Hashize imyaka 6 Foursquare Gospel Church ikora Ijoro ry’Ubusabane mu Rwanda, kuva muri 2017. Iki gikorwa cyo gusabana n’Imana kimaze kwaguka cyane dore ko cyageze n’i Burayi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi muri Eglise MICA, ni ubuntu bugeretse ku bundi kuko bari mu bihe bidasanzwe byo kuramya Imana no kumva ijambo ryayo hamwe n’abakozi b’Imana basizwe. Ni igikorwa kimara amasaha 9 kuva saa tatu z’ijoro z’uyu wa Gatanu kugeza mu rukerera rwo kuwa Gatandatu saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Bishop Dr. Fidele Masengo amaze iminsi itari micye abarizwa i Burayi mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa birimo n’uyu mugoroba udasanzwe uzwi nk’Ijoro ry’Ubusabane. Kuwa 14 Gashyantare 2023, uyu mukozi w’Imana yagaragarije umufasha we ko n’ubwo batari kumwe mu buryo bw’umubiri, amuzirikana mu bitekerezo no mu masengesho.
Mu gihe Iri Joro ry’Ubusabane ryatangiye, Paradise.rw yagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri ryo n’impamvu ryabereye mu Bubiligi kandi risanzwe ribera mu Rwanda, nuko tugirirwa umugisha wo kuvugana n’umukozi w’Imana akaba na nyiri iri yerekwa, Bishop Dr. Fidele Masengo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa Paradise.rw witwa Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu], Bishop Dr. Fidele Masengo yaduhaye amakuru twamubajije yose. Yavuze ko kujyana Ijoro ry’Ubusabane i Burayi ari ukubera ko "twifuje kurisangiza abakunzi bacu".
Bishop Dr. Masengo
Arakomeza ati "Ijoro ry’Ubusabane ni ijoro ribamo kuramya, guhimbaza, Ijambo, no gusengera ibyifuzo. Biba ari ibihe byiza byo guhembuka, biri mu mugambi cyane cyane wo guhembura ububyutse, abantu bakeneye kubyuka. Hari igihe usanga abantu bari mu bihugu badasenga, batagira umwanya wo guhura, bahugiye mu kazi, bahugiye mu mirimo".
Bishop Dr. Masengo uri mu bapasiteri bicisha bugufi kandi bazwiho kutimana amakuru, avuga ko mu gihe cy’Ijoro ry’Ubusabane n’Imana, abakristo bigomwa ibitotsi bakajya imbere y’Imana. Yongeraho ati "Akenshi bibyutsa umuntu mu gihe kirekire. Ni igihe cyo guhemburwa".
Ijoro ry’Ubusabane ryagukiye i Burayi
Ijoro ry’Ubusabane ryabereye i Bruxelles kuri uyu wa Gatanu, ryitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bihugu binyuranye by’i Burayi nka Suwede, u Buholande no mu bice bitandukanye by’u Bubiligi. Mu baryitabiriye harimo; Abapasiteri, Abaramyi b’amazina azwi nka Bigira Elysée, n’abandi.
Mu Rwanda, naho bari mu Ijoro ry’Ubusabane riri kubera i Kigali muri Kimironko kuri Foursquare Gospel Church. Abatabashije kubona uko baryitabira, bashyiriweho uburyo bwo kurikurikira LIVE.
KURIKIRA LIVE IJORO RY’UBUSABANE
Bishop Dr. Masengo hamwe n’umufasha we
Bishop Dr. Masengo niwe nyiri iyerekwa ry’Ijoro ry’Ubusabane
Ijoro ry’Ubusabane mu Bubiligi ryitabiriwe na benshi barimo n’ibyamamare