× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuva Israel Mbonyi yatangaza ko agiye gukorera igitaramo muri Uganda, abo muri Kenya na Tanzania bahagurutse

Category: Concerts  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kuva Israel Mbonyi yatangaza ko agiye gukorera igitaramo muri Uganda, abo muri Kenya na Tanzania bahagurutse

Israel Mbonyi yatangaje ko afite ibitaramo bibiri muri Uganda, mu kwezi kwa Kanama 2024. Ku bo muri Uganda bisa nk’inzozi kuri bo, kuko umuntu w’Imana azaba aririmbana na bo. Ibi byatumye abo muri Kenya na Tanzania bahaguruka baravuga bati ‘twebwe twakugize dute, ku buryo utaza iwacu muntu w’Imana we?’

Israel Mbonyi, yatumiwe mu bitaramo bibiri byateguwe na MASROB (MASROB Presents). Icya mbere kizabera ahitwa Millenial Ground Lugogo (Former KCCA Ground), ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024. Icya kabiri kizabera ahitwa Mbarara University (muri Kaminuza ya Mbarara) mu busitani (Inn Grounds), ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024.

Ibi bitaramo azakorera muri Uganda, azaba ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi bo muri iki gihugu bazaba bamucurangira. Abo bamaze kuba ubukombe no kumenyekana ku izina rya Let Them Sing Band, kandi bazaba bacuranga live.

Abo muri Uganda bakurikiranira hafi ibikorwa bya Israel Mbonyi bakimara kubona ko agiye kuzataramana na bo muri aya mezi atanu ari imbere, bishimye, ariko bagira n’agahinda kavanze n’amatsiko menshi, kuko bumva ko muri Kanama ari kera. Bamwe bagize bati: “Si twe tuzarota muri Kanama hagera. Mbega ukuntu ari kera!”

Hari uwagize ati: “Uganda Kampala Mbarara, mwitegure umuntu w’Imana (Israel Mbonyi) uri mu nzira aza guha umugisha igihugu cyanyu.” Gusa hari abatumva ukuntu ahitamo Mbarara, akibagirwa kujya mu murwa mukuru wa Kampala.

Nubwo abo muri Uganda, cyane cyane abo mu duce azataramiramo banezerewe, kandi abo mu tundi duce twa kure baho bakaba batangiye guteganya uko bazakora ingendo bajyayo, abatuye muri Kenya na Tanzania bo bahagurutse, barapfukama, batakambira Israel Mbonyi, ngo nibura abemerere ko azajya mu bihugu byabo.

Mu batanze ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, cyane ko nawe uri gusoma iyi nkuru wajya kwihera ijisho ahatangirwa ibitekerezo munsi y’ifoto ivuga iby’uko Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Uganda, ibitekerezo byinshi ni iby’abo muri Kenya na Tanzania bigira biti: “Uzaza iwacu ryari?”

Bamubazaga bati ‘Kenya ni ryari, Tanzania ni ryari?’ ‘Ubutaha se ntibyumvikana ko ari Kenya? Hari n’uwagize ati: “Ndi gusenga ubudacogora, ngo ubutaha nzakubone muri Kenya.” Uwo muri Tanzania yahise avuga ati: “Ukiva aho, uza muri Tanzania.

Tuguhaye ikaze cyane, dore ko atari na kure, kandi hano turi kuririmba ko dufitanye ibanga na Yesu (Nina Siri).”

Ibi byose bigaragaza urukundo Israel Mbonyi akunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu bihugu bikoresha Igiswayile birimo Kenya na Tanzania.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.