× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rangurura Evangelical Week: Umumotari yaje yiruka ahungira ku Mana, Gosheni ihundagazwaho Imigisha-200 PHOTOS

Category: Crusades  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rangurura Evangelical Week: Umumotari yaje yiruka ahungira ku Mana, Gosheni ihundagazwaho Imigisha-200 PHOTOS

Rangurura Evangelical Week ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa na Korali Rangurura mu rwego rwo gukora ivugabutumwa rigira impindika ku buzima. Ni kimwe mu biterane bifite ubusobanuro buremereye mu itorero rya ADEPR.

Igiterane cy’uyu mwaka wa 2023 ni igiterane kitazibagirana ku bakunzi ba Gospel bitewe n’impamvu zitandukanye. Ni igiterane cyateguranywe imbaraga z’umurengera, kivugwa bikomeye mu itangazamakuru ndetse gitumirwamo amakorari arimo korali Gosheni ibarizwa mu itorero rya ADEPR Muhoza ikaba korali ifite igikundiro mu itorero rya ADEPR ndetse no mu Rwanda hose.

Ni igiterane cyatumiwemo abakozi n’Imana bafite imbaraga z’ijambo ry’Imana, igikundiro ndetse n’amavuta aribo Ev Boniface Singirankabo ubarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ndetse na Ev. Claude

Avuga kuri iki giterane, Simon kwizera umuyobozi wa Korali Rangurura ikorera umurimo w’Imana ku itorero rya ADEPR Gihogwe, Paroisse ya Gihogwe, Ururembo rw’umujyi wa Kigali, yagize ati"Ni igiterane kinini kidusaba gukusanya ubushobozi mu buryo bubiri: Ubushobozi bwo gukora ibikorwa tuba twatoranyije gukora n’ubushobozi busanzwe burebana n’imirimo y’igiterane kimara icyumweru. Iyi irimo kwakira abatumirwa bacu ndetse n’iyindi.

Ku mwihariko w’igiterane yatangarije Paradise ati "Uyu mwaka rero ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR Gihogwe ndetse n’Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo, twari dufite intego yo kubakira umuryango umwe mu yakuwe ahashyira ubuzima bwabo mu kaga."

"Mu muganda twifayanyije n’izo nzego ndetse na Korari Goshen n’abaturage Itorero twashatse ibikoresho maze tunatanga imbaraga z’amaboko dutangira kubaka inzu izuzura ifite agaciro ka miliyoni 8 Frw".

"Ibikoresho byose birahari ubu ikomeje kubakwa kugira ngo abayigenewe twatoranyije dufatanije n’Ubuyobozi bw’Itorero n’Umurenge wa Jali bazabashe kubona aho gutura heza hadatera ibibazo ubuzima bwabo".

Intego y’iki giterane cyari gifite intego iri muri Yohana 9: 4 Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri kumanywa,bugiye kwira n’igihe umuntu atakibasha gukora".

Yakomeje agira ati "Twari tunagamije kubaka inzu y’Imana, urusengero rwacu rwa ADEPR Gihogwe aho rugeze mu mirimo yo gukora amasuku. Rero hari hakenewe miliyoni 82 Frw kugira ngo rushyirwemo amakaro na parafo ndetse n’uburyo bwo gufata amajwi".

Yatangarije Paradise.rw ko kuri iki gikorwa Korari Rangurura biyemeje gukoraho bagatanga miliyoni 25 Frw ndetse bazakomeza gufatanya n’abandi bakirisitu mu mirimo bamazemo iminsi yo kurangiza inyubako y’urusengero ijyanye n’igihe.

Muri iki giterane kandi habonetse n’uruhare rw’abandi bakirisitu basanzwe mu mirimo yo kubaka rugera kuri miliyoni 22 Frw bikaba ari ibyo gushimirwa Imana n’abakomeje kwitanga kugira ngo uriya muhigo wo kurimbisha inyubako y’urusengero uzagerweho.

Avuga impamvu bahisemo kwifatanya na korali Gosheni, yagize ati "Korari Goshen basanzwe ari inshuti zacu. Twari twabatumiye mu rwego rwo gushimangira ubucuti dusanganwe ndetse twaniyemeje kubukomeza kurushaho".

"Byaratunejeje gukorana ivugabutumwa dore ko bageze i Kigali kuwa 6 mu gitondo kare mbere y’umuganda tukajyana aho twakoreye umuganda tukanakomezanya mu bindi bikorwa byose by’igiterane. Byari byiza".

Ni igiterane cyasojwe abantu batabishaka. Abitabiriye igiterane baryohewe n’indirimbo nziza zururutsa imitima kandi zibaremamo ibyiringo byo kuzabona Umwami Imana. Ijambo ry’Imana ryabwirijwe na Ev. Claude rishingiye ku nsanganyamatsiko yaryo yakoze ku mitima y’abitabiriye.

Ni igiterane cyitabiriwe ku rwego rwohejuru. Uyu muyobozi yagize ati"Mu giterane twashimishijwe n’ubwitabire kuva ku munsi wa mbere kugera dusoza. Bwari bwiza cyane. Twashimishijwe kandi n’abagabuye Ijambo ry’Imana ndetse n’abagiye bakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Paradise.rw yagize ati "Ejo twatunguwe n’umuntu umwe ukora akazi ko gutwara moto waje adutunguye aturutse ahantu kure atubwira ko yamenye igiterane mu itangazamakuru, atubwira ko yumvise afite ubwoba bwinshi bityo ko aje guhungira ku Mana.

Yadusabye ko asengerwa hadategerejwe ko abandi bagerwaho. Ubuyobozi bwaramufashije, arihana kandi afata ingamba zo gukomeza akongera gukorera Imana. Yongeyeho ati"Si uyu gusa, twakomeje kwakira amakuru meza y’abagiye bavugurura imibanire yabo n’Imana. Uyu muyobozi ati"Ibi biratunezeza cyane kuko iyo twamamaje ubutumwa niyo nyungu yacu y’ukuri.

Ku ishusho igiterane cyabasigiye, yavuze ko byabasigiye ishusho nziza kuko hari abatangiye kubabaza ngo ntabwo igiterane cyajya kiba kabiri mu mwaka? Ashingiye aha ahamya ko bigaragara ko abantu baguwe neza mu nzu y’Imana. Ikindi cyashimishije iri torero ni ubusabane bw’inzego zose, abaturage n’abakirisitu n’amakorari yitabiriye umuganda.

Yagize ati "Twarafatanije turubaka, turaririmba turushaho kubona ko ivugabutumwa rishingiye ku bikorwa bizana impinduka mu buzima bw’abantu, udashingiye ku kuba ubarizwa mu Itorero cyangwa idini rimwe n’uwo ubikorera ari ryo vugabutumwa rikwiriye kuranga abakomeje umurimo w’Imana. Twabonye ko umurimo uhari bityo abakozi bakwiye gukanguka twese tugakora.

Abitabiriye iki giterane bishimiye korali Rangurura ndetse na Korali Gosheni

Korali Gosheni y’i Musanze inabarizwamo Vestine na Dorcas, yaririmbye indirimbo nyinshi muri iki gitaramo. Indirimbo nka "Uzi kurinda" yaririmbwe ku munsi wa 6. Ku munsi wo gusoza, indirimbo nka "Hari izina", "Twigumire mu mwami", "Ziracyakora", "Ubuntu bw’Imana" n’izindi, zatumye abitabiriye iki gitaramo bahembuka.

Nyuma y’iki gitaramo, abayobozi b’itorero rya ADEPR Paroisse Gihogwe ndetse n’ubuyobozi bwa Korali Rangurura, bafashe umwanya bashimira Korali Gosheni ku bw’ubwitange, ishyaka n’umuhate bagaragaje muri iki kiterane babasabira umugisha.

Nyuma ya Rangurura Evangelical Week, Korali Rangurura ikaba ikomeje ibikorwa bitandukanye by’umurimo w’Imana aho bafite umushinga wo gukora indirimbo 10 mu buryo bw’imbonankubone aho bari babanje kuwusubika gato kugira ngo bakore igiterane.

Rangurura Evangelical Week itegurwa na korali Ragurura yari umuriro!!

KANDA HNO UREBE ANDI MOFOTO MENSHI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.