× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 5 Satani atishimira kurusha Ibindi mu bikorwa n’Abantu

Category: Opinion  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibintu 5 Satani atishimira kurusha Ibindi mu bikorwa n'Abantu

Nawe ushobora kurwanya Umwanzi Satani binyuze mu kwizera Imana. Mu rugendo rw’Umukristo, twibutswa buri gihe ko turi mu rugamba rwo guhitamo hagati y’ibyiza n’ibibi. Ibintu 5 Paradise yakusanyije biragufasha kugira ukwizera, bityo urwanye Satani.

Satani, umwanzi w’abana b’Imana, ahora agerageza guca intege Abakristo no gukwirakwiza amakimbirane n’imyiryane mu isi yose. Nyamara, hari ibikorwa bikomeye dushobora gukora bishyira hasi imbaraga ze, bikaduhuza n’Imana kurushaho.

Ibi bikorwa Paradise yakusanyije, bishingiye ku Byanditswe Byera kandi bigaragaza umugambi w’Imana wo kuduha intsinzi.

Dore ibintu bitanu Satani yanga cyane iyo umuntu abikoze, n’impamvu ari ingenzi cyane mu buzima bwacu bw’umwuka.

1. Gusenga no Kuramya

Isengesho ni umurongo utaziguye uduhuza n’Imana, na ho kuramya bikagaragaza icyubahiro tuyiha, n’urukundo tuyikunda, kandi tukayereka amarangamutima yacu. Satani yanga ibi bikorwa kuko bihesha Imana icyubahiro kandi bigatuma habaho ubusabane hagati y’abizera n’Imana.

Yakobo 4:7 haravuga ngo: "Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.” Mu gihe dusenga kandi tukaramya, turwanya imigambi ya Satani kandi tugashimangira ko twiringira Imana.

2. Gukora Neza no Kugaragaza Urukundo

Urukundo ni urukingo rw’urwango, kandi ibikorwa by’ubugwaneza bihabanye n’ubushake bwa Satani bwo gukwirakwiza amakimbirane. Yesu yaradutegetse , nk’uko bivugwa muri Yohana 13:34 ati: "Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana."

Iyo tugaragaje impuhwe, imbabazi, n’ubumwe, tugaragaza kamere y’Imana kandi tukarimbura imigambi ya Satani yo guteza amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose.

3. Gusoma no Gukurikiza Ijambo ry’Imana

Ijambo ry’Imana ni intwaro ikomeye mu rugamba rw’Umwuka turwana. Nk’uko tubibona mu Befeso 6:17: "Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana."

Satani yanga ko abizera bagera ku Byanditswe Byera kuko birabahugura bakamenya ibinyoma bye kandi bakiga guhagarara mu kuri. Na Yesu ubwe yakoresheje Ijambo ry’Imana kugira ngo atsinde ibishuko bya Satani mu butayu (Matayo 4:1-11).

4. Kwihana no Gusaba Imbabazi

Kwihana ibyaha no gusaba imbabazi z’Imana ni igikorwa cyo kwiyoroshya Satani yanga cyane. Iyo twihana, turekurwa ku byaha kandi tukagirana umubano mwiza n’Imana. 1 Yohana 1:9 haravuga ngo: "Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose." Kwihana bifunga amarembo y’ibirego bya Satani kandi bigakingurira imbabazi z’Imana.

5. Ubumwe n’Ubusabane (Guhurira mu Materaniro, muri Kiliziya)

Satani akunda kugumura abantu, ariko atsindwa iyo abizera bahuriye hamwe mu rukundo n’ubumwe. Abaheburayo 10:24-25 baratubwira bati: "kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo."

Ubusabane cyangwa guhurira hamwe n’abandi Bakristo bikomeza umubiri wa Kristo ari wo torero, kandi bitwibutsa ko turi abanyembaraga iyo turi hamwe kurusha uko twaba turi twenyine.

Intsinzi Ni Iyacu
Intego ya Satani ni ukujyana abantu kure y’Imana, ariko ni umwanzi utsindwa. Iyo dusenga, dukundana, twimika Ijambo ry’Imana mu mitima yacu, twihana, kandi tukunga ubumwe nk’abizera, turimbura imigambi ye kandi tukamutsinda mu izina rya Yesu. Mwibuke isezerano ryanditse muri Abaroma 16:20: " Imana nyir’amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe."

Paradise twifuriza abakunzi bacu gukomeza kwizera, mwibuka ko muri Kristo turi abatsinzi kurushaho. Imana ibahe umugisha mu rugendo rwanyu rwo kumvira no kubaha Imana!

Satani ahora ababajwe no kubaha Imana kwawe, ariko kumubabaza nta cyo bitwaye, n’Imana irabidusaba kandi tugomba kuyumvira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.