× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Frodouard ni muntu ki: Yakoze mu Bitaro na MINEDUC, 80 bakira agakiza ku bwe, azanye Label, ni umutoza utangaje nyuma y’ibye na Rayon Sport

Category: Biography  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

Frodouard ni muntu ki: Yakoze mu Bitaro na MINEDUC, 80 bakira agakiza ku bwe, azanye Label, ni umutoza utangaje nyuma y'ibye na Rayon Sport

Ubyange cyangwa ubyemere, Paradise.rw iri mu kazi kose! Si ugukabya bimwe bisanzwe by’abanyamakuru, reka dufatire urugero rwa hafi kuri Frodouard umwe mu banditsi b’ikinyamakuru Paradise.rw udasiba kugaragarizwa ko ikaramu ye yihariye. Ni umwanditsi pe!!!

Nka Paradise.rw ndetse n’umubyeyi wacu TPN, twifurije umunsi mwiza w’amavuko umunyamakuru wacu Frodouard Uwifashije wamamaye cyane nka Obededomu mu muziki ndetse no mu itangazamakuru. "Ni umugisha ukomeye ku Itorero rya Kristo by’umwihariko ku kinyamakuru cyacu kugira umuntu nka Obededomu" - Ubutumwa bwa CEO wa TPN.

Tudatinze, ushobora kwibaza uti ’Frodouard uri kubica bigacika ni muntu ki?’

Amazina ye yitwa Frodouard Uwifashije, ariko mu muziki azwi ku izina ya Obededomu. Ni umuvugabutumwa w’ubushake, akaba asengera mu Itorero rya ADEPR. Ni umugabo wubatse, akaba afite abana batatu yabyaranye n’umugore we mwiza cyane witwa Emerance Wihogora bashakanye tariki 05/12/2015.

Yavutse tariki ya 10/05/1987, avukira mu karere ka Kamonyi (Runda na Gihara). Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Ecole Primaire Kagina aho mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, yari afite amanota meza cyane akaba yarabaye uwa kabiri mu karere ka Kamonyi.

Frodouard yahise yoherezwa kwiga ku ishuri rya G.S Saint Joseph Kabgayi aho yize icyiciro rusange ndetse n’ishami ry’ubumenyamuntu. Yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icungamutungo muri kaminuza ya SFB.

Yakoze muri ONG yitwa Good Neighbors Rwanda mu mwaka wa 2012. Mu mwaka wa 2014-2019 yari umwalimu mu mashuri yisumbuye mu kigo cya Kageyo TVET School giherereye mu karere ka Gicumbi aho yigishaga ibijyanye n’Icungamutungo.

Mu mwaka wa 2020 yakoze muri Clinic yitwa Primo aho yari Umucungamutungo (Manager). Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza uyu munsi ni umubitsi (Computable) w’ikigo cy’amashuri cya G.S Nyarurama, ibivuze ko ari umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Uburezi.

Mu mupira w’amaguru

Kuva mu bwana bwe yakundaga gukina umupira w’amaguru by’umwihariko ubwo yigaga mu cyiciro rusange ku kigo cya G.S saint Joseph Kabgayi. Gusa inzozi zo mu bwana yari afite zo kuzakinira Rayon Sport Fc zaje kuyoyoka bitewe n’uburozi yamaranye imyaka 13.

Umupira w’amaguru wakomeje kuba mu maraso ye, ntiyacika intege kubera ko gukinira Rayon Sports byari bimaze kwanga kubera ubuhemu bw’abantu, ahubwo urukundo afitiye ruhago rwaje kumujyana mu butoza, biranamuhira dore ko yagejeje ikipe ye kuri Final ku rwego rw’Akarere.

Afite impano yo gutoza

Ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, Ev. Frodouard yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yari igizwe n’abana bavuka mu Kagari akomokamo, irakomera itangira kujya itsinda amakipe yo mu murenge wa Runda.

Kuva 2015-2019 yari umutoza w’ikigo cya Kageyo TVET School aho yibuka ko yigeze kukigeza kuri Final mu karere ka Gicumbi (Interscolaire).

Ikintu atazibagirwa ni ugutsinda ikigo cyitwaga Muhondo cyarimo abakinnyi bakinira Gicumbi Fc barimo uwitwaga Mfitumukiza Nzungu wanakiniye Kiyovu Sport, bakarira.

Ni umutoza wungirije muri GS Nyarurama, iki kigo kikaba kikiri no mu marushanwa ya U-16 Kagame Cup aho kigeze muri 1/2 mu karere ka Gasabo.

Kuri ubu kandi ni umutoza wungirije w’ikipe yitwa Royal Sport Fan Fc (igizwe n’abakunzi ba Radio yitwa Royal) inakinamo umunyamakuru Guss.

Frodouard mu muziki wa Gospel

Muri Gospel ni umwe mu baririmbyi bazwiho kwandika indirimbo zifite amagambo y’umwimerere, izakunzwe cyane ni "Umurage" ndetse na "Indunduro y’ijambo", akaba amaze gushyira kuri channel ye yitwa ’Umurage Community TV’ indirimbo icumi.

Kuwa 09/06/2019 yateguye igiterane gikomeye cyabereye ku ivuko i Runda na Gihara hihana abantu barenga 80. Ni ibintu ashimira Imana yamushoboje.

Mu itangazamakuru, yakoze ku muyoboro wa YouTube Channel ye bwite yitwa ’Umurage Community Tv’. Kuva 2020-2021 yari umwanditsi w’ikinyamakuru kitwa Shengenews.rw

Kuva mu 2022 kugeza ubu ni umwanditsi w’ikinyamakuru cya mbere cya Gikristo mu Rwanda, cyitwa Paradise.rw, ndetse akaba umusesenguzi muri Gospel ku mateleviziyo atandukanye.

Yadutangarije ko mu minsi mikeya yinjira mu bahagarariye inyungu z’abahanzi (Management) aho yashinze inzu (Label) izajya ifasha abahanzi batandukanye bafite impano.

Frodouard Uwifashije yanaririmbye mu makorali atandukanye arimo The Voice of Angels ndetse akaba kuri ubu ari umuririmbyi wa Korali Horeb (CEP CBE yahoze yitwa SFB).

Kimwe mu bintu byo kwishimira uyu mwaka, avuga ko ari uburyo Imana yamwaguye, "ikampera umugisha muri All Gospel Today, ikagura impano y’Itangazamakuru, ikampera umugisha kuri Paradise.rw".

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Ev Frodouard Uwifashije

Umuvugabutumwa Frodouard yigeze gukora igiterane hihana abantu 80

Frodouard hamwe n’umufasha we bafianye abana batatu

Frodouard ubwo yari kumwe na Eddy Kamoso na Theo Makombe bagiye mu ivugaburumwa

Frodouard ari kumwe n’umunyamakuru Guss wa Royal FM FC

Frodouard yari Kapiteni w’ikipe ya Royal Sport Fans Fc (nk’uko bigaragara) nyuma aza kuba umutoza wayo wungirije

Frodouard na Ruhago bafitanye amateka akomeye

Frodouard wa Paradise ubwo yahataga ibibazo Asaph Music International ba Zion Temple Gatenga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

N’umwalimu mwiza cyane, utagarukira mu ishuri gusa ahubwo aza akakwigisha n’ubuzoma bwo hanze

Cyanditswe na: Nturambirwe Pierre Damien  »   Kuwa 11/05/2023 02:50

Nkunda gukurikira inkuru wandika rwose ziba zuje ubahanga kd komereza aho tukuri inyuma

Cyanditswe na: TWIRINGIYIMANA Jean Claude   »   Kuwa 10/05/2023 10:43

Komeza utsindeeee

Cyanditswe na: Niyo peace   »   Kuwa 10/05/2023 08:08