“Nkwambitse iyi mpeta y’urudashira, tugiye kubana ubuzima bwacu twembi”, amwe mu magambo yakoreshejwe na Sibomana Ernest.
Sibomana Ernest, imfura ya Pastor Musemakweri Jean n’umugore we, basezeraniye imbere y’imbaga y’Abakristo mu rusengero rw’Itorero EDAR riherereye mu mujyi wa Kamembe.
Mu masaha y’igicamunsi, tariki ya 13 Ukuboza 2025, mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa EDAR Kamembe mu mujyi rwagati, Pastor Munyamahoro Elias yabwiye abageni ko batangiye urugendo rw’ubuzima bw’urushako bagomba kubana nk’uko itegeko ry’Imana ribivuga.
Pastor Munyamahoro Elias yagize ati: “Umugore n’umugabo bameze nk’uko dufata Bibiliya mu ntoki, ifite igifuniko tukayifungisha imashini. Mu gihe tuyisoma turayifungura, tukongera tukayifunga, ni ho iba yuzuye.”
Pastor Munyamahoro Elias akomeza agira ati: “Muzabe icyitegererezo aho mutuye, kandi Imana yabahuje izababumbira hamwe, kuko ari yo yabahuje.”
Uyu muhango warimo abashumba babahesheje umugisha, ari bo Pastor Musemakweri Jean, Pastor Rugamba Erneste na Pastor Munyamahoro Elias.
Korali yitwa SILOWAMU yakoze agashya ihagurutsa mu gususurutsa abageni, barabyina karahava bagaragaza akanyamuneza, abaje babagaragiye n’abari mu rusengero bitera hejuru bishimira uburyo Imana isohoje isezerano ryo gushyingirwa.
Mu masaha y’igitondo, umuhango wo gusaba no gukwa no kwambika ababyeyi ikamba ry’uburere bwiza wabereye muri salle ya St Peter Karangiro.
Bimwe mu byaranze ubu bukwe habaye ubwitabire buri hejuru cyane, buri wese abona umunezero ku bw’ubukwe.
Pastor Musemakweri Jean n’umufasha we bishimiye kwakira umukazana w’imfura yabo.
Amafoto
Ubu bukwe bwagenze neza gusa inama nabaha,nuko urugo Ari urwumugore numugabo.si urwa Shangazi SI urwa Marene SI nurwa pare ye! Sinzi niba munyumva icyo ndhatse kuvuga, nimwe mwembi muzahitamo uko mukwiye kubaho murakoze,Kandi urugo ni urugendwa💙💙💙💙 in