Naioth Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Sgeem igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo cyiswe "Hearts in Worship".
Uwahiriwe yitwa "Umunyamahirwe", uwasoromye ku giti cy’umugisha agasarura imizabibu arangwa no kwizihirwa mu gihe cy’amapfa.
Abatuye i Gikondo n’abahakunda bikomeje kubabera byiza dore ko nyuma y’igitaramo cya Korali Impanda yatumiyemo Jehovah Jireh Choir, kuri ubu binjiye mu gihe cyiza cya Naioth Choir.
Naioth Choir ni imwe mu makorali Kristo yambitse umwambaro w’igikundoro n’ingofero itatseho ubwiza bw’Imana.
Ibi bituma benshi bafashwa bikomeye n’indirimbo z’aba bera zirimo: Sinakuvaho, Reka tubabwire Yesu, Nta joro ridacya, Uzajye utuza, Ntabwo asanzwe, Uburuhukiro, Mwuka wera n’izindi.
Imvano y’izina "Hearts in Worship":
Nsengiyumva David umuyobozi wa Naioth Choir yatangarije Paradise ko iri zina ryatoranyijwe kuko mu kinyarwanda bisobanuye "Imitima mu kuramya Imana".
Yakomeje agira ati: "Turifuza kuramya Imana n’imitima yacu yose, tukayifungurira imitima yacu kugira ngo iyiramye."
Ryoherwa n’indirimbo’’Umusaraba By Naioth Choir’’
Umusaruro mbumbe witezwe muri iki gitaramo
Ubuyobozi bwa Naioth Choir bwatangaje ko bwiteze Umusaruro ufatika muri iki gitaramo. Bati: "Twiteze guhumurizwa no guhembuka kw’Imitima yacu n’abazataramana natwe bose, kongera kugira imitima iramya Imana, kandi abantu bose bakongera gusubiza imitima yabo mu gitereko dore ko Imana ibasaba kuyiramya no kuyihimbaza".
Icyo Naioth Choir isaba abantu bose
Uramutse utetse ibyo kurya biryoshye ugategura ameza, isaha zo kujya ku meza ukisanga amazimano yabuze abazimanirwa, uwo munsi wagira agahinda gasaze nk’aka Mukristo mu isayo.
Niyo mpamvu Naioth Choir ikomeje gusaba abakunzi n’ubutumwa bwiza kuzitabira iki gitaramo itibagiwe n’abandi bantu baremerewe n’ibyaha dore ko Iki gitaramo gishobora kuba inzira yawe yo kuruhuka ukàba mu buzima bushya bw’abana b’Imana.
Mu myambaro myiza y’abana b’Imana, Naioth Choir izataramana n’abakunzi bayo.
Ubuyobozi bwa Naioth Choir buti: "Turabasaba abantu kuza tugafatanya kuri uwo munsi, bazanye imitima yiteguye guhembuka no kuramya Imana.
Turabizeza ko bazahungukira byinshi kandi ko tutazabatenguha, ahubwo tuzabagezaho ibyiza by’ijambo ry’Imana n’indirimbo zacu twabateguriye nziza zirimo nyinshi ziramya Imana".
Chorale Naioth yatangiye mu mwaka wa 2001. Ku ikubitiro, yatangiranye n’abaririmbyi 13, bose bari abanyeshuri. Kuri ubu bamaze kumurika album 3 bakaba bakomeje imyiteguro yo kumurika Album ya 4.
Mu bikorwa by’umusamariya mwiza Naioth Choir irakomeje
Naioth Choir yitabira ibikorwa by’urukundo n’ibindi bikorwa bitandukanye bitegurwa n’itorero rya ADEPR birimo guharanira iterambere n’ubuzima bwiza bw’ abanyarwanda birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza. Ibi bikorwa bikaba bikomeje umumaro munini mu buzima bw’abanyarwanda.
Ni korali ifatanya n’itorero mu bikorwa by’iterambere dore ko kuri ubu ari Korali ikomeje gufatanya n’itorero mu kubaka urusengero rugezweho rwa ADEPR Sgeem.
Ni igitaramo cyo kuramya Imana biturutse mu ndiba y’umutima.
Uretse kuba igitaramo cy’ivugabutumwa, muri iki gitaramo hazafatwa amashusho y’indirimbo zigize album ya 4 irimo gutunganywa.
Nkunda cyane Naioth choir, mbakundira ukuntu mwitanga mugutabara munatanga ubutumwa bwiza buhembura imitima y’abababaye. Imana ikomeze kwagura intambwe zanyu Kandi ihe umugisha ibikorwa byanyu. Turabakunda🙏🙏🙏
Nkunda cyane Naioth choir, mbakundira ukuntu mwitanga mugutabara munatanga ubutumwa bwiza buhembura imitima y’abababaye. Imana ikomeze kwagura intambwe zanyu Kandi ihe umugisha ibikorwa byanyu. Turabakunda🙏🙏🙏