Niba hari ijambo rikomeje kwiyongera muri Google ni ijambo Bugesera bitewe n’ibiterane bibiri bya karahabutaka bifite ubusobanuro buremereye muri gospel.
Mu Karere ka Bugesera hagiye kubera igiterane twakwita mbonekarimwe cyateguwe n’umuryango w’Ivugabutumwa witwa A Light To The Nations uyoborwa ku rwego rw’Isi na Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe uzabwiriza muri iki giterane.
Iki giterane kizatangirira i Rukomo mu karere ka Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 gikomereze i Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Ni ivugabutumwa ry’ibiterane by’ibitangaza n’Umusaruro. Kizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare Rose Muhando na Theo Bosebabireba.
Ni igiterane kizitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu Rwanda. Niba uzitabira iki giterane, uramenye ntuzagende Imbokoboko, ahubwo uzitwaze intwaro tugiye kukubwira nka Paradise, nyuma yo kugusobanurira ubusobanuro bw’Ijambo "Imbokoboko".
Agahugu umuco akandi uwako. Cyera mu muco Nyarwanda, inkoni yari ifite ubusobanuro bukomeye, yafatwaga nk’intwaro y’ubwirinzi, abashumba bakayitwaza baragiye, ikanafatwa nk’ukuguru kwa gatatu by’umwihariko ku basaza n’abandi banyantege nkeya.
Gufata urugendo rurerure utitwaje inkoni byari ikinegu ndetse bikagutera ikimwaro dore ko uwakubonaga yakubazaga impamvu ufashe urugendo imbokoboko (bivuze ko ntacyo wishingikirije). Uramemye rero ntuzajye muri iki giterane Imbokoboko, ahubwo uzitwaze izi ntwaro:
1. Kwizera: Muri iki giterane cy’ibitangaza n’umusaruro uramenye ntuzibagirwe intwaro yo Kwizera. Mariko 5:34. Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.”
Byitezwe ko iki giterane kizakiriramo indwara zananiranye ndetse kiberemo n’ibindi bitangaza. Niba ufite ikigeragezo cyakubayeho cyangwa ikindi kibazo cy’ingutu, uzitwaze intwaro yo kwizera kuko na Yesu yakundaga kuvuga ngo bikubere nk’uko ubyizeye. Kwizera kurarema.
Impamvu yo kwitwaza iyi ntwaro yo kwizera, wibuke ko Ev. Dana Morey ari umukozi w’Imana ukoreshwa ibitangaza bitandukanye aho asengera abarwaye indwara zitandukanye, bagakira. Icyakora Bibiliya ivuga ko byose bishobokera uwizeye.
2. Ijambo ry’Imana: Nyamuneka uzibuke kwitwaza Bibilia n’igitabo cy’indirimbo. Ev. Dana More niwe ubwe uzabwiriza muri iki guterane. Gusoma ijambo ry’Imana mbere yo kwitabira iki giterane bizagufasha kwisanga mu bihe bidasanzwe muri iki giterane. Uzagende wibitseho imvumba ihagije y’ijambo ry’Imana kuko mu Abefeso 6:17 haranditswe "Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana".
3. Amasengesho: Banza ufate ibihe bihagije byo gusengera iki giterane dore ko Satani ahiga ahari ubutunzi, ibuka nawe kwisengera ubwawe kugira ngo kizakubere umugisha. Rimbura imigambi y’abadayimoni baba bagambiriye kurwanya abakozi b’Imana bazagabura muri iki giterane, ubasabire uburinzi bw’Imana bityo nawe ugabane umugisha wo kweza igiterane. Erega ibuka ko muri 1 Timoteyo 4:5 handitswe ngo "Kuko cyezwa n’ijambo ry’Imana no gusenga".
4. Kwirinda no kwihangana: Tangira uyu munsi usaba Imana intwaro yo kwirinda no kwihangana. Hari korali yaririmbye ngo ’Dukwiriye kwihanganira ibituruhije byose nk’uko Yesu yihanganiye imibabaro y’i Getsemani’.
Akenshi iyo uteguye urugendo rw’Umugisha, Satani nawe ategura ibikwanduza ngo agusige ibizinga. Irinde cyane hatagira ikikwanduza. Ikindi, hari ukuntu Satani ajya yinjirira umuntu, yagera mu giterane agahabwa impano yo kugenzura utuntu tutari ngombwa.
Iki giterane cyateguwe neza, nyamuneka uzirinde muri byose kuko 2 Petero 1:6 haranditswe ngo
"Kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana".
5. Ukuri: Iyi ntwaro ni yo dusorejeho. Iki giterane mu bazakitabira harimo n’abatarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Niba utarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza, niba waraguye, iki giterane ni umwanya mwiza wo gusabana n’Imana. Uzayibwire ibyawe byose, ni umwanya mwiza wo kubabarirwa ibyaha byawe byose.
Kubura muri iki giterane ni ukunyagwa zigahera