Umunyamakuru Uwifashije Foroduard, uzwi ku mazina ya Obededom wa Paradise, yizihije imyaka icumi amaze abana na Emerance Wihogora bafitanye abana bane.
Umuramyi Dominic Ashimwe ni we waririmbye ati “Hari ibyiza tubona tukabifata nk’ibisanzwe.” Inkuru ya Obededom wa Paradise na yo ni uku itangira:
“Ubwo nari umusore najyaga nsenga nsaba Imana kuzampa umugore w’umutima wita ku rugo rwe, agakurikirana buri kintu cyose. Ndashima Imana ko yabikoze.
Napfushije Mama mfite imyaka 10, nkura nibaza uko ejo hanjye hazaba hameze. Gusa ibi byatumye nitwararika kuko numvaga nifuza kuzaba umugabo wita ku muryango.
Imana yaje kumva gusenga kwanjye, ibona ko ari byiza kuzabana na Emerance Wihogora. Twamenyaniye muri korali twaririmbagamo (Horeb Choir, Post Cepien SFB Gikondo) na n’ubu tukaba tukiririmbamo.”
Tariki ya 05-12-2015 ni bwo bakoze ubukwe mu birori byabereye i Gikondo. Gusaba no gukwa byabereye muri Salle ya CEFORMI, gusezerana imbere y’Imana bibera mu rusengero rwa ADEPR SGEEM, naho kwiyakira bibera muri Salle ya CEFORMI.
Yabwiye Paradise amashimwe bashima Imana nyuma y’imyaka 10 bubatse urugo. Ati: “Imana yaduhaye umuryango mugari: abana 4 n’abandi turera mu rugo; turi umuryango ugizwe n’abantu 11;
Imana yaturinze inzara. Nkiri umusore nishwe n’inzara ku rwego utashobora kumva. Ndabyibuka hari igihe nigeze kumara iminsi 3 ntarya kandi ntari mu masengesho (nyamara nari narasoje kwiga kaminuza). Hari umunsi nigeze gusenga Imana ndayibwira nti ‘inzara nagize mu busore bwanjye izarangirane na bwo.’ Imana yumvise gusenga kwanjye;
Kuba mu muryango uhuje kandi wumvikana; Kugira umugore mwiza tujya inama, akihanganira amakosa yanjye; Kuba ashyigikira imishinga yanjye.
Itangazamakuru rirarushya, hari igihe umuntu ansaba ubufasha bwihutirwa ari amasaha agoye, akambwira ati ‘Mushyigikire.’ Ntekereza ko atanshyigikira ubu mba naracitse intege; Turashima Imana ku bikorwa by’iterambere ikomeje kutugezaho, harimo no kugira aho umuryango uba.”
Icyo asaba Imana: “Gukomeza kubana natwe, ikaturinda indwara kandi ikaduha kuzarushaho kuyikiranukira; tukabasha kubahiriza inshingano zacu neza; tukaba abo kwifuzwa n’Igihugu, Itorero ndetse n’isi yose.”
Obededom wa Paradise ari mu mashimwe y’imyaka 10 amaze mu rushako yungukiyemo abana 4
Imana Nyiribihe nikoneze umuryango wawe, muzarambane ikindi mukomeze kuba ikitegererezo aho mutuye.
Imana ikomeze ibubakire muryango mwiza nkunda