Camera ya Moses Niyonzima imaze gufotora benshi barimo n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, H.E Paul Kagame. Moses afite ubuhanga buhanitse mu gufotora, bikaba byaranamuhesheje igihembo cyo gutemberezwa mu ndege.
Niba warigeze kubona amafoto ya Patient Bizimana mu bitaramo bitandukanye, yasimbutse hejuru cyane mu gutambira Imana, uwo ni Moses ubyihishe inyuma kuko ari we wayafotoye. Si ayo gusa ahubwo amaze gufotora amafoto menshi kandi avuga, yiganjemo ayo afata mu nama zikomeye. Abanyacyubhiro amaze gufotora, barangajwe imbere na Perezida Kagame.
Moses Niyonzima ni we wafotoye Olivier Baganizi wa Isango Star Tv na Iragena Fabiola mu bukwe buryoheye ijisho bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Aba bageni bagaragara banezerewe cyane ku munsi wabo bahamirijeho isezerano ryabo imbere y’Imana. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abatari bacye barase amashimwe Baganizi n’umugeni we babifuriza guhirwa mu rushako.
Moses wafotoye aya mafoto mu gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana, ni inzobere mu gufotora mu mwuga yatangiye mu mwaka wa 2013, ubu akaba akorera Kigali Today. Mu bigo bikomeye yakoreye harimo inyaRwanda yamwubakiye izina, akaba yarahavuye ajya ku IGIHE.
Moses yigeze no gutemberezwa muri kajugujugu na Tecno Mobile nk’igihembo cy’uko yahize abandi mu gufotora. Hari kuwa 11 Nzeri 2016 ubwo yaryaga umunyenga mu ndege kubera camera ye. Yanahawe telefone ihenze ya Camon C 9 yaguraga icyo gihe 129,000 Frw nk’igihembo cy’uko ifoto yafotoye yabaye iya mbere mu zindi zose zitabiriye irushanwa.
"Namenye ko photography ari umwuga ushobora kunteza imbere. Muri 2015, nafashe amahugurwa yo kwiga photography kuko nabonaga ari impano yanjye. Namenye ko hari amarushanwa ya Tecno ndeba ibyo basaba mbona amafoto barimo gusaba nsanga nanjye ndayafite.
Maze nanjye ngerageza amahirwe mbasha gutsindira Tecno camon C9 no gutemberezwa mu ndege. Nakoze ibikorwa bitandukanye nafotoye umujyi wa Kigali ari n’injoro mbasha kwereka abanyarwanda ubwiza bwa Kigali". Hano Moses Niyonzima yaganirana na inyaRwanda.
Moses Niyonzima ni umugabo wubatse w’umugore umwe n’umwana umwe. Yashakanye na Dudu Rehema tariki 14/11/2020. Umugore we Dudu ni umunyamakuru kuri Life Radio. Couple yabo ihorana ibyishimo n’umunezero, ndetse ntiwatinya kuvuga ko iri mu ziri ku isonga mu z’abakristo b’ibyamamare zibanye neza cyane. Bose ni abakristo muri ADEPR Remera.
Moses niwe wafotoye ubukwe bwa Baganizi na Fabiola
Iyi foto ya Patient Bizimana yafotowe na Moses mu 2016
Afite uburambe n’ubuhanga mu gufotora
Moses n’umugore we Rehema Dudu
Ni couple yishimye cyane
Hano bari bakoze ubukwe
Ubwo Moses yahembwaga
Yariye umunyenga mu ndege
Moses n’umuryango we
A.D: IYI NKURU IKUGEZEHO BIGIZWEMO URUHARE N’ABARIMO BRAND ZONE, KOMPANYI IKORA NEZA CYANE IBIJYANYE NA DESIGN NA PRINTING. BAKORERA MU MUJYI WA KIGALI MU ISOKO RYA NYARUGENGE. UKENEYE KASHE, KWANDIKA KU MYENDA, GUSHYIRA AMAFOTO MURI CADRE, ...BAGANE NI BO TUGUHITIYEMO. BAHAMAGARE KURI: 0784900000.