Umuhanzikazi w’umuhanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jeannette Tuyisenge uzwi kandi nka Mama Beza, agiye kuririmbira abakunzi be mu giterane cye cya mbere cy’amateka yise “Himbaza Imana.”
Iki gitaramo kizabera kuri EAR Gitarama (Siyoni) mu Karere ka Muhanga, aho uyu muhanzikazi asanzwe atuye we n’umuryango we, ku Cyumweru tariki 10/08/2025, kuva saa tatu n’igice za mu gitondo
Kizaba ari imbona nkubone (Live Concert), aho Jeannette azaririmbira imbere y’abazacyitabira, mu rwego rwo kubashimisha no kubinjiza mu mwuka wo gushima no kuramya Imana. Ni igitaramo Jeannette avuga ko cyateguwe mu rwego rwo kwereka isi aho Imana yamugejeje no kuyihesha icyubahiro, ndetse no gusangiza imbaga ubutumwa buhumuriza imitima.
Aganira na Paradise, Jeannette Tuyisenge yagize ati: “Nateguye iki gitaramo kuko nifuzaga gufatanya n’inshuti zanjye guhimbaza Imana, Gitarama yose imenye ko Yesu ari Umwami n’Umukiza wacu. Nzabereka aho Imana ingejeje n’aho nteganya kugera. Muzaze tuzamure ibendera ry’Imana ku musozi wa Gitarama… Ndabakunda”.
Jeannette Tuyisenge ni umwe mu bahanzi b’iyobokamana bakomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ubutumwa bwimbitse, ubuhanga n’umutima w’isanamitima. Mu gihe amaze mu muziki, amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo izo aheruka gusohora,“Barahiriwe” na “Inshuti”, ndetse n’izindi zazibanjirije, zikaba ziri mu zo azaririmba.
Jeannette atuye mu Karere ka Muhanga aho abana n’umugabo we n’abana batanu. Asengera muri EAR Paruwasi ya Gitarama, aho akorera umurimo w’Imana kandi akomeza gukomeza abantu binyuze mu bihangano bye. Avuga ko intego ye ari ukwereka abantu ko Imana ari inshuti nyakuri, ko kuyiringira ari byo bitanga amahoro nyayo.
“Nubwo ndi mushya mu muziki, ndifuza ko abantu bumva ko Imana ari yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwabo,” — Jeannette Tuyisenge.
Ntuzacikwe! “HIMBAZA IMANA” ni igiterane kitazibagirana, cyateguwe ku bw’icyubahiro cy’Imana, aho buri wese azahabwa umwanya wo gushima, kuramya no kongera guhumurizwa.
Abifuza ibindi bisobanuro ku gitaramo cyangwa uko bakigeraho bashobora guhamagara kuri nimero ya telefone: 0782875249
Twiteguye kumushigikira muburyo bwose muzaze dufatanye nawe nkinshutize