× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntukemere kuyoborwa n’ibihe unyuramo

Category: Bible  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ntukemere kuyoborwa n'ibihe unyuramo

1Abates. 2:19 "Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se mu maso y’Umwami wacu Yesu, ubwo azaza?"

Ikamba ryo kwirata rivugwa muri Bibiliya zo mu zindi ndimi risimburwa n’ijambo kwishima (crown of rejoicing).

Kwishima ni ikintu gikomeye mu buzima bw’umukristo. Ni kimwe mu mwihariko tugira. Kwishima ntibivuga ko ibintu byose bimeze neza. Ntabwo twishima kubera ko ibintu byose bigenda neza.

Hari ibintu biduhungabanya. Nta muntu washobora kugenzura ibimubaho byose kuburyo yirinda ibimwiba ibyishimo. Ariko buri muntu yahitamo uko yitwara mubyo anyuramo.

Aha niho abantu batandukanira. Bamwe bahitamo kwishima, abandi bagahitamo kuyoborwa n’ibihe bibi banyuramo. Na none kd ibyo kwishima si iby’ino mu Isi gusa, ahubwo kwishima ni umugabane tuzahorana no mu ijuru.

Luka agaragaza ko mu Ijuru haba ibyishimo (Luka 15:7). No mu gitabo cy’ibyahishuwe, Bibiliya ivuga ko Imana izahanagura amarira yacu mu ijuru. Nta gahinda, nta gupfusha kuzongera kubaho.

Ibyishimo tuzabyakirizwa kd tubihamane. Wowe ufite ibikubabaje, ufite agahinda mu mutima, ngufitiye inkuru nziza, hari ikamba ry’ibyishimo rigutegereje.

Mbifurije kwishimira mu Mwami Yesu.

*©️Devotion posted by Bishop Dr Fidele Masengo,*
The CityLight Foursquare Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.