerano ryo kubana akaramata mu murenge, bashimangiye ko igihe cyo kuba wenyine kuri buri wese cyashyizweho iherezo mu birori byabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nyagatare. Ni mu gihe gusezerana Imbere y’Imana byabereye mu rusengero rwa ADEPR Ntenga.

Ni ibirori byaranzwe n’udushya, gusa izina ryagarutsweho cyane ni umurizabageni “Uwimbabazi Umurerwa Nadia" akaba n’umunyeshuli wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye, ishami ry’indimi n’ubuvanganzo mu karere ka Musanze.

Paradise yari ihibereye yabateguroye udushya 5 twatanze ubu bukwe

1.Gusaba no gukwa byarangiye saa cyenda: Ubusanzwe tumenyereye ko imihango yo gusaba no gukwa ahenshi itangira Saa tatu kugeza Saa Sita. Siko byagenze kuko ibi birori ahubwo byatangiye ahagana saa sita kugeza saa cyenda z’amanywa.

Imvano yo gutinda Ikaba imvura nyinshi yaguye i Matimba mu karere ka Nyagatare ku munsi w’ibirori. Byatumye urugendo rwo kugera kuri salle ya Eglise Vivante rugora benshi yaba abakwe, abageni n’abasangwa.

2.Abantu batangariye Ubuhanga bwa Nadia: Nyuma y’uko umuryango wa Umuhoza Adeline umaze kwemera kumutanga ngo abe umugore wa Tuyisenge Johnson ukanashima Inkwano, umusangiza w’amagambo yahamagaje Adeline kugira ngo amumurikire umuryango wamukunze.

Icyatangaje abantu ni ijwi ryiza ry’umukobwa ukiri mutoya witwa Uwimbabazi Umurerwa Nadia. Mu ijwi ryiza rihogoza, mu nganzo nziza yatangiye aririmbira Adeline Ibihozo amushimagiza nk’umukobwa warenzwe neza w’indakemwa mu Mico no mu myifatire.

Mu njyana ya kinyarwanda yaririmbaga nka ba Bagore bo mu Rwanda rwa cyera bari bazwiho kwaha impumbya mu gihe u Rwanda rwabaga rukotanye n’amahanga aho bagiraga bati: "Turabarusha umwami uzigaba".

Wagirango Nadia yarepetanye na ba bagore bateye ishyari Sauli mu njyana yikiranya aho bagiraga bati: "Sauli yishe ibihumbi Dawidi yica inzovu”. Akenshi uzasanga umuntu wahawe impano y’ubusizi, kuririmba biba ari uguhengekereza, siko bimeze kuri Nadia kuko aririmba kinyarwanda nk’uwatoranyijwe agasiga nk’uwabisigiweho umurage.

3.Nadia yarijije abageni ayo kwarika, ahabwa izina ry’umurizabageni: Nyuma yo kwinjira mu mujyo w’umubanzirizamugeni, nyuma yo gutaka Umuhoza Adeline, yatangiye kumuriza mu mvugo igaragaramo kumwibutsa ko ateye ababyeyi irungu aho yagize ati: "Urabeho umutoni wateteye ku mbuga ya se, urabeho mutoni uzira intonganya, urugo ruhire ruzahirwe n’umwandu w’inda”.

Yakomeje agira ati: "Ese Shenge uribuka za mpanuro? Mama yantumye ngo nguhe impano y’impanuro, uzibuke gusasira umutware wawe, uzamubere isimbi risumba ayandi yose, uzamusegure ntuzamusumbe bimwe by’abubu”.

Ubwo kandi yungikanyaga iyi mikarago mu gihe Adeline yaramaze kugarama mpagaze mu gituza cya Johnson yakunze,Umurizanageni Nadia yamwimye ubuhumekero ubwo niko abitabiriye ibi birori bungikanyaga amashyi y’urufaya yabakomera Nadia, yungamo ati: "Uzasangire nawe Isano musangiye ntuzamucure, uzamusanganize ifunguro riteguranye ubwitonzi, uzamurinde gusuhererwa umuhate gususuruka”.

Nyamukobwa ngo yumve izi mpanuro isoko y’amarira yasendereye mu maso ye asa n’usandaye, arira ubudahozwa abanyamirimo bahindurirwa inshingano, akazi kimukira ku matama ya Adeline, birumvikana ko no munda ya Johnson bitari byoroshye dore ko amarira y’umugabo nayo yatembaga ubutitsa.

4.Abageni bategetswe kwicara ku bibero bya ba nyina barabikora; Nyuma yo kurizwa na Nadia, Umusangiza w’amagambo yahamagaye ababyeyi ba Adeline na Johnson abasaba kwicara ku ntebe bateguriwe.

Yahise ahamagara abageni asaba buri wese kwicara ku bibero bya nyina akibuka ubwana bwe n’urukundo rwa kibyeyi. Ntibashidikanyije babikoze bwangu abari aho induru bayiha umunwa dore ko ako kari agashya aka wa muntu wagize ati: "Buri wese agira inyogo ye”.

5.Adeline yahoberanye na Johnson yanga kuva mu gituza cye: Ubwo Umusangiza w’amagambo yahamagaraga Adeline ngo asange uwo yakunze Johnson, yaragiye amugwa mu gituza (bavuga kugwa mu byano) yanga kuvamo. Byasabye ko MC avuga ati ngaho nimurekurane, gahunda zikomeze dore ko mugiye kubana akaramata. Aha niho hagaragarira za mbaraga z’urukundo wa mugabo yaririmbye.

Tuyisenge Johnson na Umuhoza Adeline bakoze ubwo bukwe bw’agatangaza bafitanye amateka atangaje y’Urukundo. Aba bombi bize ku kigo cya E.S Kageyo giherereye mu karere ka Gicumbi mu ishami ry’Icungamari.

Iki kigo kiyoborwa na Bwana Aimable Umwizerwa kizwiho ko gihorana umwanya wa 1 mu bizamini bya leta mu rwego rw’igihugu, agahigo kimaranye imyaka isaga 15. Johnson yasoje amasomo ye mu mwaka wa 2015 mu gihe Adeline yasoje mu mwaka wa 2019.

Ikindi gitangaje kuri aba bombi ni uko buri wese ubwo yigaga yayoboraga itorero rya Ragepra bivuze ko ari Pastor Johnson na Pasteline Adeline bashakanye. Gusa Adeline akagira n’akarusho ko yayoboraga impuzamatorero ni ukuvuga amatorero yose asengera ku kigo yigagaho.

Andi makuru Paradise ifite n’uko aba bombi bamenyaniye muri Groupe ya korali yitwa "Integuza". Bikavugwa ko kandi Imana yabigizemo uruhare cyane dore ko bahuye buri wese amaze gutandukana n’uwo bakundanaga.

Icyo bose bahuriyeho nk’uko abantu batashye ubu bukwe babivugaga ni ubwitonzi bagira n’ubwo Adeline azwiho gutebya cyane naho Johnson akarangwa no gucisha makey

Ubutaha Paradise izabagezaho ikiganiro twagiranye n’umurizabageni Uwimbabazi Umurerwa Nadia

Umurizabageni Nadia ukomeje guhogoza abageni

Umurizabageni Nadia na Adeline

Abageni bicaye ku bibero bya ba Nyina

Adeline yagiye mu gituza cya Johnson asinziriramo

Mbere yo guhoberana na Adeline ni uko Johnson yari yifashe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Byari byiza cyane pe !

Cyanditswe na: Gervais  »   Kuwa 23/03/2024 11:58

Mbifurije urugo rwumugisha Imana izabubakire

Cyanditswe na:   »   Kuwa 14/03/2024 17:23

Waooo !! Mbega ubukwe bwiza wwe!! Tubifurije urugo rwiza,Paradise tubigurije akazi keza.

Cyanditswe na: Garno  »   Kuwa 14/03/2024 16:33

❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️ Uzamwihere yose uko yakabaye kugeza ku iherezo(urupfu)♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️

Cyanditswe na: muslimu djiraa   »   Kuwa 14/03/2024 08:59

Ntabyinshi byo kuvuga mfite ariko
Required zanjye nuko T Johnson namwifuriza urugo rw’imigisha we numufasha we Kandi urabizi ntago twabanye naabi
Mudusengere natwe tuzagere ikirenge mu cyangu(ibyiza nkibi mwadutanze )amiina......

Cyanditswe na: muslimu djiraa   »   Kuwa 14/03/2024 08:57