× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Joyeuse w’umuramyi Dr. Josue yahaye Imana icyubahiro nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Category: Education  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Joyeuse w'umuramyi Dr. Josue yahaye Imana icyubahiro nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Muziranenge Joyeuse umugore wa Mbonimpa Josue uzwi nka Dr. Josue mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza A0, yahaye Imana icyubahiro.

Uyu mudamu bakunda kwita Joy, yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0 cyangwa Bachelor degree) aho yigaga ku ishuri rya Kaminuza rizwi nka UNILAK (University of Lay Adventists of Kigali), mu ishami rya Nyanza, mu bijyanye n’ubukungu n’icungamutungo (Faculty of Economic Science and Management, department of Finance).

Yashimiye Imana cyane kuko yamubaye hafi ikabana na we mu rugendo rwe rwo kwiga kugeza aho aboneye iyi mpamyabumenyi. Nubwo bimeze bityo ariko, kurangiza muri UNILAK mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza si iherezo ry’urugendo rwe rwo kwiga. Afite gahunda yo gukomeza amasomo ye, akajya gushaka izindi mpamyabumenyi zisumbuyeho zirimo Masters mu by’ubukungu (Masters degree in Finance) n’izindi zikurikiraho.

Nubwo umugabo we Mbonimpa Josue asanzwe ari umuramyi, Joy we avuga ko mu muziki atari ho agiye kuba ahugiye nyuma y’aya masomo kuko avuga ko afite ibindi bikorwa bitandukanye agiye gukora bidafite aho bihuriye na wo nk’uko yabitangaje Paradise.rw.

Umugabo we yamenyekanye mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yitwa ‘Igitondo Cyiza’ yakunzwe cyane mu Karere ka Musanze ariko afite n’izindi zakuzwe, zose zikaba zigera ku 8, kuri album imwe.

Impamvu yitwa Dr. ni uko mu buzima busanzwe ari umuganga. Yasoreje amashuri ye ya Kaminuza muri INES- Ruhengeri mu kiganga (Biomedical Sciences) mu mwaka wa 2016 kandi ubu afite intumbero yo gushaka impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, muri Kenya.

Aba bombi nyuma y’imyaka ibiri bari mu rukundo, bakoze ubukwe basezerana imbere y’Imana ku itariki 21 Ukwakira 2023. Dr. Josue yari abonye uwo yifuzaga cyane ko akundira Joy ko akijijwe, yiyubaha kandi akicisha bugufi.

Joy asengera muri Cornerstone Temple Church mu gihe umugabo we asengera muri EPR, Paruwase ya Gihinga mu Karere ka Kamonyi, nubwo yakuriye muri Restoration Church akavamo anashinze Shekinah Drama Team. Avuga ko ibyo yashakaga atabihabonye akajya kubishakira aho ari ubu.

Joy yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gusoza Kaminuza

Joy na Josue bamaze amezi macye barushinze

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.