× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vuba arabona PhD, yashimwe na Minisitiri, yatowe 100%: Ibyo twamenye kuri Bishop Ndayambaje watorewe kuyobora AEBR

Category: Biography  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

Vuba arabona PhD, yashimwe na Minisitiri, yatowe 100%: Ibyo twamenye kuri Bishop Ndayambaje watorewe kuyobora AEBR

Itorero rya AEBR ryatoye Umuvugizi mushya ari we Bishop Ndayambaje Elisaphane wasimbuye Bishop Ndagijimana Emmanuel wari umaze imyaka 5 ayobora iri Torero.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023 abera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda. Bishop Ndayambaje yatowe ku majwi 242 kuri 242. Ibi bivuze ko yatowe n’abantu bose bitabiriye amatora.

Bishop Ndayambaje Elisaphane watorewe kuyobora AEBR, yari asanzwe ari muri Komite Nyobozi y’iri Torero ndetse yari Umuyobozi wa AEBR mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abaye Umuvugizi wa 9 mu mateka ya AEBR, akaba asimbuye Bishop Ndagijimana nawe wari wasimbuye Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko.

Amateka avunaguye ya Bishop Ndayambaje Elizaphane watorewe kuyobora AEBR

Amakuru atariho ivumbi Paradise.rw yamenye ni uko Bishop Ndayambaje yavutse mu 1964, avukira mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana. Ni umugabo w’umugore umwe bafitanye abana bane; abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Yize amashuri abanza, akomeza ayisumbuye ahakura impamyabumenyi mu masomo ya science ariyo Imibare, Ubugenge n’Ubutabire (Chime et Biologie combines).

Yakomeje amasomo ye mu mashuri makuru aho yabonye Dipolome mu bijyanye na "Dévelopement Rural" yakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yize kandi mu Rwanda muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Demographie.

Afite imyamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’Amasomo ya Bibiliya (Theology) akaba yarayihawe muri ’Theological Education’.

Bishop Ndayambaje aritegura guhabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) muri Tewolojiya aho yarangije kwiga akaba asigaje kudefanda (Défense).

Umuvugizi Mushya wa AEBR, Bishop Ndayambaje, mu mirimo yakoze harimo kuba yaramaze imyaka 13 mu burezi mu mashuri yisumbuye aho yabaye Umwalimu, Umuyobozi ushinzwe amasomo (Préfet des etudes) ndetse yabaye n’Umuyobozi w’Ikigo (Directeur des ecoles).

Mu murimo w’Imana, yabaye Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere muri AEBR ku rwego rw’Igihugu. Yayoboye Umushinga wo kurwanya inzara, AEBR iterwamo inkunga n’Ababatisita bo muri Canada (CBM).

Bishop Ndayambaje hamwe n’umufasha we

Musenyeri Ndayambaje amaze imyaka 9 ari Umuyobozi wa AEBR mu Ntara y’Iburasirazuba (Représentant Régional). Amaze kandi imyaka 6 ari Umunyamabanga wa Biro Nyobozi (Comité Exécutif) ya AEBR.

Bishop Ndayambaje yahawe icyemezo cy’Ishimwe na Minisiteri y’Umuryango yayoborwaga na Minisitiri Inyumba Aloyiziya aho yashimiwe ko yakuye abana b’imfubyi mu muhanda, akita no ku miryango itishoboye.

Akimara guhabwa inshingano nshya zo kuba Umuvugizi wa AEBR, yatangaje ko azaharanira ubumwe bw’abakristo n’imikoranire myiza n’andi matorero. Ati "Nzaharanira ubumwe bw’abakristo kandi nshishikariza buri wese kuba umusemburo w’iterambere rirambye habeho gukorera hamwe".

Yavuze no ku mikoranire na Leta muri Manda atorewe y’imyaka 5 yo kuyobora Itorero rya AEBR, ati "Nzashishikarira ko itorero rigira imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda nshishikariza abakristo kwitabira gahunda zose za Leta kandi tugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu".

Bishop Ndayambaje na Bishop Ndagimana yasimbuye ku buyobozi bwa AEBR

Bishop Ndayambaje yatowe 100%

Ifoto y’urwibutso y’Abashumba ba AEBR hamwe n’Umuvugizi Mushya Bishop Ndayambaje

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.