× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta kuryama mu 2024: True Promises yasohoye ikindi gihangano cyari gitegererezanijwe amatsiko menshi

Category: Choirs  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Nta kuryama mu 2024: True Promises yasohoye ikindi gihangano cyari gitegererezanijwe amatsiko menshi

ltsinda ry’abaririmbyi bamaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda ndetse no hanze y’u Rwanda ari bo True Promises Ministries bashyize hanze igihangano gishya cyari gitegererezanijwe amatsiko menshi.

Kubera ubuhanga, impano n’lmana biba muri aba baririmbyi, iyo indirimbo yabo ije isamirwa mu bicu ndetse igahembura imitima ya benshi. Ubibonera mu bihangano byabo birimo n’igishya bashyize hanze kuri uyu wa 22 Mutarama 2024 saa tanu z’amanywa, bise "lgicaniro".

Ni nyuma y’uko bari bamaze gukora indirimbo yitwa "Ubuntu bwiwe’ yakunzwe ndetse irebwa n’abatari bake kuko nayo yasamiwe hejuru igisohoka dore ko yari n’indirimbo ya mbere bakoze muri 2024. lgicaniro ije ari iya 2 ikozwe muri uyu mwaka wa 2024.

True Promises Ministries ifite abanyamuryango bagera kuri 298 muri rusange ni ukuvuga abayibarizwamo yaba abari kure nabari hafi. Bamaze kugira amashami 5: Kigali, Nairobi, Bujumbura, United States ndetse na Unite Kingdom.

Iri tsinda ry’abaririmbyi True Promises rimaze gukora ku buryo bugaragara mu gihe gito rimaze, ifite Album 4 ziri hanze ndetse n’indi 1 iri muri Studio ubu.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, Umuyobozi wa True Promises, Mandela Ndahiriwe yavuze ko "True Promises ifite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu kuramya Imana mu kuri no mu mwuka, kwigisha Ijambo ry’Imana ry’Ukuri ndetse no gusenga ubudasiba".

Yakomeje agira ati: "Dukomeje kubwiriza abantu ndetse no guhimbaza Imana mu ndirimbo z’agakiza ndetse no gutoza abantu gusenga Imana".

True Promises yashyize hanze indirimbo ya kabiri mu 2024

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA TRUE PROMISES BISE "IGICANIRO"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.