Ubukwe bwa Nduwayo Jean Bosco n’Umutesi Josiane butegerejwe nk’imfura za Sauti Hewani Ministries, kuko ari bo ba mbere baraba babukoze muri iyi korali.
Korari y’icyitegererezo imaze kuba ubukombe, Sauti Hewani Ministries, iyobowe na Apostle Missioneri Uwimana Emmanuel, iri mu byishimo nyuma y’uko abana bayo babiri, Nduwayo Jean Bosco n’Umutesi Josiane bagiye kurushingana.
Umucuranzi rurangiranwa Nduwayo Jean Bosco yagize uruhare rukomeye mu gucuranga indirimbo nka “Ijisho ry’Imana” n’izindi nyinshi zakunzwe, kandi uwo bagiye gushyingiranwa na we ni umuririmbyi ukomeye, Umutesi Josian, “Umwari wabenze Satani”, ufite ijwi ryiza cyane.
Aba baririmbyi bombi babaye imfura mu basore n’inkumi ba Sauti Hewani Ministries babimburiye abandi gukora ubukwe, mu gihe abandi benshi biteganyijwe ko bazabakurikira muri uyu mwaka wa 2026.
Ubwo Paradise yasuraga Korari Sauti Hewani Ministries aho bakorera amateraniro yo kuramya no guhimbaza Imana azwi nka Sauti Prayer Room, yahasanganze umucuranzi w’ikirangirire Nduwayo Jean Bosco, uzwi cyane mu gucuranga piyano (piano).
Nduwayo ni umwe mu basore bafite impano n’ubumenyi bwihariye mu gucuranga, nk’uko byagiye bigaragara mu gufasha abaririmbyi ba Sauti Hewani Ministries no mu biganiro by’itangazamakuru bitandukanye nka B+ na BTN TV.
Ku cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, muri ayo materaniro ya Sauti Prayer Room, Nduwayo Jean Bosco yatunguye abagize Korari Sauti Hewani Ministries, abereka ku mugaragaro umukunzi we Umutesi Josiane, batangaza ko bafitanye umushinga wo kubaka urugo mu kwezi kwa Werurwe 2026.
Ibi byabaye nyuma y’inyigisho bari bamaze guhabwa muri ayo materaniro, zatanzwe na Pastor Rugamba Erneste, umujyanama mu by’urushako. Izo nyigisho zari zifite insanganyamatsiko igira iti “Umuryango ni umusozi w’Imana”.
Pastor Rugamba Erneste, uzwi no mu biganiro bigamije kubaka umuryango atanga kuri BTN TV mu kiganiro “Tuzubake” kiyoborwa na Dr. Shangazi Jane, yashimiye cyane abasore n’inkumi bitegura gushinga urugo, agaragaza ko baba bubashye umugambi w’Imana wo kubaka umuryango.
Yagize ati: “Abafata uwo mwanzuro neza baba bitandukanye n’urubyiruko rwishora mu kwiyonona no mu miyoborere itari myiza, harimo n’abatandukira bakishora mu mibanire idahuje n’umugambi w’Imana, kuko baba baciye umuryango.”
Mu ijambo rye, Nduwayo Jean Bosco yagize ati: “Uyu Josiane ndamukunda, ni we nahisemo. Ni inyamibwa andutira abakobwa benshi, ni yo mpamvu muberetse kugira ngo mutube hafi.”
Aba bombi bamaze kumvikana ku magambo aryoheye amatwi bashyize ku butumire bw’ubukwe bwabo, bayakuye mu Byanditswe Byera, mu Ndirimbo ya Salomo 5:10, igira iti:
“Umukunzi wanjye arera kandi acyeye mu maso, ni inyamibwa aruta abantu ibihumbi.”
Umuhango wo gusaba no gukwa, ndetse no kujya mu rusengero rwa Revelation Church Kagugu, biteganyijwe ku wa 14 Werurwe 2026, nk’uko bigaragara ku butumire bwabo.
Ubusanzwe, hano mu Rwanda, iyo uvuze Korari Sauti Hewani Ministries, iyobowe na Apostle Missioneri Uwimana Emmanuel, benshi bahita batekereza ku korari y’icyitegererezo imaze kuba ubukombe, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Iyi korari yamenyekanye cyane nyuma yo gukorana igitaramo kidasanzwe cyabereye i Ngoma n’umuhanzikazi w’icyamamare Rose Muhando wo muri Tanzaniya. Si ibyo gusa, kuko Sauti Hewani Ministries yamaze no kurenga imbibi z’u Rwanda, ikagera i Kampala muri Uganda, aho yagiye kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Korari Sauti Hewani Ministries ifite umwihariko wo gusurutsa imbaga y’Abakristu binyuze mu baririmbyi bayo bafite impano zidasanzwe, bamwe muri bo bafatwa nk’inkingi za mwamba z’iyi korari.
Aba baririmbyi Nduwayo Jean Bosco na Umutesi Josiane babaye imfura mu basore n’inkumi ba Sauti Hewani Ministries babimburiye abandi gukora ubukwe, abandi na bo bakazabakurikiraho. Uyu mwaka wa 2026 utangiranye n’ibyishimo byo kubona abakwe n’abakazana benshi muri Sauti Hewani Ministries.
Ubukwe bwa Nduwayo Jean Bosco n’Umutesi Josiane burarimbanije
Abagize Sauti Hewani Ministries
Indirimbo yabo yakunzwe cyane