× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntaho Imana itagukura pe! Wari uzi ko Pastor Dr Ian Tumusime uri gutegurira Dana Morey igiterane i Bugesera yabayeho Mayibobo?

Category: Biography  »  June 2023 »  Sarah Umutoni

Ntaho Imana itagukura pe! Wari uzi ko Pastor Dr Ian Tumusime uri gutegurira Dana Morey igiterane i Bugesera yabayeho Mayibobo?

Ntaho Imana itagukura kandi nta n’aho itakugeza. Ibi byakwemezwa na Dr Ian Tumusime uri gutegurira umuvugabutumwa w’umunyamerika Dana Morey ibiterane bikomeye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu nkuru ducyesha inyaRwanda, yanditswe na Mupende Gideon Ndayishimiye, igaruka ku makuru atari azwi na benshi y’amateka ya Pastor Dr Ian Tumusime uyobora A Light to the Nations Africa Ministries muri Afrika, akaba ari no gutegurira Dana Morey ibiterane muri Bugesera n’i Nyagatare.

Pastor Dr. Ian Tumusime ni umushumba w’Itorero Revival Palace Community Church (RPCC) rikorera mu Karere ka Bugesera. Yamenyanye na Ev. Dana Morey mu mwaka wa 2010 bahuriye mu ivugabutumwa.

Dr Ian yashakanye na Janet Tumusime, bakaba bafitanye abana batandatu. Yakiriye agakiza mu mwaka wa 1999, akaba ari bwo yomatanye n’Imana. Mu mwaka wa 2008 ni bwo yasengewe kuba Pasiteri, bisobanuye ko amaze imyaka 15 ari Umushumba.

Yimitswe na Bishop James Mulisa ari nawe Mushumba mukuru w’Itorero Revival Palace Community Church. Mu mwaka wa 2014 ni bwo yatangije Itorero mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata.

“Mfite umuhamagaro n’umutwaro munini ku ntama zazimiye, ni ho umwanya wanjye munini nywushyira, mu biterane dukora nka ‘A Light to the Nations’ bigamije kubona iminyago myinshi.“ - Pastor Dr. Ian Tumusime aganira na inyaRwanda.

Ku bijyanye n‘amashuri, afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) muri "Divinity Missiology", akaba yarayikuye muri kaminuza ya Zoe Theological Collage yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashuri abanza yayigiye muri Uganda. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, yihuguye mu bintu bitandukanye, aza gukomeza amashuri ye mu masomo ya Bibiliya. Ati “Amashuri ya Bibiliya nayakoreye muri YWAM Rwanda no muri Afrika y’Epfo muri Christ for the Nations Bible Collage”.

Dr Ian Tumusime yakuriye mu buzima busharira dore ko yabaye imfubyi afite imyaka 8 y’amavuko. Ubwo buzima bwatumye yisanga ku muhanda, akora imirimo inyuranye y’ingufu kandi akiri umwana muto irimo ubuyedi no kubumba amatafari kugira ngo abone amaramuko.

Avuga ko hari byinshi yakoze nk’umwana utari ufite ubufasha bw’ababyeyi. Aragira ati “Nabaye imfubyi mfite imyaka 8, nabayeho ku muhanda nk’uko ubona ba bana twita ba Marine. Nakoze Bakery ngacuruza imigati, nabumbye amatafari, nabaye umuyedi, nacurujeho amata kw’igera”.

Kwakira agakiza byamubereye inzira yo guhindurirwa amateka, ubu ni umubyeyi wa benshi abereye Umushumba ndetse n’abana batishoboye afasha mu buzima bwa buri munsi. Imana yamumaze inzara yakuranye, ubu nawe ari gusangira n’abatishoboye binyuze mu bikorwa binyuranye.

Ari kubaka inyubako y’icyitegererezo ikoreramo urusengero ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bya Minisiteri birimo ishuri ry’Abavugabutumwa ndetse yaguze imodoka zifashishwa mu ivugabutumwa.

Ibi byose abikora kugira ngo asohoze inshigano nyamukuru yo muri Matayo 28:19 havuga ngo "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera".

Pastor Dr Ian Tumusime ni we uri inyuma y’imitegurire y’igiterane cya Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igiterane kiri kuvugisha benshi bitewe n’uburyo kiri kwamamazwa cyane mu itangazamakuru ndetse n’ibyamamare bikaba byarahiriye kuzacyitabira.

Mbere y’uko iki giterane kibera muri Bugesera, kizabanza kubera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Mu Karere ka Bugesera kizaba tariki 14-16 Nyakanga 2023.

Ibi biterane by’Ibitangaza n’Umusaruro bizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba ari bo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda na Rose Muhando wo muri Tanzania. Hazaba hari n’amatsinda arimo Healing Worship Ministries n’andi kugeza ubu atari yatangazwa.

Usibye igiterane kizabera muri stade ya Bugesera, hazaba na Seminari y’Abali n’Abategarugori izaba tariki 13 Nyakanga 2023 ikazabera aho Revival Palace Community Church Bugesera ikorera. Kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kuva saa mbiri kugeza saa sita z’amanywa, hazaba Seminari y’Abizera kw’Itorero ryavuzwe haruguru riyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime.

Indi nkuru nziza ni uko abazitabira iki giterane ndetse n’ikizabera i Rukomo, bazahembuka mu buryo bw’Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by’agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n’ibindi binyuranye. Hazatangwa kandi impano zirimo inka n’ihene.

Pastor Dr Ian Tumusime Perezida wa A Light to the Nations Africa Ministries muri Africa

Revival Palace Community Church Bugesera bari kubaka inyubako y’agatangaza

Iki giterane gitegerejwe na benshi i Bugesera no muri Kigali

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.