Mbere ya byose nka Paradise.rw turabanza twifurize isabukuru nziza y’amavuko umuhanzikazi Laetitia Dukunde Mulumba wabonye izuba ku munsi nk’uyu. Munatwemerere tubagezeho byinshi mutari mumuziho.
Nabyutse mbona abantu benshi bifuriza isabukuru nziza umuhanzikazi Laetitia, bamwe bamuririmbira, abandi bakora mu nganzo bandika amagambo agaragaza uburyo ari umuntu uzi kubana neza na bose. Ntabwo nari muzi neza, ari nabyo byanteye amatsiko yo kumumenya.
Nagiye kuri Google nandikamo izina rye ngo mumenyeho byinshi, nsanga ari icyamamare mu byamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko nabonye inkuru ze mu binyamakuru byinshi nka IGIHE, Ukwezi, inyaRwanda, Abba Gospel, Imvaho Nshya n’ibindi. Ndetse benshi batanga ibitekerezo ku bwinshi ku ndirimbo ze ko zibahembura cyane.
Nahise mpura n’inkuru yanditsweho mu myaka irindwi ishize, ubanza ari nayo ya mbere yari akozweho kuko nta yindi ya mbere yaho nabonye. Iyo nkuru nayibonye ku inyaRwanda, ikaba ifite umutwe w’amagambo ugira uti "U Bufaransa- Dukundimana Laetitia ahagurukanye umwete mu gukoresha impano y’ubuhanzi kubw’inyungu za Kristo".
Nayisomye ndaryoherwa niyemeza kuyisangiza abasomyi ba Paradise.rw binyuze mu nkuru muzajya mubona kenshi zitwa "NI MUNTU KI". Nagezemo hagati mbona amakuru mashya kuri njye y’uko impano yo kuririmba uyu muhanzikazi yayikomoye kuri Aime Uwimana, icyakora ntasobanura uko byagenze ahubwo avuga ko igihe kizagera akavivuga - biracyari ibanga.
Laetitia D Mulumba ni muntu ki?
Mu myaka 7 ishize yakoreshaga izina rya Dukundimana Laetitia mu muziki, gusa ubu si ko yitwa kuko nyuma yo gushaka umugabo yahise ahindura amazina yongeraho iry’umugabo we [Mulumba] nawe usanzwe ari icyamamare mu Rwanda. Ubu amazina y’uyu muhanzikazi ni Laetitia Dukunde Mulumba, ndetse Paradise yamenye amakuru ko aya mazina ari nayo ari ku byangombwa bye.
Laetitia yabatirijwe mu itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2001 i Rubengera mu karere ka Karongi. Nyuma yo kujya gutura i Burayi mu Bufaransa, yahise ajya mu Itorero ryitwa Salut Pour Le Monde rifite imyizerere imeze nk’iya ADEPR. Indirimbo ze za mbere yazikoreye muri Studio yitwa Menya yo mu Bubiligi, zikorwa na Producer witwa Hakeshimana Jeremie.
Laetitia Dukunde Mulumba yashakanye na Producer Bill Gates [John Mulumba] mu muhango wabaye kuwa 09 Werurwe 2018. Gusaba no gukwa byabereye muri Uganda, indi mihango y’ubukwe ibera mu Bufaransa. Umugabo wa Laetitia, ni umu Producer w’izina riremereye muri Gospel mu Rwanda dore ko yakoreye indirimbo ibyamamare byinshi akanacuranga mu bitaramo byabo.
Indirimbo "Kwizera" niyo yatumye uyu muhanzikazi amenyekana kuko yakunzwe cyane n’abatari bacye. Nasubije amaso inyuma nsanga Radio O [yahoze yitwa Authentic] hari igihe yacurangaga iyi ndirimbo buri nyuma y’amasaha atatu, ni ukuvuga ko bayicurangaga inshuro 8 ku munsi kubera uburyo abantu bayikunze bagahora bayisaba ari nko n’abanyamakuru bayihitamo (Playlist).
Laetitia ufatanya umuziki no kuba umuvugabutumwa ndetse bikaba binashoboka ko yazaba Pasiteri, yatangiye kuririmba kuva kera akiri umwana nyuma aza kwiyemeza gukoresha impano afite yo kuririmba atangira kuririmba ku giti cye. Album ye ya mbere yayise YHWH YOSHOUA.
"Nta na kimwe gishobora kubangamira ikindi, ahubwo biruzuzanya, kuko byose ni umurimo wa Mwuka Wera so ntibishobora kurwana buri kimwe kizajya gikorwa mu mwanya wacyo nk’uko umubwiriza abivuga ngo ikintu cyose mu mwanya wacyo" - Yari abajijwe niba kuririmba no kubwiriza hatarimo ikizabangamira ikindi.
Yakomeje agira ati "Siniyumvamo impano imwe cyangwa ebyiri buri kintu cyose cyiza numva nzashobozwa n’Imana gukora nzagikorana umunezero n’umwete, Imana iragutse mu bikorwa no mu bitekerezo so natwe twaguke".
Yasobanuye ingamba afite mu muziki atya: "Umuziki muri rusange ni ikintu niyumvamo bihagije ariko ntabwo ari umuziki uwo ariwo wose. Navuga cyane kuri Gospel kuko aribyo nkora kandi nifuza gukora kugeza ku rwego nziyumvamo ko nakoze ibyo nagombaga gukora byose;
Aho ni ku giti cyanjye ariko muri rusange niyumvamo ko hageze ko twubaka ubwami bwa Kristo hakoreshejwe imbaraga zacu zose. Umuziki ni kimwe mu bikorwa by’umurimo w’Imana ariko nibaza ko hamwe no gusenga Imana, nzabashishwa gukora n’ibindi bitari musique nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo Ubwami bw’Imana si amagambo ahubwo ni imbaraga".
Avuga ko n’ubwo abantu bamwe bajya bavuga ko abaririmbyi bamaze kuba benshi, atari ko biri kuko ijuru ryo ritangaza ko ibisarurwa bikiri byinshi ariko abasaruzi bakaba bacye, iyo akaba ariyo mpamvu nyamukuru yamuyete guhagarara neza ngo agire icyo akorera Imana akiriho kuko nayo yakoze byinshi mu ruhande rwe.
Ni umwanditsi w’umuhanga cyane
Laetitia akunze kuririmba ubuhe butumwa? Ati "Mu butumwa ntanga mu ndirimbo zanjye, niyumvamo ko mu miruho turuha mu isi nta handi ubutabazi buturuka uretse ku Mana yaremye ijuru n’isi, iyo ni imbuto y’Imana nkwiye kubiba cyane kuko usanga abantu benshi baruhujwe ariko badasobanukiwe neza uburyo bwo kuruhuka".
Abakeka ko ashobora kuzaba Pasiteri babihera ku kuba asanzwe ari umuvugabutumwa ndetse unumvise indirimbo ze ushaka afite amavuta y’ubushumba bitewe n’impanuro n’amagambo y’inkomezi aba arimo. Ikindi bagenderaho ni Minisiteri y’ivugabutumwa yatangije yitwa "Yahweh Shammah Ministries" yatagiye gukora kuva kuwa 01/04/2022.
Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru niba hari gahunda bafite yo gushinga Itorero we n’umugabo we bakaba bakwimikwa nk’Abapasiteri na cyane ko insengero nyinshi mu bihugu bitandukanye ku Isi ziba zarabanjirijwe na Minisiteri, yasubije ko iyo gahunda ntayo bafite rwose kuko bafite iryo babarizwamo ry’abazungu rya Assemble de Dieu.
Ati "Amatorero ariho arahagije ka mbyandike mu cyapa "NTAGO DUFITE GUSHINGA ITORERO PE", wenda cyera twenda kugera mu zabukuru ariko ubu oya turacyari intama zikorera munsi y’ukuboko kw’abashumba babisigiwe kandi tumeze neza gutyo".
Aririmba amagambo akomeye kandi yabera impamba y’ubuzima abatuye Isi
Mu ndirimbo "Ntirikarenge" aririmba ngo "Nuhura n’ibikubabaza, izuba ntirikarenge ugishavuye. Nuhura n’ibikomeretsa, izuba ntirikarenge ugihangayitse. Uwita ku nyoni zo mu gasozi akambika uburabyo azi ibidukwiye. ..,Kwiganyira ntacyo kumarira umuntu uretse kumuvanamo ibyiringiro by’ejo hazaza".
"Mana ikiranuka, Uwera wo mu ijuru, iyo utwitegereje Mwami ntukitumenya, ubwiza waduhaye twamaze kubwanduza, dore twigendeye uko twishakiye. Nyamara uzi ibituvamo bitwanduza bikanatugira imbohe, ni yo mpamvu dusaba twinginga ngo Mukiza utubohore" - Hano ni mu ndirimbo "Utubohore" yasohotse mu myaka itanu ishize.
Mu ndirimbo yise "Duhumure" yasohotse mu 2021, avuga ko "igishwi nticyagwa hasi atabyemeye, uwo ni we Mana Data uturengera. Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, niko Uwiteka agose abantu be. Nimuhumure. Azakurinda amajya n’amaza, nuca mu mazi ntazagutembana".
Mu ndirimbo ye "Kwizera" ikita rusange cy’umuziki we, ahamiriza abantu ko bigoye kuba bagira icyo bagiraho mu gihe bitakariza icyizere. Aterura agira ati "Kwizera ni ko kwatumye Abrahamu na Sara mu gihe kigeze babyaye Isaka. Kwizera ni ko kandi kuzatugeza mu ijuru niba twizeye iby’uwahamije. Kwizera ni ko kwatumye Gideyoni atsinda abamidiyani.“
Wari uzi ko Laetitia yakomoye impano yo kuririmba kuri Aime Uwimana?
Mu kiganiro yatanze mu myaka 7 ishize, yabikomojeho ati"Mbere yo gutangira ubuhanzi, numvise umukozi w’Imana nubaha cyane Aime Uwimana yaririmbaga indirimbo ivuga ngo Dufatane urunana twaguzwe amaraso ye. Aho nari nicaye numva iyi ndirimbo, sinzi ukuntu nasobanura ibyo niyumvisemo kuko yaremye muri njyewe ibindi bintu.
Icyo gihe numvise ngize umuhigo wo kuzabasha kuririmbana nawe umunsi umwe n’ubwo ntarabigeraho ariko bizabaho kandi bizandyohera cyane sinzi ariko bizaba birenze. Aime Uwimana ni umwe mu bantu nzabasha kugira icyo mvugaho umunsi umwe mu buhamya kubw’impano nziza y’Imana imurimo namukuyeho byinshi nawe atazi kugeza uyu munsi".
Imbuga ze nkoranyambaga zimeze gute?
Afite abantu bamukurikira umunsi ku wundi kuri Youtube bangana na 419. Kuri Instagram akurikirwa n’abantu 2,798, we agakurikira 868. Amaze gushyira ubutumwa Posts 153 kuri Instagram. Kuri Youtube afiteho shene yitwa "Laetitia Dukunde Mulumba Official" igaragaraho indirimbo 8, akaba yaratangiye kuzishyura mu myaka 3 ishize.
"Akanzu" ni yo ndirimbo imaze kurebwa cyane mu ziri kuri iyi shene ye, ikaba imaze kurebwa n’abarenga 11 mu mezi 10 gusa. Ni indirimbo aririmbamo ko "Abera bubatswe ku rutare kandi amarembo y’ikuzimu, oya ntazadushobora, iryo ni isezerano...Azaducika akanzu".
Indirimbo aheruka gushyira hanze ni iyitwa "Rya Joro" yakoranye na Rebecca na Dorcas bo muri The Blessed Sisters, ikaba iri mu rurimi rw’Igifasansa. Ubwo yashyiraga kuri iyi shene ye, yaranditse ati "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikintege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. (Yohana 3:16)".
Izindi ndirimbo zindi za Laetitia twavugamo: Kwizera ifatwa nk’ibendera ry’umuziki we, Himbazwa, Kwizera, Mana ikiranuka, Isi nshya, Yhwh Yeshoua, Akira ubugingo bwanjye, Golgotha, Je te dirai a jamais merci, Muririmbire Uwiteka, Iki gikombe, Ntihariho isoni muriwe, n’izindi.
Indirimbo ze nyinshi zikorerwa muri Studio yo mu Bufatansa, ibarizwa muri kompanyi afatanyije n’umugabo we yitwa Gates Sound Entertainment Group. Ni studio imaze gufata izina muri Diaspora nyarwanda mu Bufaransa no mu batuye iki gihugu bitewe n’ubuhanga bwa Producer Bill Gates.
Laetitia hamwe n’umugabo we Producer Gates
Bakoze ubukwe mu 2018
Ni umunyamahoro akaba n’umunyabuntu
Amaze igihe kinini atuye mu Bufaransa
"Kwizera" niyo ndirimbo ye yatumye amenyekana
Ashobora kuzaba Pasiteri n’ubwo ubu atabikwemerera
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "RYA JORO" YA LAETITIA FT REBECCA & DORCAS
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AKANZU" YA LAETITIA DUKUNDE MULUMBA