× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo Siyansi yatugejeje ku bihambaye abasiyantifike bo bemeza ko hakiri byinshi biratamenyekana - Imana iri hejuru

Category: Education  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Nubwo Siyansi yatugejeje ku bihambaye abasiyantifike bo bemeza ko hakiri byinshi biratamenyekana - Imana iri hejuru

Amir D. Aczel yise “ikimenyetso cyo mu rwego rwa siyansi cyemeza ko Imana itabaho.”

Akamaro ka siyansi

Hari igitabo cyavuze ko siyansi ari “uburyo bwo kwiga imiterere n’imikorere y’ibidukikije n’ibintu biri mu isanzure ry’ikirere, binyuriye mu kubyitegereza no kubisesengura hifashishijwe ubushakashatsi.”

Gukora ibyo byose ntibyoroshye kandi akenshi bitesha umutwe. Abahanga muri siyansi bamara igihe kirekire biga imikorere y’ibintu runaka kandi bakabikoraho ubushakashatsi. Nubwo hari igihe batagira icyo bageraho, incuro nyinshi ibyo bageraho bigirira abantu akamaro. Reka dusuzume ingero nke.

Hari isosiyete yo mu Burayi yakoze agakoresho gafasha umuntu kutandura indwara ziterwa no kunywa amazi mabi. Ako gakoresho bagakoze bifashishije utuyungiro tw’amazi tubiri, harimo kamwe ka plasitiki n’akandi kihariye. Ibikoresho bimeze nk’ako kayungiro byagiye bikoreshwa mu gihe cy’ibiza, urugero nk’igihe igihugu cya Hayiti cyari cyibasiwe n’umutingito mu mwaka wa 2010.

Nanone mu kirere hari uburyo bufasha abantu kumenya aho umuntu aherereye cyangwa aho ikintu runaka giherereye hifashishijwe ibyogajuru bikorana. Ubwo buryo bwari bugenewe mbere na mbere gufasha abasirikare mu kazi kabo.

Ariko nanone bufasha abashoferi, abaderevu b’indege, abasare, abahigi na ba mukerarugendo kumenya aho bajya. Ubwo buryo bwavumbuwe n’abo bahanga muri siyansi bworohereza abantu kugera iyo bajya.

Ese waba ukoresha telefoni igendanwa, orudinateri cyangwa interineti? Ese wiboneye ukuntu iterambere mu by’ubuvuzi ryatumye urushaho kugira ubuzima buzira umuze? Ese ujya ugenda mu ndege? None se wowe ntiwibonera ko siyansi ifitiye abantu akamaro? Ni ukuri yatugejeje kuri byinshi kandi byiza.

IBYO SIYANSI IDASHOBORA KUGERAHO

Kugira ngo ubushakashatsi bw’abahanga muri siyansi bo muri iki gihe bwaguke, basesengura ibyaremwe mu buryo bwimbitse. Abahanga mu by’ingufu za nikeleyeri barimo gusesengura imikorere ya atome, naho abahanga mu birebana n’imibumbe barimo gukora ubushakashatsi ku bintu byabayeho kera cyane, kugira ngo bamenye uko ikirere cyabayeho.

Uko abo bahanga muri siyansi bagenda bavumbura ibintu bihambaye, hakubiyemo n’ibitagaragara, bamwe muri bo bumva ko niba Imana ivugwa muri Bibiliya ibaho, bagombye kuba barayibonye.

Bamwe mu bahanga muri siyansi no muri filozofiya bazwi cyane bageze aho bararengera. Bashimangira icyo umuhanga muri siyansi witwa Amir D. Aczel yise “ikimenyetso cyo mu rwego rwa siyansi cyemeza ko Imana itabaho.”

Urugero, hari umuhanga mu bya fiziki w’ikirangirire wagize ati “nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko Imana igira uruhare rw’ingenzi mu bibera mu kirere. Ibyo ni byo duheraho twemeza ko iyo Mana itabaho.” Abandi bavuga ko ibyo Imana ivugwa muri Bibiliya ikora, ari “ubumaji” kandi ko birimo “amayobera.” *

Ariko kandi hari ikibazo dukwiriye kwibaza: Ese ibyo abahanga muri siyansi bavumbuye ku birebana n’ibyaremwe, birahagije ku buryo twakwemeza ko ibyo bavuze ari ukuri kudasubirwaho? Igisubizo ni oya.

Nubwo siyansi yatugejeje ku bintu bihambaye, abahanga muri siyansi benshi bemera ko hari byinshi bitaramenyekana kandi wenda bitazanamenyekana. Umuhanga muri fiziki witwa Steven Weinberg wigeze guhabwa igihembo cyitiriwe Nobeli, yaravuze ati “ntituzigera dusobanukirwa ibintu mu buryo bwuzuye.”

Porofeseri Martin Rees, umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe iby’Inyenyeri mu Bwongereza yaranditse ati “hashobora kuba hari ibintu abantu batazigera basobanukirwa.” Tuvugishije ukuri, hari byinshi mu byaremwe abahanga mu bya siyansi batarasobanukirwa, uhereye ku ngirabuzimafatizo nto cyane ukageza ku isanzure ry’ikirere rihambaye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.