× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo ijoro ryatinda gucya amaherezo igitondo kizarasa - Ishimwe Naphtar

Category: Bible  »  February 2023 »  Editor

Nubwo ijoro ryatinda gucya amaherezo igitondo kizarasa - Ishimwe Naphtar

Buri munsi Paradise.rw izajya ibagezaho ijambo y’Imana mutegurirwa n’Umukozi w’Imana, Ev. Ishimwe Naphtar ndetse n’abandi batandukanye.

Kurikira inyigisho ya Ev. Ishimwe Naphtar:

Zab 23:4 Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

Yea, though I walk through the valley of the shadow of death, I will fear no evil: for thou art with me; thy rod and thy staff they comfort me.

Nubwo uri kunyura mu bigoye ntutinye, ntiwihebe, ntucike intege, humura hari umunsi wawe kandi nubwo ijoro ryatinda gucya amaherezo igitondo kizarasa.

Zab 30:5 Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.

For his anger endureth but a moment; in his favour is life: weeping may endure for a night, but joy cometh in the morning.

Uko byamera kose ntuzapfa kandi hari ubuzima tuzabamo butagira umubabaro aho tuzaba turamya duhimbaza Imana gusa. Ni byo mu isi birakugoye, ariko wibuke ko ni icumbi kandi iyo wanezerewe mu icumbi ntiwifuza gutaha.

Numvise ngomba gukomeza mwe mwese muri kunyura mu buzima butaboroheye mwihangane, si mu ijuru gusa tuzanezererwa no mu isi tuzanezerwa, wowe ihangane utegereze umugisha wawe ntiwirwanirire wizere Imana.

Nkwifurije intsinzi muri urwo rugamba uri kurwana, Imana ikubere maso. You are so blessed Amen.

Evangelist Ishimwe Naphtar

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

3. Mu gihe hagiz’ icyaza Kikantesh’ inzira yawe,
Cyangwa kikandemerera Mur’ urwo rugendo mfite,
uzaz’ uc’ uwo mugozi Uzab’ umbeshy’ umutima
Nezezwa no kubohorwa Nkabon’ uko ngukorera

Cyanditswe na: ishimwe naphtar   »   Kuwa 13/03/2023 19:23

Imanishimweee ntampanvu yokwirwanirira knd uwatwitangiye ahari tumutumbire twizeye tumbira yesuweew wenyineee niwe gisubizoooo 💪🙏🙏 imanishimweee knd past nawe imana iguhe umugisha ❤️✨ ikomeze ikwagure impande zose✊✨✨💫

Cyanditswe na: Mukundwa josee   »   Kuwa 16/02/2023 03:39

Iman ikomeze intambwe zawe.nukuri

Cyanditswe na: [email protected]  »   Kuwa 16/02/2023 03:34

Imana iguhe imbaranga nta mavuta

Cyanditswe na: sanyu Agnes   »   Kuwa 16/02/2023 03:25

Amen Amen ,turabyakoroye mwizana ryasu ,kdi turakomeye muri kristo yesu niwe waduhaye amahoro adashiraho

Kdi lmana ikwagure cyane kuko urimo gukiza lmitima yabantu kubw’ijambo ry’lmana ,komera ushake gukiranuka kristo yaduhaye uzagera kure EV Naphat We love you my brother

Cyanditswe na: Rurangwa scovia  »   Kuwa 16/02/2023 03:22