× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ashoye imizi mu kwizera: Ibyo Paradise yamenye ku musore ugiye kuba umukwe wa Rev. Alain Numa

Category: Wedding  »  9 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ashoye imizi mu kwizera: Ibyo Paradise yamenye ku musore ugiye kuba umukwe wa Rev. Alain Numa

Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025, ubwo amafoto ya Tamara Irakoze Chelsea yambikwa impeta y’urukundo yasakazwaga ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangiye kwibaza ku musore wagize amahirwe yo kwambika impeta umukobwa w’imfura wa Rev. Alain Numa.

Uyu musore, witwa Shy, yagaragaje ko urukundo rwabo rufite imizi ikomeye mu kwizera no mu kumenya Imana, ibintu bikomeje gutuma benshi bamwubaha mbere y’uko aba umukwe w’umwe mu bakozi b’Imana bakomeye mu Rwanda.

Kuri konti ye ya Instagram, Shy yashyizeho ishusho ya Tamara yambaye impeta, ayiherekesha amagambo y’icyanditswe cyo mu Baheburayo 11:1, agira ati: “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.”

Aya magambo yerekana neza aho Shy ashingiye ubuzima bwe, n’icyerekezo afite ku mubano we na Tamara. Ntabwo yagaragaje gusa ko ari umuntu wiyemeje, ahubwo yanatangaje ko ibyo bifuza n’ibyo batekereza ku rugendo rwabo nk’umugabo n’umugore, babishingira ku kwizera gukomeye.

Mu gihe cy’iki gikorwa cy’ingenzi, aho abantu benshi bajya bagaragaza amarangamutima cyangwa ubukire, Shy yahisemo guhagarara ku Ijambo ry’Imana. Binyuze muri aya magambo, yagaragaje ko uru rukundo atari urw’amarangamutima gusa, ahubwo ko ari icyemezo cyafatiwe mu masengesho no mu kwizera gukomeye.

Kuba agiye kuba umukwe wa Rev. Alain Numa, umukozi wa MTN Rwanda unayobora umurimo w’Imana mu Itorero Guerison des Ames riyobowe na Apôtre Sosthène Serukiza, bivuze ko azaba ari mu muryango ukomeye mu myizerere, indangagaciro n’uruhare mu guteza imbere abashyingiranwa mu buryo bufite icyubahiro.

Benshi bahamya ko kuba yarashoboye kugera kuri Tamara – umuramyi uzwi kandi umunyeshuri uri gutegura ejo heza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika – ari ikimenyetso cy’uko ahagaze neza imbere y’Imana.

Nk’uko Rev. Alain Numa yabivuze mu butumwa bwe, “Mbifurije ibyishimo byinshi… Imana ibahe umugisha…”, ni ibisobanuro by’uko uru rukundo rushyigikiwe n’umuryango, kandi rushimangiwe n’Ijambo ry’Imana.

Shy wambitse impeta Tamara, yagaragaje ko akunda Imana n’umutima we wose, kandi ko afite ukwizera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.