Ku wa 31 Werurwe 2024, umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, Imana Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, yakoze igitaramo cyo kumurika album y’indirimbo ya kenda yise Respect cyari kitabiriwe n’abastar batandukanye.
Iki gitaramo cyabereye mu Mugi wa Nyarutarama ahazwi nka Crown Conference Hall kitabiriwe n’abastar bakomeye mu ngeri zitandukanye, baba abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’abahanzi basanzwe, ndetse n’abandi bazwi mu myidagaduro nyarwanda.
Bwiza na Niyo Bosco, ni bamwe mu bahanzi bakora indirimbo zisanzwe bari bitabiriye iki gitaramo. Icyakora Niyo Bosco yatangaje byeruye ko avuye mu muziki usanzwe akajya mu wo kuramya no guhimbaza Imana, nubwo aho abitangarije nta ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana arasohora.
Abandi bitabiriye iki gitaramo ni umuryango wa nyakwigendera Yvan Buravan. Abo ni ababyeyi be na mushiki we, ndetse no mu gitaramo hagati habaye igikorwa cyo kwibuka ubuzima bwa Yvan Buravan na Gisele Precious.
Mu bageze ku rubyiniro harimo nyiri igitaramo ari we Tonzi, akaba ari na we wabanjirije abandi bose ku rubyiniro. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye zirimo na Respect yitiriye album ye ya kenda.
Tonzi ni umwe mu Banyarwandakazi banditse amateka aruta ay’abandi bose baba abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gakondo cyangwa undi muziki uwo ari we wese mu Rwanda, kuko ni we ubashije guca agahigo ko kugira album ikenda kandi ziriho indirimbo nziza mu myaka isaga 20 amaze akora umuziki kinyamwuga. Abandi bamugwa mu ntege baracyari muri album zirindwi gusa.
Abandi bamukurikiye bagasusurutsa abitabiriye igitaramo harimo Gaby Kamanzi, na Liliane Kabaganza waririmbye indirimbo ze zakunzwe nka Abiringiye Uwiteka, Yesu Ndakwihaye, Yakoze Imirimo n’izindi.
Tonzi na bagenzi be babanye mu itsinda rya The Sisters bajyanye ku rubyiniro, bongera kuririmba nk’itsinda, banashyira akadomo kuri ikigitaramo cyashimishije benshi. Abo ni Aline Gahongayire, Phanny Wibabara na Gaby Kamanzi.
Baririmbanye indirimbo Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire, Humura na Nzahora Nshima za Tonzi n’izindi. Byari bishimishije cyane kubona iri tsinda ryatandukanye buri wese agakora ku giti ke ryongera guhurira hamwe ku rubyiniro.
Liliane
Nyina wa Burava
Mushiki wa Buravan
Se wa Buravan
Niyo Bosco
Bwiza
The Sisters