× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Noheli irabura iminsi 9: Abakristo bati “Christmas” naho Abapagani bati “X-Mas!”

Category: Opinion  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Noheli irabura iminsi 9: Abakristo bati “Christmas” naho Abapagani bati “X-Mas!”

Mu gihe hasigaye iminsi icyenda ngo Abakristo hirya no hino ku Isi bizihize Noheli ya 2025, haracyagaragara kwitiranya amagambo akoreshwa mu kuyivuga, aho bamwe bakoresha ijambo “X-Mas” bakarisimbuza “Christmas”.

`

“X-Mas” na “Christmas” ni magambo adafite ibisobanuro bimwe, cyane cyane mu rwego rw’imyemerere ya gikristo. Hari bamwe barenga bakavuga ko abantu bakunda Yesu ari bo bavuga Christmas, na ho abakoreshwa na Satani cyangwa ubumenyi buke baba babifiteho, bagakoresha “X-Mas”.

Ijambo Christmas rikomoka ku magambo abiri: Christ risobanura Kristo na Mass, risobanura igiterane cyangwa ihuriro ry’abantu. Mu rwego rwa gikristo, iryo jambo risobanura umunsi wo guteranira hamwe mu kwibuka no guhimbaza ivuka rya Yesu Kristo. Ni ijambo rifite ishingiro mu mateka y’Itorero no mu myemerere y’Abakristo.

Mu mateka, itariki ya 25 Ukuboza yari umunsi wifashishwaga mu migenzo y’abapagani, ariko nyuma y’aho Kiliziya y’i Roma yafashe icyemezo cyo kuwuhindura umunsi wo kwibuka ivuka rya Yesu Kristo, hagamijwe gukura abantu mu gusenga ibigirwamana bakayoboka ukwizera kwa gikristo. Aho ni ho Noheli yatangiriye kumenyekana nk’umunsi wa Kristo.

Hari mu mwaka wa 533 nyuma ya Yesu, ubwo Constantine wari umuyobozi w’Itorero ry’Abaroma icyo gihe, ari na ryo Kiliziya Gatolika y’Abaroma, yahinduye uwo munsi ukava ku munsi w’abapagani wo gutambira ibitambo imana zitari iyo Kiliziya yasengaga.

Uwo munsi wahise ujya ku munsi wo kwibuka Yesu Kristo mu buryo bwo kwigarurira imitima y’abapagani bakareka gusenga ibigirwamana, bakaba Abakristo.

Ku rundi ruhande, ijambo X-Mas ryagiye rikoreshwa mu bihe bya vuba cyane, cyane cyane mu mvugo rusange no mu itangazamakuru ridasobanura ishingiro ry’imyemerere.

Inyuguti “X” ikoreshwa mu ndimi n’ubumenyi butandukanye nk’ikimenyetso cy’ikintu kitazwi, kidashaka kuvugwa cyangwa kitagizwe ingingo nyamukuru. Mu mibare, X ni umubare utazwi; mu mvugo rusange, ishobora gusimbura izina ridakenewe.

Hari abagerageza gusobanura ko X-Mas ari impine ya Christmas, bavuga ko “X” ikomoka ku nyuguti y’Ikigiriki “Chi” itangiza ijambo Χριστός (Christos).

Ariko uko gusobanura, n’ubwo gukoreshwa n’abahanga mu ndimi, ntigukuraho ukuri ko mu mikoreshereze y’iki gihe, X-Mas ikoreshwa cyane mu gusibanganya cyangwa gukuraho ijambo Kristo, cyane cyane mu mico idashaka kuvuga ku ivuka rya Yesu.

Nubwo hari abavuga ko “X” ikomoka ku nyuguti y’Ikigiriki Chi, itangiza ijambo Christos, uko gusobanura batyo ntigukuraho impungenge z’uko mu mikoreshereze ya none, X-Mas ikoreshwa kenshi mu buryo bwo kwirinda kuvuga Kristo mu buryo bweruye.

Kubera iyo mpamvu, mu rwego rw’imyemerere n’indangagaciro za gikristo, gukoresha ijambo Christmas ni byo bihuje n’icyo Noheli isobanuye, mu gihe gukoresha X-Mas bishobora gufatwa nk’imvugo idaha agaciro izina rya Kristo.

Mu gihe hasigaye iminsi 9 ngo hizihizwe Noheli, Abakristo barasabwa kwitwararika amagambo bakoresha, bakavuga Merry Christmas cyangwa Noheli nziza, aho gukoresha amagambo asibanganya ishingiro ry’uwo munsi mukuru w’ivuka rya Yesu Kristo.

Hasigaye iminsi icyenda ngo hizihizwe Noheli, umunsi Abakristo bibukaho ivuka rya Yesu Kristo, ariko ugenda ugaragaramo impaka ku magambo akoreshwa mu kuyivuga.

Abasesenguzi b’iyobokamana bagaragaza ko ijambo “Christmas” risobanura byeruye Kristo n’ihuriro ryo kumwibuka no kumuhimbaza, mu gihe “X-Mas” rifatwa na benshi nk’iryahinduwe rigamije gusibanganya izina rya Kristo mu mvugo rusange.

Bityo, mu gihe Yesu atumira abantu kwibuka ivuka rye no kuryubakiraho ukwizera, hari ababona “X-Mas” nk’igerageza ryo gukuraho ishingiro rya Noheli.

Nka Paradise, twifurije buri wese gukomeza gukoresha “Christmas” mu rwego rwo guhamya no kurinda izina rya Kristo mu minsi mikuru imwubaha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.