Paradise.rw igiye kukugezaho amateka y’umukozi w’Imana Apotre Dr Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi.
Intumwa Dr. Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse tariki 15/08/1971. Ni bucura mu muryango w’abana barindwi. Ababyeyi be ni Pastor Andrew Kajabika, witabye Imana mu 2012, ndetse na Lea Nyirabasabaga, witabye Imana mu mwaka wa 2021.
Ni umuvugabutumwa mpuzamahanga uri mu bakomeye ku isi, aho abwiriza kuri za mudasobwa, kuri za televiziyo, ndetse na radiyo hamwe no mu biterane. Ari mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda, Afrika no ku Isi, bitewe n’inyigisho ze ziryohera benshi, aho ziba zisobanura Bibiliya.
Ni Umuyobozi Mukuru w’itorero ururembo siyoni ubuturo bw’Uwiteka ndetse akaba ariwe washinze Minisiteri y’ubutumwa bwiza, mu magambo y’icyongereza ari ryo bita ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER/ AUTHENTIC WORLD MINISTRIES akaba yarashinze amatorero menshi ku isi yose.
Akora ibikorwa byinshi binyuranye bifasha abatishoboye aho yaje gushinga ikigo nderabuzima cya Betsaida, ibigo by’amashuri birimo amashuri y’inshuke n’abanza ya Authentic academy, ndetse na kaminuza y’iyobokamana (Authentic University).
Itorero rya mbere yashinze ariryo itorero Siyoni (Zion Temple) yashinze mu Rwanda rihererye muri Kigali akarere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga, akagari ka Ngoma. Kandi akaba yarakomeje ashinga andi matorero mu Rwanda mu turere twose tw’igihugu muri Afurika, Uburayi, America ndetse no muri Aziya.
Intumwa Dr Paul Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisitu mu munjyi wa Uvira mu giturage cya Bijombo muri Kivu y’Amanjyepfo. Se umubyara ari mu bantu babaye abakirisitu babwirijwe n’abamisiyoneri baba Suwisi, nuko yamureze kuba uwo Imana ishaka.
Gitwaza yayikiye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe afite imyaka 9, abatizwa mu mazi menshi afite imyaka 12 ndetse yuzura na Mwuka Wera, atangira kubwiriza afite imyaka 14.
Ku myaka 16 Gitwaza haje kugira inzozi arizo zahinduye ubuzima bwa benshi aho Imana yamuhaye ihishurirwa ryo kubaka Ubwami bw’Imana ku isi yose, aho se umubyara yamufashije kugera kuri zino nzozi aho yamubitsemo imbuto idashobora guhindurwa n’ibihe.
Nuko yakomeje yiga amashuri yisumbuye mu cyaro cy’iwabo i Bujombo aho ku myaka 18 ari bwo yavuye iwabo akajya gukomeza kaminuza nk’uko Paradise.rw ibicyesha wikipedia.
Ku myaka 18 yagiye kuri kaminuza ya Kisangani, DRC, aho yakomeje amashuri makuru ariyo kaminuza aho yize ishami ryo kwita ku bimera. Imana yaje kumuha ihishurirwa ko agomba kuba umusirikare wa Yesu Kristo igihe cyose ku isi, kuko azigisha ku isi yose agategura umugeni wa Yesu.
Hano kuri kaminuza yahahuriye n’abandi bana b’abapasiteri aho yakomeje kujya abwiriza ubutumwa bwiza bw’Umwami Imana. Yaje kurangiza amashuri ye ya kaminuza muri 1993, maze ava muri Kisangani yerekeza muri Kenya aho yateguraga urugendo rwe rwo gukomeza kwiga ibijyanye n’indege muri Australia.
Nyuma yo kugera muri Kenya, yakomeje kujya yigisha ijambo ry’Imana ku mihanda, kuri za bus ndetse n’ahandi henshi. Muri icyo gihe ni bwo yaje kongera kugira ihishurirwa ko igihe cye ari cyo cyo gutangira umurimo w’Imana kandi akajya kuwutangirira mu Rwanda.
Apotre Gitwaza yaje kuva muri Kenya aza mu Rwanda tariki 1 Ukwakira 1995. Byari nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Akigera mu Rwanda, yajyaga ajya gusenga ku itorero Inkuru Nziza muri Kigali akigisha abantu inyigisho z’isanamitima ndetse no kubabarira.
Yaje kongera kuhahurira n’abandi banyarwanda babanye muri kaminuza ya Bijombo, barimo n’uwitwaga Nyinawingeri Angelique wari umukobwa muri icyo gihe akaba ariwe wamufashije cyane kuko yandikaga iyerekwa rya Gitwaza akagenda abitanga mu bantu benshi.
Apostle Dr Paul Gitwaza yashakanye na Angelique Gitwaza babyarana abahungu batatu: Elisha, Luke na Davide, abo bahungu bose bavukiye mu USA na Belgian.
Gitwaza yashinze amatorero ya Zion Temple arenga 123 mu bihugu bitandukanye nko muri Afurika ni mu Rwanda, Burundi, Kenya, Congo, Tanzania na Uganda, aho yashinzemo imiryango 12 iba igize buri torero abereye umuyobozi.
Apotre Paul Gitwaza yashinze imiryango itandukanye, harimo Authentic world ministries, yashinze Radio na Television Authentic (bisigaye byitwa Radio 0 na OTv), yashinze amavuriro ndetse n’imishinga ifasha abapfakazi n’imfubyi.
Dr Paul Gitwaza ubu niwe uhagarariye Alliance Evangelical church mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009. Azwiho cyane gutegura igiterane ngarukamwana cyitwa Afrika Haguruka, kitabirwa n’abakozi b’Imana bo mu matorero atandukaye yaba mu Rwanda no hanze yarwo.
Apotre Gitwaza hamwe n’umuryango we