× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa Francis yemeje ko abahinduje ibitsina bemerewe kuba abakristo Gatolika bakanabatizwa

Category: Bible  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Papa Francis yemeje ko abahinduje ibitsina bemerewe kuba abakristo Gatolika bakanabatizwa

Papa Francis wa Kiliziya Gatorika yemeje ko abahinduje ibitsina bemerewe kuba abakristo bakanabatizwa.

Kiliziya Gatorika ikomeje gufata ibyemezo biri gutungura abantu benshi yaba abo muri Kiliziya ubwabo n’abo mu yandi madini.

Yafashe iki kemezo cyo kwemera ko abihinduje ibitsina babatizwa bakanabyara muri batisimu, ku itariki 08/11/2023, iryo itangazo rya Vatican rishyirwaho umukono na Cardinal Víctor Manuel Fernández.

Ibi byabaye nyuma y’uko iherutse gutangaza ku mugaragaro ikindi kemezo kivuga ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina, ni ukuvuga abatinganyi, bibumbiye mu Muryango LGBT (Lesbian, gay, bisexual, and transgender), batagomba guhezwa muri Kiliziya.

Byatangajwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, muri uyu mwaka wa 2023.

Muri Nyakanga 2023, Papa Francis yabwiye umutinganyi ko nubwo abantu ari abanyabyaha, ariko Imana ibahora hafi kugira ngo ibafashe.

Abo muri uwo Muryango wa LGBT, barimo n’abagiye kwihinduza imiterere yabo nk’uwari usanzwe ari umugabo akibagisha agahinduka umugore n’uwari umugore akibagisha agahinduka umugabo.

Bose ngo bagomba gufatwa nk’abandi bakirisitu mu bijyanye n’amasakaramentu yose Abagaturika bahabwa.

Gusa nk’uko, BBC ibitangaza, Papa Francis yemera ko kuryamana n’uwo muhuje igitsina ari icyaha kandi yanzuye ko Kiliziya Gatolika itazigera na rimwe ikora ikosa ryo gusezeranya abahuje ibitsina.

Ingingo yo mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa The Times yavuze ko “abayobozi bakuru 13 ba Kiliziya bazwi ku mugaragaro ko bendana n’abandi bagabo.”

Abakurikiranira aya makuru hafi ntibahwema gushinja Kiliziya Gatorika gufata imyanzuro ipfuye cyane ko n’abayoboke babo babikora ku mugaragaro ntigire icyo ibikoraho.

Si muri Gatorika gusa iki kibazo kiri kuko ikinyamakuru Glosbe gikorera kuri enterinete gitangaza ko ugereranyije 30 kuri 40 ku ijana by’abayobozi b’Itorero ry’Abangilikani bo mu Bwongereza baryamana n’abo bahuje ibitsina.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.