Ntuzigere ugerageza Imana! Ntuzigere ugerageza Imana! Aya magambo ari gucicikana ahantu hose nyuma y’ibyabereye i Los Angeles, muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kubera ko byamaze kugaragara ko abantu biha kugerageza Imana itabahereza.
Abo muri Los Angeles, ngo batutse Imana, bagaragaza ko nta mwanya ifite mu mibereho yabo. Umuhanzi Jimmy Levy yavuze amagambo yo muri Bibiliya ashyigikira iki gitekerezo, mu gihe abandi bashyize ku mbuga nkoranyambaga ibivuga nabi Hollywood yakoze ibirori byitwa Golden Globe byabaye ku nshuro ya 82, aho batutse Imana, bityo bigafatwa nk’intandaro y’inkongi z’umuriro.
Muri ibyo birori, muri gahunda yo gutora ubiyoboye, abari gutorwamo umuyobozi barimo Cast and Crew (abakoze filime), abo bakaba baragize 11, Moms (abamama) bakagira 3, God (Imana) ikagira 0, mu gihe Mario Lopez (uwayoboye filime) we yagize 1. Bagaragaje ko Imana idafite ubuyobozi muri bo.
Birashoboka ko nawe ubu butumwa busaba abantu kwirinda kugerageza Imana wabubonye. Paradise yifuje kubugusangiza nanone, cyane cyane wowe uraba ububonye bwa mbere, ngo nawe umenye ko ikora na n’ubu kandi ko itihanganira abagerageza kuyikora mu jisho.
Ingero ni izi zikurikira:
Urugero ruheruka ni urwo mu gihugu cya Brésil, aho bakoze ibintu byo kwigana Satani asuzuguza Yesu Kirisitu, amutwara hasi. Uyu munsi, igihugu cya Brésil cyibasiwe n’ibyago bikomeye bitigeze bibaho kuva ikinyejana cya 21 cyatangira.
Nyiri ubwato bwa Titanic yaravuze ati: “N’Imana ntishobora kuroha ubu bwato.” Ubwato bwararohamye nyuma y’igihe gito.
Marilyn Monroe yaravuze ati: “Nta bwo nkeneye Yesu.” Hashize iminsi itatu, basanze yapfuye.
Umubyeyi yabwiye umukobwa we ati: “Imana ikurinde.” Umukobwa amusubiza mu buryo busekeje ati: “Nta mwanya w’Imana mu modoka, keretse mu isanduku y’inyuma.” Baragiye, bakora impanuka y’ikamyo, bose barapfa uretse isanduku y’inyuma yarimo amagi, kandi yose ntiyagize icyo aba.
Umubyeyi umwe yabwiye umuhungu we ati: “Imana ikurinde.” Umuhungu amusubiza ati: “Inshuti zanjye zirandinda kurusha Imana.” Mu gihe yari agarutse ava ku kazi, urufaya rw’isasu rwamwishe inshuti ze zamureba.
Umwana w’umuhungu yinjiye mu rusengero maze atuka Imana, ngo “Nta Mana ibaho.” Bukeye bwaho, yahuye n’ibyago, aza gutakaza amaboko ye, maze asaba imbabazi.
N.B: Birashoboka ko ibyavuzwe aha byose ari ibyo abantu bahimbye, bitekerereje ubwabo, cyangwa babonye bibaho bakabihuza n’ibikorwa by’Imana nta kindi bashingiyeho.
Nubwo nta cyo washingiraho ubyemeza, kuko ubu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga kandi bakarenzaho ngo ubusangize abandi kugira ngo udahura n’ibyaha, ahanini babitewe no gushaka like na comment, dore ko bitunze benshi, nta n’aho wahera ubihakana kandi ntibikuraho ko gusuzugura Imana, kuyituka no kuyifata nk’itabaho byagwa umuntu amahoro.
Icyo Bibiliya ivuga twizera twese, ni uko izacira imanza amahanga yose, kandi uwo munsi nturagera. Abantu baracyafite ubushobozi bwo kwihana, kuko itifuza ko hagira urimbuka. Isomo twakura muri ibyo byose ni uko tudakwiriye kugerageza Imana. Na Yesu ubwe yibwirye satani ko handitswe ngo "Ntukagerageze Uwiteka". Irinde ibikorwa byo gusuzugura Imana, kuko itaguhannye ubu yaba ikwibikiye mu gihe waba utihannye