× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Healing Worship Team yakoze igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abarimo Apostle Christophe

Category: Choirs  »  25 minutes ago »  Our Reporter

Healing Worship Team yakoze igitaramo gikomeye cyitabiriwe n'abarimo Apostle Christophe

Apostle Christopher Sebagabo ni we wari umushyitsi w’imena mu gitaramo gikomeye cya Healing Worship Team Rwanda cyo gufata amashusho (Live Recording) ya Album yayo nshya ya cyenda yise "Neema ya Mungu".

Iki gitaramo cyabaye ku wa 28 Kamena 2026 kuri Glads Apartment iherereye ku muhanda wa 15 uzamuka ujya i Ndera mu Mujyi wa Kigali, aho cyitabiriwe n’abakunzi ba Gospel benshi, abaramyi batandukanye n’abayobozi mu murimo w’Imana.

Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke, yavuze ko bishimira uburyo iki gitaramo cyagenze ndetse ashimira buri wese witabiriye u’uwagize uruhare mu kugitegura.

Yagize ati: "Igitaramo cyacu cyagenze neza cyane. Abatumirwa bose bari bahari kandi turabashimira kuba baritabye ubutumire bwacu. Turashimira Injili Bora, Family of Singers, Light Worship Team, Grace Bahire na Confi Muhumure".

Yakomeje ati: "Twari dufite n’abashyitsi baturutse muri Kenya na Tanzania, naho umushyitsi mukuru yari Apostle Sebagabo Christophe. Turashimira cyane abantu bose bitabiriye iki gitaramo cyo gufata amashusho ya Album yacu nshya yitwa ’Neema ya Mungu’. Mu by’ukuri cyaranzwe n’ibyishimo byinshi. Kandi turazirikana uruhare rwa buri wese".

Album "Neema ya Mungu" izaba igizwe n’indirimbo 10, ikaba iri mu mishinga ikomeye iri tsinda ryateguye mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo.

Mbere y’iki gitaramo, Kibonke yavuze ko iyi album ari umusaruro w’amasengesho n’ubwitange bw’itsinda ryose.

Ati: "Intego yacu ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki. Iyi album ni umwe mu mishinga ikomeye twateguye kandi twarayisengeye twizeye ko Imana izakora ibikomeye."

Healing Worship Team ivuga ko iyi Album "Neema ya Mungu" ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku Isi yose.

Mu gihe bari gukomeza gutegura isohoka ryayo, banakomeje gahunda yo kwagura umurimo wabo no gukora ivugabutumwa no hanze y’u Rwanda.

Muhoza Budete Kibonke yavuze ko intego yabo idashingiye gusa ku gusohora indirimbo, ahubwo ari ugukoresha impano Imana yabahaye mu kugeza abantu kuri Kristo.

Yagize ati: "Turifuza ko indirimbo zacu zaba inzira Imana ikoresha ihumuriza, ikomeza kandi ihindura ubuzima bw’abantu."

Healing Worship Team Rwanda ni rimwe mu matsinda amaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse bwo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ndirimbo zabo zakunzwe harimo Calvary, Nta Misozi, Icyo Wavuze, Sinari Kwirwanirira, Mbali, Kelele, Nguwe Neza, Amba Hafi, Atatimiza, Shikilia Pindo, Jina Hilo ni Uzima na Tuliza Nguvu za Shetani, n’izindi nyinshi.

Nyuma y’uburyo iki gitaramo cyagenze neza, abakunzi ba Gospel bakomeje gutegerezanya amatsiko isohoka rya Album "Neema ya Mungu", biteze ko izakomeza umurongo iri tsinda risanzwe rizwiho wo kwamamaza ubuntu bw’Imana, ibyiringiro n’agakiza binyuze mu muziki.

Healing Worship Team Rwanda yafashe amashusho ya album nshya ya cyenda yise "Neema ya Mungu"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.