Joshua Masasu, umuhungu wa Apôtre Masasu, yatangaje ubuhamya bukomeye mu nama ya gatatu ya Pastors’ Kids Seminar, inama y’abana b’abapasiteri yabaye ku wa 12 Nzeri 2025.
Uyu musore wo mu itorero rya Restoration Church, yagarutse ku nkuru ikomeye y’uko yagarutse ku Mana nyuma yo kunyura mu buzima bugoye. Yavuze ku ngingo y’ingenzi yo kumenya Imana y’ababyeyi bawe, ubuzima bwe bwite bukaba bwarabaye ishusho y’uko kutayimenya bishobora kukujyana kure.
Yifashishije amagambo yo mu Itangiriro 31:42, yagaragaje uburyo Imana ya Isaka yahinduriye Yakobo ubuzima kubera ko yari ayizi. Joshua avuga ko atari azi Imana ya se, ndetse na se ubwe ngo ntiyari amuzi bihagije ku buryo byari kumufasha kwifatira icyemezo cyo gukurikira inzira nziza.
Ibyo byatumye ashaka kugenzura ubuzima bwe, ariko mu nzira ibabaje, yisanga atangiye kunywa inzoga ziremereye, arushaho kurambarara mu cyaha, no kunyura mu mwijima w’ibyaha bitagira akagero.
Joshua yatangiye urugendo rwo kwigenzura afite imyaka 14, ari bwo yatangiye kugerageza kwimenya, ashaka “kumva uko isi imeze.” Nyamara inzira yanyuzemo yamushyize mu buzima bwo gushukwa n’isi, aho yageze n’aho yizera ko afite ubumenyi buhagije bwo kuyobora ubuzima bwe wenyine, atarinze kwishingikiriza ku Mana cyangwa ku nama z’ababyeyi.
Nk’uko abivuga, ku muyoboro wa YouTube wa Zaburi Nshya ahari ikiganiro kirambuye, yagize ati: "Imana ibana nawe aho bishoboka, ariko n’abadayimoni bakwereka indi shusho... Iyo uri umusore ushaka kwigenzura, ugenda uva ku Mana gahoro gahoro."
Umunsi umwe, ubwo ababyeyi be bari bahugiye mu masengesho, yafashe icyemezo cyo gusohokana n’inshuti ye. Bageze ahantu barasangira, hanyuma banywa inzoga yitwa Chinese Liquor ifite ubukana buri ku kigero cya 56% bya alcohol – uru rukaba urugero rukabije ku muntu ukiri muto, kandi udasanzwe unywa inzoga.
Kunywa inzoga ifite 56% ABV (Alcohol By Volume, cyangwa Alukolo iri mu kinyobwa hakurikijwe igipimo cy’uruhare rwayo ku musaruro wose, volume) ni ukunywa uburozi mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko uru rugero rukubye inshuro 11 urwa Heineken isanzwe.
Heineken igira 5%, bivuze ko 95% aba ari amazi, amasukari, n’ibindi biyigize. Kuba yaranyweye inzoga ifite 56% bya alcohol, bisobanuye ko 44% gusa ari byo byari amazi n’ibindi ikorwamo.
Joshua yahuye n’ingaruka zose: yarasinze, ataha yihisha ababyeyi. Se, Apôtre Masasu, ntiyabashije kumuvugisha uwo munsi kubera agahinda ko kumubona yasinze nimugoroba.
Ibyo byabaye intangiriro y’urugendo rwo kwisuzuma, rimwe mu bihe yari muri club, umutima waramuriye cyane, aravuga ati: “Sinzigera nongera kuza aha!” Ariko, ako kanya, umuntu yahise amuha amafaranga, asobanura ko iyo ushaka kuva mu cyaha, ari bwo imbaraga z’isi zigushoramo kurushaho.
Joshua yagarutse ku Mana nyuma y’imyaka myinshi yo kuzenguruka mu buzima bwuzuye icyaha, inzoga, n’irari ry’amafaranga. Yagize amahirwe yo kugira ababyeyi basenga, nubwo yabanje kubakwepa akigira mu bye.
Ubutumwa bwe burasobanutse: “Abana b’abashumba benshi ntibamenya Imana yababyeyi babo, nyamara iyo Mana ibafitiye imigisha. Kuyimenya ni wo mutekano wabo.”
Uyu munsi, Joshua Masasu abivuga nk’uwavuye kure, akagarurwa n’imbabazi z’Imana. Ashishikariza urubyiruko rwose, cyane cyane abana b’abakozi b’Imana, kugirana umubano n’Imana ku giti cyabo, aho gukomeza kwishingikiriza ku mateka y’imiryango yabo.
Joshua Masasu , umuhungu wa Apôtre Masasu, yatangaje uko yanyuze mu mwijima w’icyaha, aho yanywaga inzoga ziremereye cyane, ariko bikarangira agarutse ku Mana
Apôtre Masasu akaba se wa Joshua Masasu, ni umushumba mukuru wa Restoration Church