Ubu ni ubuhamya bw’umukristo umwe w’umudamu utarifuje ko izina rye rimenyekana. Paradise yasanze hari benshi bwafasha ibikoramo inkuru.
Amagambo yose yavuzwe n’utanga ubuhamya ahereye kuri uyu murongo wo muri Bibiliya:
‘“Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho. Ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana, wankunze akanyitangira.’ Abagalatiya 2:20.
Ushobora kwibaza impamvu uyu murongo ari wo ntangiriyeho, ariko ndarangiza wasobanukiwe. Igihe kinini cyane kugeza mu bukwe bwacu, akenshi numvaga nshiriritse mu rukundo rwange n’umufasha wange.
Nahoraga mwinginga ngo anyiteho, ngasa n’uvuga nti: “nyitaho”. Numvaga nkomeje kwiruka inyuma ya Craig, nkamwinginga ngo "nyitaho!" Ariko uko nageragezaga kumwegera, ni ko yarushagaho kunsiga.
Mvugishije ukuri, ntabwo nari umwere nange ijana ku ijana. Mu gihe nabaga numva nkeneye urukundo rwe no kwitabwaho byari bifite ishingiro, byari bigeze ku rwego rutari rwiza. Uko nakomezaga gusaba umugabo wange ko anyitaho, ni ko yarushijeho kunjya kure, tukabana nk’aho tudakundana. Nyuma y’ibi namenye ko burya biterwa n’ubuzima yakuriyemo.
Nakuriye mu muryango mwiza, witanaho, ubwirana amabanga,m mbese twari abavandimwe koko.nifuzaga ko no mu rugo iwange ari uko byazamera. Iyo umugabo wange atashye ntambaza uko niriwe kandi byahereye kuva tukibana.
Kuba abona ko umeze neza biba bihagije, ntiyirirwa abikubaza. Ibi byatumaga numva arutwa na mama umpamagara kuri terefone agamije kumbaza uko meze gusa. Craig we nubwo naba ndwaye ntajya ambaza uko niriwe.
Craig we yakuriye mu muryango ukize ariko utitanaho. Iwabo batahaga rimwe mu cyumweru kandi ntibirirwe bamubaza uko yiriwe n’uko ameze. Umukozi w’iwabo yari umuntu mubi cyane ku buryoyanabakubitaga. Uwo mukozi yatashye yiyirukanye ariko agenda yibye.
Bazanye undi mubi kurushaho kandi n’abandi bazaga nyuma yaho byari uko. Uretse iyo yabaga yatorotse igipangu, cyangwa yagiye ku ishuri, nib wo yavuganaga n’abantu neza. Byamugize umurakare cyane, ahunga iwabo ajya gushaka akazi, ishuri ararireka. Yari arangije amashuri abanza.
Nk’uko ubushakashatsi bwa Karen Horney bubivuga, buri wese muri yagizweho ingaruka n’ubuzima twakuriyemo mu bwana. Nge nakuze iwacu bahangayikishwa n’uko ndwaye, kugeza ubwo rimwe na rimwe nirwazaga kugira ngo mama na papa bangurire pizza. Craig we yakuze arwara akijyana kwa muganga, agakira ababyeyi batabizi. Yamenyaga ibye.
Nk’Abakristo babana, nabagira inama yo gusuzuma ubwana bwabo, bakareba niba Atari bwo ntandaro y’amakimbirane aba mu muryango wabo. Icyo bazakora ni uguhuza n’umurongo natangiriyeho. Hari ubwo uba usabwa kwiyibagirwa wowe ubwawe, ukabaho k’ubw’undi muntu. Turiho ku bwa Kristo kandi tuzi ukuntu yabaniraga abandi neza atitaye ku bibazo afite.
Umugabo agomba kwiga umugore we, n’umugore akiga umugabo we, bombi baharanira kugira icyo bahindura mu myitwarire yabo kugira ngo babe umwe. Uburyo bwo guhuza bushobora kubafasha kwirinda kubabaza mu byo wita ko bisanzwe, bukanagufasha kudahora ubabazwa n’utuntu duto uwo mubana akora ku bw’ubwana yabayemo.
Imana yaturemeye kugira ngo nitubana duhuze kandi dukundane. Ni yo ishobora kudufasha kwiga imico myiza yadufasha kubana amahoro, tukitoza imico mishya inyura uwo tubana, bimwe Bibiliya yita guhindura kamere ya kera ukambara kamere nshya.
Guhora twibuka ko Yesu yatwitangiye, tuge twibuka icyo no kwitanga ari cyo. Akenshi iyo witanze uba ukoze ibinyuranye n’ibyifuzo byawe. Na yesu ntiyifuzaga kubambwa yumva, ahubwo yifuzaga kwigumira mu Ijuru.
Agaciro k’ubuzima bwacu ni ko kamuteye kwigomwa, aritanga kugira ngo aturokore. Agaciro uha uwo mubana kazatuma witanga, wirinde kumwitwaraho nk’uko wakuze, witoze imico myiza mishya akunda, urekane n’uko wakuze dore ntukiba iwanyu.
Uge ufata umunsi umwe mu cyumweru uganire n’uwo mwashakanye ku byo ukwiriye guhindura, umubaze akantu ukora kakamubangamira, nakakubwira ugacikeho, ni byo Yesu ashaka. Na we nabona wemeye kugahindura, we ubwe azajya yibwiriza ahinduke bitabaye ngombwa ko umubwira ikitagenda.
Sinashatse kwivuga izina, ariko nyuma yo kumenya ko umubano wange na Craig wicwaga n’ubuzima twakuriyemo, uko twafatwaga tukiba iwacu n’ibindi, nahise niyemeza kubaho bushyashya. Sinavuga ko ubu anyitaho ariko nibura agenda agerageza gake gake.”
Ubu buhamya Paradise yabuguhitiyemo kuko bwafashije benshi. Uwabutangaje ntiyifuje ko hatangazwa amazina ye n’aho akomoka. Ik’ingenzi ni uko biragufasha.