× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

U Burundi bwasuwe na Mwuka Wera: Dana Morey yongeye kwandika amateka mu biterame byitabiriwe n’uruvunganzoka-50 PHOTOS

Category: Crusades  »  October 2023 »  Our Reporter

U Burundi bwasuwe na Mwuka Wera: Dana Morey yongeye kwandika amateka mu biterame byitabiriwe n'uruvunganzoka-50 PHOTOS

Umuyobozi Mukuru ku Isi w’umuryango A Light to the Nations (aLn), Ev. Dr Dana Morey, akomeje guhembura imitima y’ibihumbi by’Abarundi yitabiriye igiterane "Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura".

Ev. Dr Dana Morey, ari gukorera ivugabutumwa rikomeye i Burundi mu biterane byiswe "Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura", bije bikurikira ibyabereye mu Rwanda muri Nyagatare na Bugesera, byitabiriwe cyane ndetse bishimwa n’inzego za Leta kubera ibikorwa byiza byabiranze birimo gufasha abatishoboye, gusana ibikorwa remezo no guhindura ubuzima bw’abaturage.

Tugaruke ku biterane by’i Burundi biri kuba muri iyi minsi. Ibi biterane bije nyuma y’ibindi byahaberere mu ntangiriro za 2023 bigaca agahigo ko kwitabirwa cyane mu Burundi. Ni ibiterane byanditse amateka yo kwitabirwa bitarabaho i Burundi aho abarenga ibihumbi 40 bahuriye hamwe ku bw’inyota y’ijambo ry’Imana.

Kur iyi nshuro Ev. Dana Morey ari i Burundi mu giterane "Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura". Igiterane cya mbere cyabereye i Kayanza kuri stade Gatwaro tariki 5-8 Ukwakira 2023. Ikindi giterane kizabera i Muyinga kuri stade Mukoni tariki 13-15 Ukwakira 2023.

Ku munsi wa mbere w’iki giterane (tariki 05 Ukwakira), Ev. Dana Morey yabwiye Abarundi ko “iyo uhinduye ibyo wemera uhindura uko ubaho. Yababwiye kandi ko kugera ku mugisha Imana yaguhaye bigusaba kunyura ku mwana we Yesu Kristo! Ati "Tugomba kurwanira indangamuntu yacu nyayo! Ntidukwiye kureka ngo bivangwe n’imyizerere y’ibinyoma".

Yakomeje avuga amagambo y’ubwenge ati "Ibyo Imana ifite byose birahari ariko ukeneye cyane Ukwizera. Ni ifaranga ry’Ijuru. Iyo wemera ikintu runaka, ufata ingamba ukurikije ibyo wemera. Ukwizera kwacu gushingiye ku byiza by’Imana kandi idusezeranya dushingiye ku Ijambo ryayo.

Ntabwo ibintu byose bibaho mu buzima bwacu byateguwe n’Imana twizera ko ari byiza. Ibibi tubona bidukikije ni ingaruka z’icyaha na satani ariko Imana ihorana natwe, kuri twe, yifuza ko twibohoza". Yahamije ko nta mbaraga satani afite ku bwoko bw’Imana, asaba Abarundi kwisunga Uhoraho akabaneshereza bityo ntibabe imbata za satani.

Ev Dana Morey akomeje guhembura imitima y’Abarundi

Ku munsi wa kabiri w’iki giterane, Ev Dana Morey yasabye abitabiriye, kureka icyaha kuko "kizana uburetwa! Ni imbata!". "Ni akazu ukwiye guhunga!. Icyaha kizana umubabaro! Ariko Yesu azakwereka uburyo bwo kwishima kandi birenze ibyo, azaguha umunezero wuzuye ”.

Ku munsi wa gatatu w’iki giterane cy’i Kayanza, umukozi w’Imana Dana Morey, yibukije abantu "Umwami Yesu yapfiriye ibyaha byacu byose; ibyahise, ibya none n’ibizaza! Icyaha ni isoni zibyo bintu wakoze mu myaka yashize bikigutera.

Ntabwo yapfiriye bimwe mu byaha byacu - Yapfuye ku bw’ibyo byose. Imana yari izi ko uzahakana Umwana wayo, ariko uko byagenda kose yaramutanze!.

Ubu rero nta gucirwaho iteka abari muri Kristo Yesu. Ni nde uzaduciraho iteka? Nta kintu na kimwe mu byaremwe byose kizigera gishobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana rugaragarira muri Kristo Yesu Umwami wacu.”

Ibi biterane biri kubera i Burundi biri kuberamo ibitangaza bitandukanye ndetse biri gutangirwamo impano nka moto, amagare, televiziyo n’ibindi. Byatumiwemo abahanzi bakomeye muri Afrika aribo Theo Bosebabireba na Rose Muhando. Paradise.rw ifite amakuru avuga ko nyuma y’i Burundi, ahazaba hatahiwe ari muri Uganda mu biterane bizaba mu ntangirir za 2024.

Ev. Dr. Dana Morey akora ibi biterane hirya no hino ku Isi binyuze mu muryango we w’ivugabutumwa witwa A Light To The Nations abereye Umuyobozi ku Isi, naho muri Afrika ukaba uyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime wa Revival Palace Church mu Bugesera mu Rwanda.

Ikintu cya mbere Dr Dana Morey ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.

Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Kandi aha hose ahava abantu batabishaka kubera kumwishimira cyane. Amakuru avuga ko nava i Burundi, azahita yerekeza muri Uganda mu ntangiriro za 2024.

Kuva mu mwaka wa 1986, Ev. Dr Dana Morey aryohewe cyane n’urushako, aho yashyingiranywe na Karman Morey. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary.

Dana Morey uherutse gutangaza ko ashaka kugura ubutaka mu Rwanda, ni Umubitsi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ihuriwemo n’abakozi b’Imana barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afrika mu ntero igira iti "Dufatanyije twagera kuri Afrika".

Ibitangaza biri gukoreka!

Iki giterane cyabanjirijwe n’ivugabutumwa rinyuze mu mupira w’amaguru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.