× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi ni “Ntibindeba” kandi akwiriye kuba urusengero —Junior Rumaga yamennye amabanga ye yihariye

Category: Entertainment  »  June 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi ni “Ntibindeba” kandi akwiriye kuba urusengero —Junior Rumaga yamennye amabanga ye yihariye

Mu kiganiro One On One cyatambutse ku wa 18 Kamena 2025 kuri YouTube, umusizi Junior Rumaga yakomoje ku buzima bw’umuhanzi Israel Mbonyi, amuvuga mu buryo bwihariye budasanzwe bumenyerewe mu ruhame.

Ibyo yamuvuze byagaragaje Israel nk’umuntu wicisha bugufi, utajya yishyira hejuru nubwo akundwa n’ibihumbi, ndetse ufite imyemerere yihariye ishingiye ku gusobanukirwa Imana no kuyubaha byimbitse.

“Ntibindeba” n’umutima wicisha bugufi

Junior Rumaga yavuze ko Mbonyi ari umuntu udakunda kwishongora cyangwa kwishyira hejuru, ndetse n’iyo abantu bamubwira ko yakoze indirimbo ikunzwe cyane (hit song), ahora abigaragaza nk’aho bitamureba. Ati: “Iyo bamubwiye ko yakoze indirimbo ikunzwe cyane, arabaza ati ‘Harya?’ nk’aho bitamureba.”

Yakomeje agira ati: “Wamubwira ko ari umuntu ukomeye (wa danger) ntabyumve, akakubaza ngo ‘Abaganger ni aba ki?’” Ndetse n’iyo bamubwira ko afite amavuta y’Imana, mbese ko ari uwasizwe, abanza kwireba ku mubiri nk’aho ari amavuta asanzwe, agaragaza ko ibyo abwirwa bidafite aho bihuriye n’uko yiyumva.

Imyemerere ya Mbonyi: Urusengero rwigendera!

Rumaga yasobanuye ko imyemerere ya Israel Mbonyi ari ntagereranywa. Yamugaragaje nk’umuntu usobanukiwe Imana mu buryo budasanzwe, kugeza aho avuga ati: “Ubwo twaganiraga, numvaga uko yizera kandi agasobanura Imana n’uko ayitekerezaho, numva we ubwe yagakwiriye kuba ari urusengero.”

Ibi bivuze ko imyemerere ya Mbonyi, imvugo ye, n’imyitwarire ye bibereye urugero rwiza buri wese yagombye kureberaho. Rumaga yemeje ko Mbonyi yishingiwe n’umushoramari ukomeye, yabyara umusaruro uremereye mu Gihugu, atari mu by’umwuka gusa, ahubwo no mu bukungu.

Israel Mbonyi si umuramyi gusa, ni isomo ry’ubuzima

Amagambo ya Junior Rumaga yasize ishusho ikomeye y’umuhanzi Israel Mbonyi, nk’umuntu wegera Imana bya nyabyo, akagira umutima woroshye, kandi udaterwa ishema n’ibisingizo by’abantu.

Mbonyi, nk’uko Rumaga yabitangaje, ni ubuhamya bw’umuntu washyize Imana hejuru y’ibindi byose, kandi n’ubutumwa bwe bugasiga impinduka aho bunyuze hose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.