Urukiko rwa Gasabo rwategetse ko Nibishaka Theogene uvuga ko ari umuhanuzi afungurwa, yamara ukwezi akazitaba Ubushinjacyaha mu gihe cy’amezi abiri, buri wa Gatanu.
Nibishaka Theogene wivugira ko ari umuhanuzi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku itariki 28 Ukuboza 2023, akurikiranyweho ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, no gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije imbuga nkoranyambaga, none yarekuwe.
Urukiko rwa Gasabo rwategetse ko afungurwa, agakurikiranwa ari hanze nyuma yo gusuzuma bagasanga uyu muvugabutumwa wiyita umuhanuzi mu itorero ry’ADEPR Nibishaka Theogene afite umwirondoro uzwi, afite abana bato barimo uw’imyaka itandatu, yemera ko azahagarika ibiganiro yakoraga kuri YouTube no kwemera guhindura inyigisho ze. Ibi byose byashingiweho hafatwa umwanzuro wo kumufungura, dore ko na nyirubwite ari ko yabishakaga.
Mu mwaka wa 2023, Nibishaka Theogene yagiye ahanura ibintu byinshi bitandukanye, bimwe biba intandaro y’ugufungwa kwe, bifatwa nk’icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije imbuga nkoranyambaga. Ibi byose yabikoreye ku rubuga rwa YouTube, ku muyoboro witwa Umusaraba Tv.
Mu byo yahanuye bigatuma akurikiranwa ari muri gereza, harimo ubuhanuzi yahanuriye Igihugu bw’uko hazabamo intambara n’inzara ikomeye cyane, ibi bikaba byariswe icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, cyane ko muri ibyo bihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yajyaga ivuga ibyo kuzatera u Rwanda.
Yatangaje amakuru y’ibihuha na bwo yari yise ubuhanuzi, avuga ko pasiteri Justin na we ukorera ibiganiro by’iyobokamana kuri YouTube, hazashira ukwezi kumwe n’igice gusa, hanyuma we n’umukobwa we bagapfa.
Ibi byari kuba mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ariko baracyariho na n’uyu munsi. Ibi yavugaga ko yabitumwe n’Imana, aho kujya kubibwira nyirubwite, abivugira kuri YouYube, ku Musaraba Tv. Ibi byiswe icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Urukiko rumaze gusuzuma ibya Nibishaka Theogene, rwanzuye ko arekurwa umwanzuro ukimara gusomwa, ariko buri wa Gatanu akajya yitaba Ubushinjacyaha nyuma y’ukwezi afunguwe, ibyo akazabikora mu gihe cy’amezi abiri.
Nibishaka Theogene wivugira ko ari umuhanuzi yafunguwe