× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Noheli yageze! (It’s Today): Kuki buri mwaka Noheli igira abayirwanya?

Category: Ministry  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Noheli yageze! (It's Today): Kuki buri mwaka Noheli igira abayirwanya?

Ni izihe mpamvu zituma umunsi wizihizwa na benshi udahurizwaho n’abantu bose, ni ukuvuga Noheli iba buri wa 25 Ukuboza?

Buri mwaka, uko iminsi ya Noheli igenda yegereza, hiyongera ibiganiro, impaka n’inyandiko bigaragaza ko hari abantu n’amatsinda adashyigikira cyangwa se arwanya kwizihiza Noheli.

Mu gihe benshi bayifata nk’umunsi w’ibyishimo n’urukundo, hari abandi bayibonamo ikintu kibi, bakayinenga cyangwa bakayamagana burundu, batibagiwe Abakiristo bayizihiza. Ibi bituma hibazwa impamvu nyamukuru ituma Noheli, nubwo imaze igihe kirekire yizihizwa, ikomeza guteza kutumvikana.

Abasesenguzi bo muri Amerika, hamwe n’ikinyamakuru Christian Today dukesha iyi nkuru, bahamya ko ibijyanye n’imyemerere itandukanye ari imwe mu mpamvu nyamukuru ituma Noheli irwanywa, abandi bakabiterwa no kutumvikana ku nkomoko yayo.

Bamwe mu Bakristo bavuga ko Bibiliya itigeze igena itariki y’ivuka rya Yesu Kristo yo ku wa 25 Ukuboza, bityo bakabona kwizihiza Noheli nk’umugenzo waje nyuma, ufite aho uhuriye n’indi migenzo ya kera itari iya gikristo. Ibi bituma bayamagana bavuga ko kuyizihiza bidashingiye ku nyigisho zabo.

Hari kandi impamvu zishingiye ku itandukaniro ry’imyemerere. Mu gihe amadini amwe ayishyira imbere cyane, andi yo ntayemera na gato. Abatizihiza Noheli bavuga ko kutayizihiza ari uburenganzira bwabo, ariko ikibazo kikavuka iyo bagaragaza ko bayirwanya mu ruhame, abayizihiza bakabifata nko gutesha agaciro umunsi wabo mukuru.

Ku rundi ruhande, hari abayirwanya bashingiye ku miterere Noheli yafashe muri iki gihe. Bavuga ko Noheli yahindutse umunsi w’ubucuruzi n’igitutu cy’amafaranga, aho kwibanda ku gaciro kayo ka mbere ko kwibuka ivuka rya Yesu, urukundo n’ubwiyunge.

Mu migi myinshi, Noheli ijyana no guhatanira kugura, ibirori bihenze n’imyitwarire bamwe bafata nk’irimo gusesagura no kwirengagiza abakene.

Hari n’abandi bavuga ko Noheli ijyana n’ingaruka mbi mu mibereho rusange. Bavuga ko muri iyo minsi hakunda kwiyongera ubusinzi bukabije, amakimbirane yo mu miryango, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bibazo by’umutekano. Ibi bituma bayifata nk’igihe kitazana ibyiza byifuzwa n’abantu bose.

Ku bantu badafite ubushobozi, Noheli ishobora no kubabera umutwaro. Bamwe bayifata nk’umunsi ubibutsa ubukene bwabo, bityo bakumva ko kuyizihiza bitabagenewe.

Nubwo Noheli ikomeje kwizihizwa na benshi nk’umunsi w’ibyishimo, amateka n’imibereho bigaragaza ko atari ko bose bayibona kimwe, mu bisobanuro bimwe. Impamvu zo kuyirwanya zigenda zitandukana, kuva ku myemerere, ku miterere yayo ya none, kugeza ku bibazo by’ubukungu n’imibereho rusange.

Ibi byose bigaragaza ko Noheli atari umunsi w’ibirori gusa, ahubwo ko ari ikintu gikomeza guteza impaka no gutuma sosiyete itekereza ku gaciro kayo.

Ikidashidikanywaho, ni uko ari umunsi wo kwibuka ivuka rya Yesu, kandi ntiyari gucungura isi, ngo atange ubuzima butavutse. Abanyarwanda baravuga ngo: “Hapfa uwavutse,” na Yesu yagombaga kuvuka kugira ngo adupfire. Ivuka rye ryagize akamaro, kurizirikana ni ukwibuka inkomoko n’intangiriro ya byose!

Noheli Nziza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.