× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yemeje ko azaba ari mu gitaramo cya Pasika ‘Ewangelia Easter Celebration’ kizabera muri BK Arena

Category: Concerts  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Israel Mbonyi yemeje ko azaba ari mu gitaramo cya Pasika ‘Ewangelia Easter Celebration' kizabera muri BK Arena

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, ku nshuro ya mbere Israel Mbonyi yivugiye ko azaba ari mu gitaramo cya Pasika kiswe Ewangelia Easter Celebration cyo ku wa 31 Werurwe 2024, kizabera mu nyubako yahariwe ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda izwi ku izina rya Kigali BK Arena.

Hari hashize iminsi itari mike abantu bategereje ijambo rya Israel Mbonyi ubwe, kuko abandi bose bazakitabira bari babivuzeho, bashishikariza n’abakunzi babo kuzitabira. Abo ni James na Daniella bakora nk’itsinda kandi bakaba umuryango, n’amakorari atandukanye ari yo Christus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

Abenshi ntibari gutinya kuvuga ko Israel Mbonyi azatuma amatike ashira igitaramo kitaraba kuko afatwa nk’umuhanzi wa mbere ukunzwe mu Rwanda. Si ibyo gusa kandi kuko amaze gutaramira muri iyi nyubako ya BK Arena ubugira kabiri mu bitaramo yise Icyambu Live Concert biba kuri Noheli, kandi kuri izo nshuro zose amatike asaga ibihumbi icumi yabaga yashyizwe hanze yashize ibitaramo bitaratangira.

Mu kanyamuneza kenshi yagize ati: “Muraho neza nshuti nzange? Uyu ni Mbonyi, ndi hano kugira ngo mbatumire mu gitaramo dufite kuri Pasika kuri iki Cyumweru kiri kuza, muri BK Arena. Mugure amatike yanyu vuba uko bishoboka. Nzaba mpari, tuzatarama ndi kumwe n’itsinda ryange ryose ndetse n’abandi baramyi benshi batandukanye. Muzaze twifatanye, twizihize ukuzuka k’Umwami wacu Yesu Kristo.

Yasoje agira ati: “Imana ibahe umugisha, ndabakunda cyane. Si nge uzarota mbabonye nshuti zange.”

Wifuza kugura itike y’iki gitaramo wayigura wifashishije urubuga rwa WWW.TICKET.RW. Ushobora no kubona itike aho acururizwa hatandukanye mu Mugi wa Kigali nka Camelia-CHIC, Camelia-Makuza Peace Plaza, Camelia-Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu);

Uncle’s Resto (Kicukiro), Sainte Famille Parish, Regina Pacis, Omega Church (Kagugu), Bethesda Holy Church, Four Square Gospel Church, Restoration Center (Masoro), Zion Tample (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero). Ku bindi bisobanuro wahamagara 0788304142,07888809901 na 0787837802.

Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, ntigishingiye ku idini runaka. Abanyeshuri bagabanyirijwe ibiciro bigera ku bihumbi 3, abandi ni uguhera ku bihumbi 5 kuzamura. Urabibona neza ku ifoto.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.