× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ameteka ya Alexandre le Grand atwereka ko Imana yakora ibyo tudashobora gutekereza ngo ikize umuntu

Category: Bible  »  October 2022 »  Nelson Mucyo

Ameteka ya Alexandre le Grand atwereka ko Imana yakora ibyo tudashobora gutekereza ngo ikize umuntu

Ni iki cyabaye mu mwaka wa 333 gihishe gusohora k’ubuhanuzi bwa Kera?

Twamenye amateka atangaje ya Alexandre le Grand waje ku isi ku buryo butunguranye. Nyamara biratangaje ko kugeza ubu benshi batabasha kumenya ko yari yaravuzweho kera.

Bitewe no kutubaha Imana kwabo, ubwami bwa Yudeya bwanyazwe mu buryo butangaje na Babuloni. Dukurikije ubuhanuzi bwatanzwe na Yeremiya, bagombaga kumara imyaka mirongo irindwi mu bunyage bwo mu mahanga aho bari kure y’ubutaka bwahawe sekuru wabo kandi niko byagenze (Yeremiya 15:12).

Mu mwaka wa 536 mbere ya Kristo, ni bwo Abaheburayo ba mbere bafashe inzira basubira ku butaka bari barakuweho. Uru rugendo rwa mbere rwayobowe na Zerubabeli.

Kimwe mu bikorwa bikomeye bagombaga gukora kwari ukongera kubaka urusengero rwari rwarasenywe bikomeye n’abanyababuroni mu myaka myinshi yari ishize. Ubwo rero mu gihe gito cyane cy’amezi macye, umusingi warashinzwe igikorwa nyir’izina kiratangira (Ezira 3:10).

Nyamara bidatinze habayeho kurwanywa gukomeye n’abanzi babo bituma bacika intege, maze umurimo wo kubaka urahagarara. Mu myaka cumi n’itanu yose, uyu murimo warasinzirijwe bikomeye.

Mu mwaka wa kabiri ku ngoma y’umwami Dariyo wayoboye Ubuperesi, Imana yahagurukije abahanuzi 2 kugira ngo bongere gukangura imitima y’abantu kandi babatere imbaraga zo gukomeza umurimo wari waratangijwe.

Uwa mbere muri bo yari Hagayi kandi yari ahawe ubutumwa bwo kugarura imbaraga mu bubatsi, ibintu byari gutuma umurimo urangira ku buryo bwihuse. Undi muhanuzi yari Zakariya wabwiwe kuzana ububyutse mu bantu b’Imana kugirango bakore umurimo bagombaga gukora.

Wite cyane kuri iyi nshamake tuguhaye haruguru mu gihe tureba ubuhanuzi budasanzwe buri mu gitabo cya Zekariya.

Ubuhanuzi bwa Zekariya kuri Alexandre Le grand

Mu gice cya cyenda cy’iki gitabo, Zekariya mu buryo bwa gihanuzi yavuze iby’intambara zidasanzwe hagati y’ingabo zikomeye z’abagiriki zagombaga kuvuka mu butegetsi bwa Alexandre le Grand.

Ibi rero ni ukuri cyane kuko ntabwo ari ibintu byagombaga kubaho mu binyejana 2 cyangwa ibirenze bibiri. Mu gihe ubu buhanuzi bwavugwaga, nta muntu wigeze atekereza ko Ubugiriki bwavamo igihugu cy’ikinyembaraga ku rwego rwo kwigarurira isi yose.

Ubuhanuzi kandi buvuga ku gihano Yehova yagombaga guha imigi itandukanye yagiye ibangamira bikomeye umurimo ndetse n’ubwoko bwe muri rusange.

Muri iyo mijyi twavuga nka: Hadrach, igihugu cya Aramaean, Siriya n’umurwa mukuru wayo wa Damascus, Phoenicia n’umurwa mukuru wayo wa Sidoni, ndetse n’indi migi itandukanye yo mu gihugu cy’abafilisitiya nka Ashkelon, Ashidod, Ekron na Gaza.

Kugira ngo yuzuze ibi byose, le Grand yageze mu gihugu cya Siriya mu mwaka wa 333 mbere ya Kristo aho yatsinze bikomeye ingabo z’abaperesi mu ntambara yabereye Issus muri Siriya. Kuva uwo munsi umujyi wa Damascus wagiye mu biganza bikomeye bya Alexandre le Grant n’ingabo z’abagereki.

Gufatwa gutangaje kwa Tiro

Imwe mu nkuru itangaje ivugwa mu buhanuzi bwa Zekariya ni ijyanye na Tiro. Umuhanuzi aravuga ati ’abatuye i Tiro bari kubaka igihome, kandi bari gukusanya ifeza n’izahabu nk’abakusanya umukungugu cyangwa abarunda ibitaka. Imana ivuze ko izabibambura kandi ko imbaraga zabo izazitwika’.

Tiro yabaye ahantu hadasanzwe mu gihe cy’imyaka myinshi cyane, Senakerebu umwami wa Siriya wayoboye kuva muri 704 kugeza muri 681 mbere ya Kristo, Esarhadon (680-669), Ashurbanipal (668-625) na Shalmanaser (605-552), aba bose bagerageje kwigarurira Tiro ariko bose batsindwa uruhenu.

Nebukadinezari (605-562) umwami wa Babuloni ubwe yageze aha hantu kandi agerageza kuharwanya mu gihe cy’imyaka cumi n’itatu. N’ubwo yashegeshe bikomeye aka gace ka Tiro, ntabwo yigeze ashobora kuyigarurira nk’uko yabyifuzaga.

Nyamara aho abantu batsindirwa hari icyo Imana iba itegura. Ubuhanuzi bwavuzwe na Zekariya ubwo yagiraga ati “Dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa.” Bwagombaga gusohora.

Ibi byabaye rero mu mwaka wa 332 mbere ya Kristo ubwo Alexandre le Grant yashyiraga uyu murwa hasi ku buryo bukomeye. Abantu babonye gusohora k’ubuhanuzi bwavuzwe n’Imana binyuze mu musirikare wari uzamutse mu buryo butunguranye w’umugiriki. Mu mezi arindwi gusa, ubugiriki bwari bwamaze kugeza hasi umugi ukomeye kandi wari utuwe n’abantu biyemera wa Tiro.

Alexandre le grand ahindukirira Yerusalemu!

le Grant yakomereje ibikorwa bye mu bice by’amajyepfo ahari hatuwe cyane n’abafilisitiya. Birumvikana ko umujyi wa Yerusalemu wari uherereye mu birometero bike, wagombaga nawo gusenywa mu buryo bworoshye. Nyamara ibyo ntabwo byashoboraga kuba, umuhanuzi yari yarabivuze muri Zekariya 9:8

Ukuzura mu buryo butangaje kw’ubu buhanuzi kuvugwa n’umunyamateka w’umuheburayo witwa Josephus aho agira ati ”Mu gihe Alexandre le Grand yari amaze gushyira hasi umujyi wa Tiro, yohereje inzandiko mu mijyi yari ituranye na Tiro harimo na Yudeya, asaba amaturo agomba kujya amuturwa”.

Igihe ubutumwa bwakirwaga n’umuyobozi mukuru wa Yerusalemu, umutambyi mukuru witwaga Jaddus yarabyanze kuko Ubuyuda bwagombaga gutanga amaturo ku bwami bw’abaperesi bwabakoronizaga muri icyo gihe.

Iki gikorwa cyababaje cyane Alexandre le Grand afata umwanzuro wo kugaba igitero gikomeye kuri Yerusalemu ngo ayigarurire, ibintu byateye ubwoba Abayuda bose.

Byavuzwe mu nyandiko z’Abaheburayo ko Imana yavuganye n’umutambyi nijoro imubwira kudatinya uwo musirikare w’umugiriki wari warazengereje ibihugu byinshi kuko umujyi wa Yerusalemu utagombaga gufatwa.

Abayuda bose bahawe amabwiriza yo gukingura inzugi z’umurwa maze bakitunganyiriza kwakira umushyitsi wari witezweho kunyaga Yerusalemu badafite ubwoba kuko Imana yari yamaze kubizeza uburinzi!

Umutambyi yambaye imyenda ye y’ubutambyi maze ayobora abantu kwakira umusirikari ukomeye wari ugiye kwinjira mu murwa mu kanya gato. Mu buryo butangaje, ubwo Alexandre le Grand yageraga aha hantu, yasuhuje umutambyi yishimye cyane amuha n’ituro ryo gutura Imana ya Isiraheli!

Imana yacu izi ahazaza hacu twese. Ikora ibintu twe tudashobora gutekereza ko bibaho byose ku mugambi wo gukiza umuntu. Ubuhanuzi rero ni gihamya ikomeye yemeza ko ibyanditswe byera byakomotse ku Mana kandi bidafite kwibeshya muri byo kuko uwabyandikishije atajya yibeshya.

Mbese twahera hehe duhakana ibivugwa na Bibiliya kandi amateka abihamya?

Ameteka ya Alexandre le Grand aduhamiriza ko Imana iriho kandi ikora ibirenze ubwenge bwacu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.