× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese koko Papa Francis ni we wa nyuma? Abashakashatsi bavuze iki ku by’uko imperuka izaba mu 2027?

Category: Pastors  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ese koko Papa Francis ni we wa nyuma? Abashakashatsi bavuze iki ku by'uko imperuka izaba mu 2027?

Mu minsi ishize, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko Papa Francis ashobora kuba ari we Papa wa nyuma ku isi, ndetse ko naramuka atakiriho, hazakurikiraho imperuka mu mwaka wa 2027.

Aya makuru akomoka ku buhanuzi buzwi cyane nk’“Ubuhanuzi bw’Abapapa”, bivugwa ko bwanditswe na Mutagatifu Malaki mu kinyejana cya 12.

Ubu buhanuzi bugizwe n’interuro 112, buri yose ikavugwa ko isobanura ibintu byihariye ku bapapa bose bagiye bayobora Kiliziya Gatolika. Kuri Papa Francis, bavuga ko ari uwa 112, ndetse ko amaze gusohoza ubuhanuzi bwa nyuma.

Bamwe mu babyemera bashingiye ku buzima bw’uburwayi butoroheye Papa Francis, n’ibibazo bihangayikishije isi muri rusange, bakavuga ko ari ibimenyetso by’iherezo.

Ariko se koko ibi ni ukuri? Abashakashatsi n’abanyamateka ntibemera ibi bivugwa. Inkuru yasohowe n’urubuga Check Your Fact ivuga ko ubu buhanuzi butari ubwa Mutagatifu Malaki (Malachie), ahubwo ko bwanditswe mu buryo butizewe mu kinyejana cya 16.

Uretse n’ibyo, abahanga mu bya Kiliziya Gatolika bavuga ko nta ho buhuriye n’ukwemera nyako kwa Gikirisitu. Bavuga ko nta mwanya ubwo buhanuzi bufite mu nyigisho za Kiliziya.

Bibiliya ubwayo, igira iti:“Nta n’umwe uzi uwo munsi cyangwa iyo saha, ndetse n’aba marayika bo mu ijuru ntibayizi, keretse Data wa byose” (Matayo 24:36). Ibi bitwibutsa ko guhanura imperuka bishingiye ku mateka atizewe, bishobora guteza ubwoba abantu no kubayobya mu kwemera.

Uko biri kose, nubwo Papa Francis ari mu zabukuru kandi agenda agira ibibazo by’ubuzima, nta gihamya na kimwe cyemeza ko ari we wa nyuma, cyangwa ko imperuka iri hafi. Ibi ni ibihuha bikwiriye kwakirwa mu bwitonzi, cyane cyane mu gihe isi ikeneye ituze n’icyizere kurusha ibihuha by’urupfu n’iherezo.

Icyitonderwa: Ubu buhanuzi ntibwemewe na Kiliziya Gatolika kandi nta bwo bukwiriye gushingirwaho mu kwemera kwa gikirisitu. Ukuri kw’iherezo ry’isi ni ibanga ry’Imana, nk’uko Ijambo ryayo ribivuga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.